
Ni irushanwa ryasojwe n’imikino ibiri y’umunsi wa gatatu, waryo wakiniwe kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru ahagombaga kugaragara ikipe yegukana igikombe. Ku isaha ya saa cyenda ikipe ya Police FC yabanje gukina na AS Kigali yari iya mbere n’amanota atandatu.
Aya makipe yombi yanganyije 0-0 ariko nkuko amategeko y’irushanwa yabiteganyaga, buri mukino wagombaga kugira ikipe itsinda, aho ubwo amakipe yanganyaga haterwaga penaliti. Iri niryo tegeko ryakurikijwe maze Police FC yegukana intsinzi kuri penaliti 5-3 yuzuza amanota atandatu yanganyije na AS Kigali zose zinazigamye igitego kimwe.

Saa kumi nebyiri hakurikiyeho umukino wahuje AZAM FC na APR FC aho iyi kipe yo muri Tanzania yatsinze ibitego 2-0 bya Zidane Ally Sereri ku munota wa 42 ndetse na
Yahya Zayed ku munota wa 56.

Gutsinda uyu mukino kwa AZAM FC ntabwo byari bihagije ngo itware igikombe kuko yaba yo, AS Kigali na Police FC zari zizigamye igitego kimwe, mu gihe hakoreshejwe itegeko rireba uwinjije ibigego byinshi, bigatuma Police FC yatsinze ibigego bitanu ariyo itwaye igikombe.

Ku rundi ruhande, ikipe ya APR FC yari yateguye iki cyumweru cy’Inkera y’Abahizi ariko ikagifunguza umukino yatsinzemo Power Dynamos 2-0 tariki 17 Kanama 2024 ariko wo utarabazwe mu irushanwa, irisoje itsinzwe imikino yose uko ari itatu ifite ubusa ku manota icyenda yakiniye.


APR FC irakurikizaho irushanwa rya CECAFA Kagame Cup izitabira muri Tanzania hagati y’itariki 2 kugeza kuri 15 Nzeri 2025, mu gihe AS Kigali na Police FC zigiye gukomeza kwitegura shampiyona 2025-2026, izatangira tariki 12 Nzeri 2025.


National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|