Abacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashakaga ko nta n’umwe uzarokoka wo kubara inkuru. Nubwo hari imiryango yazimye, ariko umugambi wabo ntiwagezweho.
Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Cameroun, bahuriye mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace avuga ko igikorwa cyo kongera gushakisha imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside bajugunywe mu cyuzi cya Ruramira gisubukurwa ku wa 08 Kamena 2020 kuko ahari amazi hamaze kuma.
Kuva igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yajugunywe mu cyuzi cya Ruramira cyatangira muri Nyakanga 2019, hamaze kubonekamo imibiri 218.
Guverinoma ya Kambanda yababajwe n’ifatwa rya Kabgayi, bituma iyo Guverinoma ishyira umuvuduko mu kwihutisha Jenoside no gushakisha imbunda n’amasasu byo gusoza Jenoside.
Abarokokeye i Kabgayi mu Karere ka Muhanga baravuga ko ijambo babwiwe n’Inkotanyi mu gitondo cyo ku wa 02 Kamena 1994 na n’ubu rikomeje kububaka mu gihe bibuka Abatutsi benshi bahiciwe.
Mu gihe Jenoside yakorwaga mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane 1994, Abatutsi batangiye guhunga berekeza i Kabgayi bavuye mu bice bitandukanye kuva ku itariki 12 Mata 1994. Kugeza ku itariki ya 20 Mata 1994 i Kabgayi hari hamaze kugera impunzi nyinshi z’Abatutsi maze zishyirwa ahantu hatandukanye mu mazu ari i Kabgayi.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Kamena 2020 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyo kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abafana ndetse n’abandi bakundaga imikino mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Kuva muri Mata 1994, muri Hôtel des Mille Collines i Kigali hari harahungiye abantu b’ingeri zose biganjemo Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe na Leta y’abicanyi.
Kylian Mbappé n’abakinnyi bakinana mu ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa batanze ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Amatariki y’impera za Gicurasi 1994 yaranzwe n’ingufu ingabo za FPR-INKOTANYI zashyize mu gukora ibishoboka byose ngo zihutishe ihagarikwa rya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ariko ku ruhande rwa Leta y’abicanyi na bo bashyira imbaraga mu kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi bari bakihishe hirya no hino mu bice ingabo za (…)
Leta y’u Rwanda yerekanye aho ihagaze ku cyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’u Bwongereza cyo kudakoresha imvugo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ nubwo ibyo bihugu byagiye byemeza inzira zanyuzwemo kugira ngo hashyirweho umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (International Day (…)
Dusengiyumva Samuel akomoka mu cyahoze ari Komini Ntongwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, afite imyaka 13 gusa.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batujwe mu Mudugudu wa Kagitarama mu Karere ka Muhanga, baravuga ko gutuzwa aho bifuza hose mu gihugu byabafashije kwiyakira no kumva bafite umutekano maze batangira inzira yo kwiteza imbere.
Amakuru aturuka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo aravuga ko mu mbuga irimo inyubako Radio Salus ikoreramo habonetse ibimenyetso bigaragaza ko hashobora kuba hari imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 22 Gicurasi 1994, Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe cyakuwe mu maboko y’abicanyi, iyo tariki ikaba ari imwe mu matariki akomeye mu guhagarika Jenoside. Mu bindi bice by’Igihugu byari bitarabohorwa n’Inkotanyi, ahari hasigaye Abatutsi bakihishahishe, Leta y’abicanyi yari ikomeje kubica.
Habyarimana Jean Baptiste wari Perefe wa Perefegitura ya Butare, yaratotejwe bikomeye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugera ku munsi yiciweho abimburiye abandi Batutsi mu Mujyi wa Butare.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), ku wa kane tariki 14 Gicurasi 2020 yasohoye inyandiko igaragaramo urutonde rwa bamwe mu bari bashinzwe kurengera ubuzima bw’abantu, harimo abaganga babirahiriye mu mwuga wabo, nyamara bakaba ari bo babaye ku isonga yo gukora Jenoside, cyane cyane mu bitaro, mu bigo nderabuzima (…)
Kimwe mu biranga ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ni uko nta hantu na hamwe abicanyi batakoreye Jenoside, haba muri za Kiliziya, mu nsengero no mu mavuriro.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bisesero yari muri Perefegirura Kibuye ubu akaba ari mu karere ka Karongi, ngo hari hatuwe n’Abatutsi benshi kuko babarurwaga mu bihumbi 60, bakaba barakoze amateka yo kwirwanaho bikomeye kuko bageze muri Gicurasi 1994 abicanyi batarabasha kubameneramo.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abanyeshuri b’Abatutsi bigaga muri Groupe Scolaire Marie Merci i Kibeho, bapfuye nyuma y’ukwezi Jenoside itangiye kuko bishwe ku itariki ya 7 Gicurasi, ikindi gihe cyose bakaba barabeshywaga ko barinzwe n’abajandarume.
Mu ntangiriro z‘ukwezi kwa gatanu 1994 Abatutsi bakomeje kwicwa, mu duce twari tukiri mu maboko y’ingabo z’abicanyi. Izo ngabo zakomeje guterwa inkunga na Leta y’u Bufaransa, kandi yari izi neza ko mu Rwanda hakorwaga Jenoside. Iyo nkunga yahabwaga igisirikari cy’abicanyi yihutishije Jenoside, bituma hamwe na hamwe hicwa (…)
Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, bwatangaje ko bwasubukuye imirimo, busaba abarusura kongera gusura, mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ahantu h’umwihariko habereye Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki 03 Gicurasi 1994, harimo abiciwe ku i Bambiro muri Nyanza ndetse n’abari bahungiye muri ADEPR Gihundwe mu Karere ka Rusizi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu ishuri rya EAV Kabutare riherereye mu Karere ka Huye, baravuga ko uwari umuyobozi w’ikigo Mbarushimana Theophile akaba umuhungu wa Joseph Gitera, ari we wigishije abanyeshuri b’Abahutu kwica bagenzi babo b’Abatutsi bari barahahungishirijwe.
Goreth Mukantagara uvuka mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ubu utuye mu Mujyi wa Kigali, atangaza ko yari amaze imyaka 25 atarasubira ku ivuko kwibuka abe kubera ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Bugesera Bankundiye Chantal avuga ko mu gihe cya Jenoside, Abatutsi babuze aho bahungira bahitamo urufunzo rw’umugezi wa’Akanyaru rwari rwahawe izina rya CND.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Ghana, bibutse ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uwo muhango wabaye ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2020, ukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.
Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko kuri iki cyumweru tariki 26/4/2020 hibutswe Abatutsi biciwe mu bigo bya Leta no mu nsengero mu turere twa Kamonyi, Huye, Ruhango, na Karongi, bigizwemo uruhare na zimwe mu mpunzi z’Abarundi ndetse n’umwe mu bayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi.
Mu cyahoze ari komine Mugina ubu akaba ari mu Karere ka Kamonyi, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri kiliziya ya Paruwasi ya Mugina hiciwe Abatutsi hafi ibihumbi 40 bahahungiye bizeye kurokoka birangira ahubwo bahiciwe.