Imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Kivumu muri Rutsiro igiye kwimurirwa mu rwa Nyundo
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko imibiri y’abazize Jenoside yakowe abatutsi mu 1994 ishyinguwe mu rwibutso rwa Kivumu muri ako karere igiye kwimurirwa mu rwibutso rwa Nyundo mu Karere ka Rubavu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Emmerance Ayinkamiye, avuga ko icyo gikorwa kizaba tariki ya 9 Mata 2021, aho imibiri 147 yari mu rwibutso rwa Kivumu izimurwa ikajyanwa mu rwibutso rwa Nyundo.
Niyonsenga Philipppe ukuriye Ibuka mu Karere ka Rutsiro avuga ko kwimura iyo mibiri ivanwa mu Rutsiro ikajyanwa i Rubavu byasabwe n’abarokotse Jenoside yakowe abatutsi batuye mu cyahoze ari Komini Nyamyumba, ibyo bikaba byiyongeyeho gahunda ya Leta yo gushyira mu nzibutso ziteguye neza kandi zikurikiranwa.
Agira ati "Twahisemo kuyijyana mu Rwibutso rwa Nyundo kuko rutunganyije, ikindi abarokotse Jenoside yakowe abatutsi batuye i Kivumu na Nyamyumba ni bo babyifuje kuko biborohera mu gihe Akarere ka Rutsiro katarabona urwibutso rwako rutarubakwa, bagasanga imibiri yimuriwe ahazubakwa urwibutso rw’Akarere hababera kure".
Niyonsenga avuga ko urwibutso rwa Kivumu rufite amateka kandi ko hazashyirwa urwibutso rw’amateka nubwo imibiri izaba yahakuwe.
Niyonsenga avuga ko Kivumu ifite amateka kubera ubwicanyi bwahakorewe bitewe na bariyeri zari zihari.
Ati "Hariya hantu hafite amateka, niho hari umuhanda uva ku Kibuye uza ku Gisenyi, hari Abatutsi bawukoresheje mu guhunga barahafatirwa kuko hari bariyeri zikomeye bakahicirwa. Ikindi hari abapadiri bahigwaga biciwe kuri Paruwasi ya Kivumu, barimo Padiri Gatore Thadée na Padiri Nsengiyumva Venuste, bose baguye kuri paroisse gatorika ya Kivumu".
Akomeza avuga ko hari bariyeri yiciweho abantu, ariko hari n’izindi bariyeri eshatu zari kuri paruwasi, na ho hiciwe abantu benshi.
Amwe mu mazina y’interahamwe zayoboye abandi mu kwica abatutsi harimo abazwi ku mazina ya Zabumwana, Mayere na Gisupu.
Niyonsenga avuga ko ibikorwa byo gusukura imibiri izimurwa byatangiye muri Werurwe uyu mwaka, ubu ibikorwa byarangiye ndetse irimo gushyirwa mu masanduku mashya igashyingurwa.
Yongeraho ko icyo gikorwa kizajyana no kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko kizitabirwa n’abantu bakeya.
Urwibutso rwa Kivumu ruri mu Karere ka Rutsiro ariko rwegereye Akarere ka Rubavu rukaba rwari mu cyahoze ari Komini Nyamyumba.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka27
- Kubwira abato amateka mabi Igihugu cyanyuzemo bizabarinda kugwa mu mutego wo kucyoreka
- IBUKA: Leta izabingingira gutanga amakuru kugeza ryari?
- Jenoside yabaye mu Rwanda yagaragaje ubwigomeke ku Mana - Prof Musemakweli
- Amateka agaragaza ko Nyamagabe ari nk’igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside
- Musanze: Abafana ba APR FC bunamiye abazize Jenoside biyemeza guhangana n’abakiyipfoya
- Senegal: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
- Kwibuka27: Menya uko isanduku yo gushyingura mu cyubahiro igomba kuba iteye
- Abiga muri Kaminuza ya Kigali baramagana abahakana Jenoside bitwaje ibyo bari byo
- Musanze: Abakozi b’Akarere bahawe umukoro wo kuvuguruza abagoreka amateka y’u Rwanda
- Gupfobya Jenoside warayirokotse ni ubuyobe bubi – NURC
- Karongi: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 8.660 y’Abatutsi biciwe ku Mubuga muri Jenoside
- Rwezamenyo: Sengarama arashimira byimazeyo abamwubakiye inzu
- Kinigi: Bibutse bishimye kuko ikibazo cyabo cyasubijwe
- Bugesera: Itorero ADEPR ryibutse Abatutsi biciwe i Kayenzi
- Ni igisebo kuba uwari Minisitiri w’Umuryango yarashishikarije umwana we kwica – Senateri Nyirasafari
- Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi kwibuka imiryango yazimye
- Kuri uyu wa Gatandatu haribukwa imiryango isaga 15,000 yazimye mu 1994
- Umubano w’u Rwanda n’u Burundi witezweho gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside
- Ubuhamya: Banze ko uruhinja rwabo rwakwicwa rudahawe Isakaramentu rya Batisimu
Ohereza igitekerezo
|