Umugore w’imyaka 42 akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu

Ku wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko umugore w’imyaka 42 y’amavuko, ubarizwa mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Bushoki, Akagari ka Kayenzi, bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ku cyaha cyo gusambanya umwana w’Umuhungu w’imyaka 14.

Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru buvuga ko icyo cyaha akekwaho yaba yaragikoze ubwo yazaga kureba umukecuru w’inshuti ye ngo ajye amufasha imirimo yo mu rugo avuye mu Karere ka Nyabihu, ahageze ahasanga umwuzukuru we w’umuhungu w’imyaka 14 wabanaga na nyirakuru, baramumuha ngo bajye bararana ku buriri bumwe kuko inzu yari ntoya, aribwo uwo mugore ngo yahise yigarurira uwo mwana akajya arara amusambanya.

Uwo mwana ngo yabwiye nyirakuru ko uwo mugore bigeza nijoro agacunga asinziriye akamukuramo imyenda akamusambanya, ariko kuko yari amaze gusaza ntiyabasha kubyumva, nibwo umwana yabibwiye Umukuru w’Umudugudu bahita biyambaza inzego z’umutekano atabwa muri yombi.

Mu kwisobanura kwe, uyu mugore ahakana icyaha aregwa, nyamara mu Bugenzacyaha ngo yarabyemeraga nta gahato ndetse akanasobanura uko yabigenje, ibyo bikagaragaza ko abizi neza ko igikorwa yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko , ari yo mpamvu agerageza kugihunga. Ubu uregwa afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Byumba.

Icyo cyaha nikimuhama azahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko numero 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko numero 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Urubanza ruzasomwa tariki 23/09/2021 saa mbili za mu gitondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka