Imibiri yabonetse izashyingurwa mu minsi 100 yo kwibuka

Umunyambanga wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascene, yatangaje ko mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hazabaho gahunda yo gushyingura imibiri yabonetse hirya no hino mu Gihugu hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Imibiri 10 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu Murenge wa Ntongwe na Kinazi mu Karere ka Ruhango ubwo yashyingurwaga mu cyubahiro mu rwibutso rwa Ruhango ku wa 19 Ukuboza 2020
Imibiri 10 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu Murenge wa Ntongwe na Kinazi mu Karere ka Ruhango ubwo yashyingurwaga mu cyubahiro mu rwibutso rwa Ruhango ku wa 19 Ukuboza 2020

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko kubera ko icyorezo cya COVID-19 kigihari, kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ryacyo nk’uko byagenze umwaka ushize.

Avuga ku bijyanye no gushyingura mu cyubahiro imibiri yabonetse, Dr. Bizimana yagize ati “Mu turere dutandukanye n’imirenge hari imibiri yagiye iboneka, kuyishyingura biremewe ariko iteka hashingiwe ku mabwiriza uko ateye, gushyingurwa bizakorwa ariko hageyo umubare wemewe, hazanakorwa n’isuku ku nzibutso, ariko turashishikariza abazitabira gahunda zo gushyingura ababo kubanza no kwipimisha kuko ubu byarorohejwe”.

CNLG kandi itangaza ko mu minsi 100 yo kwibuka noneho gahunda yo kugeza ku bantu uko ubwicanyi bwagiye bukorwa umunsi ku munsi n’urugamba rwo kubohora Igihugu byashyizwe mu buryo bw’amajwi kandi bikazahererekanywa mu buryo butandukanye bw’ikoranabuhanga ririmo na telefone.

Ibyaha by’ipfobya n’ihakana rya Jenoside byaragabanutse kandi abakibikomeje bateganyirijwe ibihano

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside itangaza ko imibare igaragaza ko ibyaha by’ipfobya no guhakana Jenoside bigenda bigabanuka nk’uko bigaragazwa n’imibare y’abahanirwa ibyo byaha, impamvu ikaba ari uko abantu bakomeje gusobanurirwa ibijyanye n’ibyo byaha kandi ibihano ku babikora bikaba byarakajijwe kugeza ku gifungo cy’imyaka 15.

Imiyoborere myiza n’izindi ngamba zikaba na zo ngo zaratumye ibyo byaha bigabanuka n’ubwo hari abagikomeje kubikora bake ahanini bifashishije imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside bakaba bibutswa kubyirinda kuko nta mpaka zagakwiye kubaho zo gushaka kuvuga ko hanabayeho Jenoside ebyiri.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka