Amashuri yo mu Buholandi agiye kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko mu bintu bitatu bigiye gukorerwa muri icyo gihugu ku bufatanye na Ibuka ndetse na Leta y’u Buholandi, harimo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri no mu yandi mahuriro y’abantu.
- Amb Nduhungirehe avuga ko amashuri yo mu Buholandi agiye kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu kiganiro yahaye RBA kuri uyu wa 07 Mata 2021, Olivier Nduhungirehe yavuze ko mu Burayi ndetse no mu Buholandi by’umwihariko, hakigaragara abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ubwo abakurikiranyweho kuyikora ngo bacitse intege.
Yavuze ko mu biheruka kugaragara vuba harimo imyigaragambyo no gukwirakwiza inyandiko zipfobya zikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi "kubera umudamu wafunzwe mu Rwanda".
Amb Nduhungirehe yagize ati "Hari ukwigisha amateka ya Jenoside mu mashuri ndetse no gutanga inyandiko za ngombwa kugira ngo ayo mateka arusheho kumenyekana neza, tuzabiganiraho na Leta kugira ngo bishyirwe mu nteganyanyihisho".
Mu bindi Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ivuga ko izakorana na Leta y’icyo gihugu hamwe n’Umuryango Ibuka-Hollande, harimo ikijyanye no kubaka urwibutso rwa Jenoside mu mujyi wa La Haye, nk’uko mu yindi mijyi y’i Burayi izo nzibutso zamaze kubakwa.
Amb Nduhungirehe yavuze kandi ko agiye kuganira na Leta y’u Buholandi kugira ngo hashyirweho itegeko rihana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko mu Bufaransa no mu Bubiligi iryo tegeko rihari.
N’ubwo ariko iryo tegeko ritaratorwa muri icyo gihugu, Amb Nduhungirehe ashima ko Leta y’u Buholandi ikomeje guhana abahunze inkiko z’u Rwanda bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.
Yavuze ko uwitwa Mpambara Joseph wari warakatiwe igifungo cya burundu hamwe na Basebya Yvonne wahanishijwe igifungo cy’imyaka itandatu n’amezi umunani, bombi bapfiriye muri gereza zo mu Buholandi.
Hari Munyaneza Jean de Dieu, Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude bita Nzinga, boherejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2016, hakaba na Mugenzi Joseph ndetse na Rutunga Vénant na bo bafunzwe ariko ngo bategereje kuzohererezwa inkiko z’u Rwanda.
Hari n’abandi Banyarwanda bane Amb Nduhungirehe avuga ko bakomeje gukorwaho iperereza, barimo Ndereyehe Charles uri mu bayobora ishyaka FDU-Inkingi.
Amb Nduhungirehe avuga ko aba ari bo bagize uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko, ku buryo ngo hari abo imaze kugaragaraho bafite imyaka hagati ya 20-30.
Amb Nduhungirehe avuga ko abaturage b’igihugu cy’u Buholandi benshi na bo batazi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ahanini bitewe n’uko inyandiko nyinshi ziyivugaho ziri mu ndimi z’Icyongereza n’Igifaransa.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka27
- Iterambere rya Adrien Niyonshuti mu magare: Hari uwo yashakaga kumara agahinda yatewe na Jenoside (Ubuhamya)
- Sogokuru yahimbye ‘Nzataha Yeruzalemu Nshya’ yiyumvamo gutaha - Umwuzukuru wa Rugamba Sipiriyani
- Abantu 18 bafunzwe bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside
- Prof. Duclert avuga ko nta ruhande yabogamiyeho mu gukora Raporo yashyikirije Perezida Kagame
- Amategeko avuga iki ku butumwa bupfobya Jenoside kuri Twitter, WhatsApp na Facebook?
- Prof. Gambari uherutse gushimwa na Perezida Kagame ni muntu ki?
- Ubuhamya: Ku ishuri yikorejwe imitumba kenshi ngo bagiye ‘guhamba’ Rwigema
- Abanyarwanda baba muri Senegal n’inshuti zabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- REG na WASAC bibutse abari abakozi ba ELECTROGAZ bishwe muri Jenoside
- Abayobozi bo hirya no hino ku Isi bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka 27
- Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe nk’ubu - Perezida Kagame
- Perezida Kagame na Madamu bacanye urumuri rw’icyizere rutangiza #Kwibuka27
- Ubuhamya kuri Jenoside ni kimwe mu bisigasira amateka yayo - CNLG
- Imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Kivumu muri Rutsiro igiye kwimurirwa mu rwa Nyundo
- #Kwibuka27: Reba uko byari bimeze muri Kigali Arena ahari hateraniye abayobozi bakuru (Amafoto + Video)
- Hari icyo u Rwanda ruzavuga kuri Raporo igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside - Perezida Kagame
- Amakipe n’amashyirahamwe y’imikino yageneye Abanyarwanda ubutumwa bujyanye no #Kwibuka27
- Abapolisi bari muri Sudani y’Epfo bibutse Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
- Kwibuka ni ngombwa kuko bidufasha kwiyubaka - Dr Bizimana J. Damascène
- Senegal ifite umwihariko kuri Jenoside: Umusirikare wayo yishwe atabara Abatutsi – Amb. Karabaranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|