Gatsibo: Abagabo 398 bafashwe mu kwezi kumwe bakekwaho gusambanya abana

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuva gahunda y’Umudugudu utarangwamo icyaha yatangira, mu kwezi kumwe hafashwe abagabo 398 bakekwaho gusambanya abangavu.

Gahunda y’Umudugudu uzira icyaha yatangijwe mu Ntara y’Iburasirazuba muri Mata 2021, aho abayobozi kuva ku rwego rw’umurenge bagiranye amasezerano n’abo ku rwego rw’utugari, utugari tuyagirana n’imidugudu, imidugudu iyagirana n’amasibo na yo ayagirana n’abaturage.

Ibikubiye muri ayo masezerano harimo kurwanya ibiyobyabwenge, gukumira no kugaragaza ibyaha bikorerwa mu masibo by’umwihariko isambanywa ry’abana ryahishirwaga.

Meya Gasana avuga ko mu karere ayobora iyi gahunda yatanze umusaruro ukomeye kuko hajyaga hagaragara abana benshi basambanyijwe bamwe bakanaterwa inda ariko ababikoze ntibagaragare.

Avuga ko bakoze ubukangurambaga abaturage barabyumva batangira gutanga amakuru ku buryo mu kwezi kumwe gusa hafashwe abagabo 398, bamwe bakaba baramaze gukatirwa n’inkiko n’ubwo hari n’abagizwe abere kubera ibimenyetso byabuze.

Ati “Mu kwezi kumwe abagabo 398 barafashwe, muri bo ngira ngo harekuwe 64 gusa kuko ibyaha bitagaragara, abandi bose uyu munsi bari mu butabera ndetse hari n’abamaze gukatirwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko gusambanya abana ari ibintu bigoye kumva, cyane ko bitandukanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Avuga ko ababikora babiterwa n’irari ry’ubusambanyi ndetse n’imyemerere idasobanutse ihabanye n’umuco nyarwanda, aho umwana agomba kurindwa na buri wese.

Avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu miyoborere harimo kwegera abaturage hagamijwe kuzamura imyumvire yabo muri politiki za Leta, harimo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango n’iry’abana basambanywa.

Agira ati “Ni ingufu nyinshi tugomba gushyiramo nk’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’amategeko yacu ahana akubahirizwa, ariko mbere na mbere hagakorwa ubukangurambaga bwimbitse bugamije kurwanya no kurandura ibyo byaha.”

Guverineri Gasana avuga ko abaturage bose bumvise ko gusambanya umwana ari uguhemukira umuryango nyarwanda n’ejo heza h’igihugu, batakongera guhishira ababikora kandi ari inzira nziza yo guca intege n’abandi batekerezaga kuzabikora.

Intara y’Iburasirazuba yakunze kuza ku isonga mu mibare y’abana b’abangavu basambanywa, cyane uturere twa Nyagatare na Gatsibo tukaba ari two ahanini duhora mu myanya ya mbere mu kugira umubare munini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka