Uwakatiwe na Gacaca yafashwe nyuma y’imyaka 13 yari amaze yihishahisha

Harerimana Enock ukomoka mu Kagari ka Bihembe, Umurenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango Intara y’Amajyepfo, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kayonza mu Karere ka Kayonza, nyuma y’amakuru yamenyekanye ko yakatiwe n’inkiko Gacaca igifungo cya burundu y’umwihariko, kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko akaba yari amaze imyaka 13 yihishahisha.

Harerimana Enock wari umaze imyaka 13 yihishahisha
Harerimana Enock wari umaze imyaka 13 yihishahisha

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, avuga ko Harerimana Enock yafashwe ku wa kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, afatirwa mu mudugudu wa Kazeneza, akagari ka Mukoyoyo mu Murenge wa Rwinkwavu, yariyoberanyije yiyita Karigita Enock.

Avuga ko hari umuntu wamubonye atanga amakuru mu buyobozi ko uwo muntu yacitse ubutabera kandi yanakatiwe n’inkiko Gacaca, mu mikoranire y’inzego habanza gukurikiranwa amakuru mu buryo bw’ibanga atarafatwa amaze kuboneka arafatwa.

Ati “Umuntu w’inyangamugayo yaduhaye amakuru ko uwo muntu yakatiwe igihano cya burundu y’umwihariko. Ku bufatanye n’inzego z’ubugenzacyaha na CNLG, tubanza gukurikirana amakuru mu buryo bw’ibanga atarafatwa, tubonye amakuru afatika arafatwa.”

Avuga ko Harerimana Enock mu kwezi k’Ugushyingo 2008 aribwo yakatiwe n’urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Munanira igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko, kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahita acika yerekeza iya Rwinkwavu ari na ho yafatiwe.

Murekezi avuga ko Harerimana Enock yemera icyaha ndetse akanavuga ko yari yarafunzweho imyaka 12 nyuma aza gufungurwa mu gihe cyo kujya kwirega no gufasha mu migendekere myiza y’inkiko Gacaca.

Icyo gihe ngo yarireze ariko yirega ibice ibyaha yemeye anabisabira imbabazi ariko mu gutanga ubuhamya haza kuboneka uwamuregaga wo mu Kagari bari baturanye ka Rwoga, ari na ho igihano yahawe cyakomotse agahita acika.

Ageze i Rwinkwavu ngo ntiyongeye kuvugana n’imiryango ye kugira ngo hadatahurwa aho yaba aherereye.

Harerimana Enock yashatse abagore bane ariko nta n’umwe bari kumwe kuko bose bagiye batandukana.

Murekezi yongeraho ko Harerimana akigera i Rwinkwavu yabeshye ko akomoka mu Majyaruguru ariko yabanje gutura muri kamwe mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, Harerimana Enock yari akiri mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Kayonza, akazahava ajya kurangiza igihano yakatiwe n’inkiko.

Harerimana Enock afashwe nyuma ya Mugiraneza Ferdinand wafashwe tariki ya 06 Uwakira 2021, wafatiwe mu mudugudu wa Agatonde, Akagari ka Mutenderi, Umurenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma nyuma y’imyaka 15 yaraburiwe irengero.

Mugiraneza Ferdinand w’imyaka 66 y’amavuko yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca mu cyahoze ari komini Birenga, segiteri Gahurire, Umurenge wa Kazo w’ubu.

Mugiraneza Ferdinand
Mugiraneza Ferdinand

We yiyemerera ko yari yarakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ahungira muri Tanzaniya aho yari amaze imyaka 15.

Mugiraneza yafashwe nyuma y’iminsi itatu atahutse ku makuru yatanzwe n’abo yahemukiye, afatirwa mu rugo rwe rwa kabiri ruri mu mudugudu w’Agatonde, Akagari ka Mutenderi mu Murenge wa Mutenderi, na ho akaba yarahageze avuye mu rundi rugo rwe ruri mu Murenge wa Kazo.

Mugiraneza akaba yaratangaje ko yakoreshaga inzira y’amazi ava mu rugo rumwe ajya mu rundi kubera gutinya guhura n’abaturage.

Uwo aracyari kuri Sitasiyo ya RIB ya Mutenderi, mu gihe hagitegerejwe kumenya neza igihano yakatiwe bityo ajye kukirangiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nabo mubonye uzi inerahamwe zuzuye muriyi Kigali.zakatiwe Burundu

Uwamahoro yanditse ku itariki ya: 25-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka