#Kwibuka27: Abayobozi bakuru ni bo bazahura, abandi bazakoresha ikoranabuhanga

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside(CNLG) yatangaje uburyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa abantu bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bunamiraga Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, banacana urumuri rutazima mu rwego rwo gutangiza Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bunamiraga Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, banacana urumuri rutazima mu rwego rwo gutangiza Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana, yabwiye RBA ko guhera ku itariki 07 Mata 2021 hirya no hino ku isi no mu Rwanda by’umwihariko, hazatangira ibikorwa byo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Kuri iyo tariki nk’ibisanzwe igikorwa kizatangirizwa ku rwego rw’Igihugu ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali(ku Gisozi) ahazacanwa urumuri rw’icyizere.

Mu nyubako ya Kigali Arena ni ho hazaba hateguwe guhurira abitabira ibiganiro byo kwibuka, ariko hazajya Abayobozi bakuru b’Igihugu, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga, ndetse n’abayobozi b’ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda.

Dr Bizimana yagize ati "Abazaza (muri Kigali Arena) bamaze kugezwaho ubutumire. Abaturage bazaba bari mu ngo babikurikire kuri televiziyo, kuri Radio no ku rindi koranabuhanga".

Yavuze ko nta rugendo rwo kwibuka n’umugoroba w’icyunamo bizabaho nk’uko byari bisanzwe bikorwa, kandi ko mu cyumweru cy’icyunamo na nyuma yaho nta hantu abantu bateganyije guhurira mu ruhame.

Ku itariki ya 09 Mata 2021 nibwo hazabaho ikiganiro kizahuza urubyiruko ruri mu bice bitandukanye by’Igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Itariki ya 13 Mata 2021 izaba ari iyo gusoza icyunamo hibukwa abanyapolitiki batari bashyigikiye umugambi wo gukora Jenoside, hakazabaho ikiganiro mu bitangazamakuru cyo gutekereza ku mateka ya politiki y’ivangura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yakomeje asobanura ko mu minsi 100 yo kwibuka, imiryango y’abishwe muri Jenoside ishobora kuzaba ijya gusura inzibutso no kunamira ababo, ariko bigakorwa hubahirizwa amabwiriza ajyanye no gushyingura muri ibi bihe bya Covid-19.

Yasabye inzego z’umutekano n’izishinzwe ubuzima kuzagira uruhare mu kurinda abaje gushyira indabo ku mva z’ababo, kugira ngo bajye birinda kuhatinda.

Dr Bizimana yavuze ko hazabaho gushyingura imibiri irimo kuboneka hirya no hino mu gihugu, aho ubuyobozi bw’uturere n’imiryango y’abishwe bazajya bajyayo ariko hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19, harimo no kubanza kwipimisha.

Yavuze ko abaturage badafite ikoranabuhanga rya televiziyo hari amajwi bazajya bahererekanya ku matelefone, avuga mu ncamake uko Jenoside yagiye ikorwa hirya no hino mu gihugu.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abacu twabuze tuzahora tubibuka never again

Rutaneshwa yanditse ku itariki ya: 7-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka