Polisi irasaba Abanyarwanda kwibuka ariko banirinda COVID-19

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, arasaba Abanyarwanda ko mu gihe bibuka inshuti n’abavandimwe, kuzirikana ko n’icyorezo cya COVID-19 gihari bityo bagakomeza ingamba zo kucyirinda.

CP John Bosco Kabera, arasaba Abanyarwanda Kwibuka banazirikana ko n'icyorezo cya COVID-19 gihari
CP John Bosco Kabera, arasaba Abanyarwanda Kwibuka banazirikana ko n’icyorezo cya COVID-19 gihari

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Mata 2021, ubwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yavuze ko ibihe abanyarwanda binjiyemo bikomeye aho abantu bibuka bakanaha icyubahiro inshuti n’abavandimwe babo bakundaga babuze ubuzima mu mwaka wa 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

CP Kabera yasabye Abanyarwanda gufatanya bakarwanya uburyo bwose bugamije guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kuyipfobya.

Yabasabye kurwanya no gutanga amakuru aho bumvise cyangwa babonye ibikorwa bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, gutera ubwoba abarokotse, kurwanya abahakana cyangwa bagapfobye Jenoside n’abakora ibikorwa bigamije gutiza umurindi urwango n’amacakubiri.

Yagize ati “Haramutse hagize ibibazo cyangwa ikindi kibazo kijyanye no kwibuka turimo, bakwiye kubwira inzego zibegereye zirimo Polisi ibe yatabara, turabizi ko hari abantu bagira ihungabana, turabizi ko hari abantu bakora ibyaha byo gupfobya no guhakana Jenoside byagiye bigaragara imyaka ishize, ingamba ni zazindi ni ukubwira inzego zibegereye, ni ukubwira Polisi ikabikurikirana.”

Yasabye abaturage kwirinda ibyaha bijyanye no gupfobya no guhakana Jenoside kuko abazabifatirwamo bazabihanirwa hakurikijwe amategeko.

Yavuze ko Polisi idahugiye mu kureba ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zubahirizwa gusa, ngo n’umutekano w’abaturage uracunzwe neza.

Yibukije abaturage ko n’ubwo bagiye mu bihe bikomeye byo kwibuka no kunamira inshuti n’abavandimwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bagomba no kuzirikana ko COVID-19 ihari bagakomeza ingamba zo kuyirinda.

Ati “Tugiye mu bihe bikomeye byo kwibuka no kunamira inshuti zacu n’abavandimwe ariko na none birahurirana n’uko igihugu kikirimo kurwana n’icyorezo cya COVID-19. Iki cyorezo kiradusaba kubahiriza amabwiriza yo kukirinda ku rwego rwo hejuru, tukabikora twubahiriza neza ayo mabwiriza”.

CP Kabera yavuze ko bitewe no kwirinda COVID-19, imihango yo kwibuka abantu bazayikurikirana kuri Radio na Televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bari mu ngo zabo.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka