Video: Rusesabagina yasobanuye amavu n’amavuko ya FLN

Ubwo Paul Rusesabagina yafatwaga akazanwa mu Rwanda muri Kanama umwaka ushize wa 2020, hakurikiyeho kugezwa imbere y’urukiko kugira ngo aburanishwe ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Aha Rusesabagina yasobanuraga uko FLN yavutse
Aha Rusesabagina yasobanuraga uko FLN yavutse

Akimara gufatwa no kugezwa imbere y’urukiko, icyo ishyaka rye ryihutiye gukora ni ugusiba inyinshi muri videwo zari ku rubuga rwa ‘Youtube’, aho yari yatangarije ko atangije intambara kuri Guverinoma y’u Rwanda.

Uhereye ku butumwa bwari bwaranyujijwe kuri Twitter , inkuru zari zaranditswe zigatangazwa kuri Interineti, na videwo zari kuri ‘YouTube’, Ishyaka rya Rusesabagina, MRCD (Rwanda Movement for Democratic Change), ryakoze uko rishoboye, rikuraho ibintu byose byagaragazaga Rusesabagina avuga ku bikorwa by’umutwe w’ingabo w’ishyaka rye rya FLN (National Liberation Front), ndetse azishakira inkunga.

Gusa n’ubwo MRCD yashoboye gusiba videwo hafi ya zose ku rubuga rwayo, ndetse n’amakuru yari yarabitsweho, ibyo bigakorwa mu rwego rwo kwirinda ko byazakoreshwa mu gushinja Rusesabagina, ariko hari videwo imwe igaragaza ibikorwa biheruka Rusesabagina yitabariye mbere gato y’uko afatwa, iyo videwo ikaba imugaragaza asobanura amavo n’amavuko y’ umutwe wa FLN.

Mu byumweru bikeya byabanjirije ifatwa rye, Rusesabagina yagiranye inama n’abanyamakuru ku itariki 16 Nyakanga 2020, ayikora mu buryo bw’ikoranabuhanga asobanura uko MRCD yabayeho, uko umutwe w’ingabo wa FLN wavutse ndetse n’intego bari barihaye kuzageraho.

Yagize ati “Twatangiye MRCD muri 2016 mu kwezi kwa cumi na kumwe. Twari rero amashyaka abiri ari yo CNRD-Ubwiyunge yari iyobowe na Wilson Irategeka na PDR-lhumure nari nyoboye. Nyuma y’imishyikirano miremire, twaje kumvikana ko tugiye gukora ‘plate-forme’, ikaba ihuzwa n’ibintu bitanu twari twasezeranye gukorana”.

Ati “Ibyo bintu bitanu, icya mbere ni kiriya bariya bahungu bakora, ndavuga abo b’iriya bo ku isambu, icya kabiri kikaba ikintu cya ‘diplomacy’, icya gatatu rero cyari ‘mobilization’, icya kane cyari ‘communication’, icya gatanu cyari ingengo y’imari”.

Iyo nyito Rusesabagina akoresha muri videwo avuga abarwanyi ba ‘FLN’, yanagarutsweho mu rubanza mu gihe cy’iburanisha, Rusesabagina n’itsinda rye, iyo bajyaga kuvuga abarwanyi ba FLN, babitaga abo ku isambu, ‘guhinga’ ngo byabaga bisobanura ibikorwa bya gisirikare bakora.

Muri iyo videwo, yagaruwe na ‘YouTube channel’, Rusesabagina yasobanuye uko mu 2017, abo mu ishyaka rya ‘RRM’ ( Rwanda Revolutionary Movement), ryari riyobowe na Nsabimana Callixte, ngo babasanze nka MRCD yari irimo amashaka abiri, kugira ngo bikorane ari amashyaka atatu.

Yagize ati “Twaraganiriye, tugirana ibiganiro bitaziguye, twemerenya ko tugiye gukorana, icyo gihe hari mu kwezi kwa Gatatu mu 2018. Tumaze rero kwemeranywa ko tugiye gukorana, twaratangiye ndetse biranashyuha, ubwo tumaze kuba amashyaka atatu, nibwo twavuze tuti, aba bahungu bacu, aba basirikare ba MRCD tuzabita ba nde?”

Akomeza agira ati “Ubwo mu nama ya batatu nk’uko nabivuze, ari bo PDR Ihumure, CNRD-Ubwiyunge na RRM, twumvikanye ko tugiye kubita ‘FLN’. Kuva mu kwezi kwa Gatanu kwa 2018, nibwo ijambo ‘FLN’ ryabayeho, nibwo bariya bahungu biswe FLN. Impamvu twabahaye iryo zina, cyane cyane ni uko na RRM yari igiye kuzanamo abayo, kugira ngo noneho tube turi abantu b’amashyaka yose”.

Rusesabagina yanavuze ko ku itariki 18 Kamena 2019, aribwo iyo mpuzamashyaka ya MRCD yakiriye irindi shyaka ryitwa RDI-Rwanda Nziza, ryari riyobowe na Faustin Twagiramungu, rije kubiyungaho, kugira ngo bakorane.

Muri iyo nama n’itangazamakuru, ni Faustin Twagiramungu wasabye Rusesabagina gusobanura amateka y’uko MRCD/FLN yavutse.

Ubwo mbere iyo videwo yari yashyizwe kuri ‘YouTube channel’ na Mukashema Espérance, kuko ari we wari wateguye icyo kiganiro n’itangazamakuru. Uwo Mukashema, ngo akaba yari ashinzwe ibijyanye n’itumanaho muri MRCD/FLN, akaba n’umujyanama wa Rusesabagina ku byerekeye itangazamakuru.

Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina

Mukashema wapfuye muri Nyakanga aguye mu Buholande, yari umuyobozi wa radio ‘Ubumwe’ yakoreraga kuri interineti, iyo radio ngo ikaba yaraterwaga inkunga na Rusesabagina. Amazina ya Mukashema Espérance na yo yagurutse kenshi mu rubanza rwa FLN.

Iyo nama n’itangazamukuru ikubiye muri iyo videwo, yari yahise isibwa Rusesabagina akimara gufatwa, yari yitabiriwe n’abandi banyamuryango bakuru ba MRCD n’abandi.

Tariki 20 Nzeri 2021, nibwo urukiko rwasomye umwanzuro w’urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be, Rusesabagina akaba yarakitiwe igihano cyo gufungwa imyaka 25 muri gereza, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba, na ho Nsabimana Callixte we, akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 20.

Reba muri iyi video Rusesabagina asobanura uko bashinze MRCD na FLN

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka