Urukiko rwahamije Rusesabagina na Nsabimana icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba

Urugereko rw’Urukiko Rukuru rw’u Rwanda ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka, ruvuga ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FLN, gihama Nsabimana Callixte wiyita Sankara na Paul Rusesabagina mu buryo budashidikanywaho.

Isomwa ry'urubanza rwa Rusesabagina n'abo bareganwa rirakomeje
Isomwa ry’urubanza rwa Rusesabagina n’abo bareganwa rirakomeje

Urwo rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be Nsabimana Callixte, Nsengimana Herman n’abandi 17 bahoze muri FDLR, rurimo gusomwa kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021.

Urukiko rwemeje ko umutwe wa FLN ushamikiye ku mpuzamashyaka MRCD yayoborwaga na Paul Rusesabagina, ari umutwe w’iterabwoba kandi ukaba ari wo wagabye ibitero mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi na Huye mu myaka ya 2018-2019.

Urukiko ruvuga ko muri iyo myaka ya 2018-2019, uwo mutwe wishe abantu icyenda ukomeretsa abandi, urasahahura, utwika inzu n’imodoka, ushimuta abantu harimo n’ababuriwe irengero.

Umucamanza, Beatrice Mukamurenzi wasomye ibyaha Rusesabagina na bagenzi be baregwa yagize ati "Hashingiwe ku biteganywa n’Ingingo ya 18 y’Itegeko ryo muri 2018, Urukiko rusanga Nsabimana Callixte na Rusesabagina Paul bagomba guhamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’Iterabwoba wa FLN".

Nsabimana Callixte kandi yahamijwe icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urukiko rwakomeje ruvuga ko Nsabimana na Rusesabagina barabaye mu mutwe wa FLN babizi neza ko ukora iterabwoba, babishaka ndetse bakanigamba ibitero wagabye mu turere twa Nyaruguru Nyamagabe na Rusizi.

Urukiko rwavuze ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, ahanishwa igifungo cy’imyaka kuva kuri 15 ariko itarenze 20.

Urukiko rukomeza ruhamya Paul Rusesabagina gutera inkunga uwo mutwe wa FLN, kikaba ari icyaha gihanishwa igifungo kirenze imyaka irindwi.

Abaregeye indishyi kubera ababo bishwe, bakomeretse ndetse n’imitungo yabo yangijwe ni abaturage 90.

Isomwa ry’urubanza rirakomeje...

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka