Iya Kane Nyakanga, Burakeye i Rwanda

Humura Ntugipfuye! Ngiri ijambo ryasubije umutima mu gitereko. Uhereye muri Mata ukagera muri Nyakanga, mu bice byose by’u Rwanda, uwumvise iri jambo wese yariruhutsaga kuko igihe cyo kwirirwa utazi ko uri buramuke, no kuramuka utazi ko uri bwirirwe cyabaga kirangiye. Ni ijambo ry’icyizere kuko ryatumye benshi bahaguruka bakajya gushaka imibereho, kuko bari bizeye ko ejo bazabaho.

Jules Rutarihire ni we dukesha iyi nyandiko
Jules Rutarihire ni we dukesha iyi nyandiko

Jenoside yakorewe Abatutsi yasize imfubyi n’abapfakazi, bose bafite imitima ishengutse. Yasize kandi igihugu cyuzuye amatongo. Nta n’umuntu n’umwe wari ufite icyizere cy’ejo hazaza. Igihugu cyari gikuwe mu maboko y’abanzi, ariko urugamba nyakuri rwo kwibohora nibwo rwari rutangiye: Urugamba rwavanye igihugu mu matongo, uyu munsi kikaba gihagaze uko tukireba uyu munsi.

Urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye muri 1990, ni urugamba rutari rworoshye kuko rwajemo ibintu byinshi bitari byiteguwe, ndetse umuntu atanatinya kwita ibyago. Gupfusha ku ikubitiro umugaba w’urugamba Nyakwigendera Maj. Gen. Gisa Fred Rwigema, hamwe n’abandi bayobozi benshi b’ingabo baguye ku rugamba uko imyaka yagiye ihita; amananiza mu mishyikirano yazanwaga na Leta ya Habyarimana kugera ubwo bita amasezerano ya Arusha ibipapuro; hamwe n’ibindi byinshi byari urucantege ku Nkotanyi zari ku rugamba. Ariko kubera ko barwaniraga ukuri, ntibigeze bateshuka ku ntego ndetse biza kurangira bayigezeho, igihugu barwaniye.

Njya nkunda kumva aho iz’amarere zatubohoye ziganira ku rugamba rwo guhagarika Jenoside. Inkuru zabo zigisha urubyiruko kwihangana no kwitanga tutizigama. Babayeho mu buzima bugoye: imbeho yo mu rugano, izuba ry’igikatu, inzara no gukora urugendo rurerure n’amaguru, hakiyongeraho guhangana n’umwanzi ubarusha ibikoresho ndetse n’ubwinshi. Ntabwo ariko ibyo byose byabaciye intege kubera ko bari bazi icyo barwanira. Hejuru yo kurwanira intego, bari bafite gukunda igihugu ari na byo byatumye bitanga batizigamye ku rugamba, kugera ubwo hari n’abahasize ubuzima baharanira kurokora Abatutsi bicwaga, maze u Rwanda rurongera rubaho.

Uwo muco wo gukunda igihugu barawukomeje ndetse bawuhaho umurage urubyiruko rwa nyuma ya Jenoside by’umwihariko, n’Abanyarwanda bose muri rusange. Nguko uko twatojwe kwishakamo ibisubizo tutarinze gutegereza ak’i muhana; nguko uko twatojwe umuco wo kwigira; ngibi ibituma tugeze aho turi uyu munsi, kandi urugendo ruracyakomeje.

Uyu munsi, Kwibohora bikorwa mu isura nshya irenze iy’ibirori: Buri tariki 4 Nyakanga tubona Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ataha ku mugaragaro ibikorwaremezo ingabo z’u Rwanda zubakiye abaturage hirya no hino mu gihugu. Abo baturage bakurwa mu manegeka bagatuzwa aheza, bakegerezwa amashuri n’amavuriro, hamwe n’indi mishinga ibafasha gukomeza kwiteza imbere. Tariki ya Kane Nyakanga buri mwaka izana umucyo mu buzima bw’abaturage.

Urugamba rwo kwibohora rurakomeje. Nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akunze kubivuga, umwanzi uhari uyu munsi ni ubukene. Iyo tubona ibikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere mu rubyiruko; guhanga udushya mu mishinga itandukanye igamije kuzamura imibereho y’abaturage ari na ko itanga imirimo mu rubyiruko, kuri ubu rwahagurukiye gukura amaboko mu mifuka rugakora; urwo na rwo ni urugamba rwo kwibohora rukomeje, twibohora ubukene. Ni umucyo ukomeje gusakara i Rwanda.

Twaribohoye. Umuhanzi yararirimbye ati “U Rwanda ruragendwa ijoro n’amanywa.” Ahari umutekano iterambere ntirihatangwa, bikomeje kwigaragaza. Ntabwo tuzatatira igihango cy’abagendeye ku bimene by’amacupa kugira ngo uyu munsi tugendere ku bimene by’ibicuma.

Harakabaho Inkotanyi

Inkotanyi ni Ubuzima

Mwarakoze Inkotanyi

Inkuru zijyanye na: kwibohora26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Buracyeye i Rwanda????
Kuli benshi burije ahubwo.
Kubara uwaliraye. Ali hehe Mama,balihe hehe umulyango yazimiye yose?

Libara yanditse ku itariki ya: 4-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka