Minisitiri w’Uburezi arabaza ati "umuntu wavuze ko imibare ikomera yabikuye he?"

Hari imyumvire imaze imyaka myinshi mu banyeshuri n’ababyeyi ivuga ko amasomo ya siyansi by’umwihariko iry’imibare n’ubugenge akomera, bikagira ingaruka ku mahitamo no ku mitsindishirize yayo hamwe no ku cyerekezo cy’uburezi bw’Igihugu.

Abakiri ku ntebe y’ishuri cyangwa abariherukamo vuba barabizi neza ko mu banyeshuri hari imyumvire y’uko isomo ry’imibare (Mathematics) rifatwa nk’iritinyitse, iry’Ubugenge (Physics) rigafatwa nk’iridashoboka, bigatuma abenshi batayiyumvamo bagahitamo kwiga ibindi mu rwego rwo kugira ngo batagira aho bahurira nayo, bikanagira ingaruka ku mitsindire muri rusange.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana ntiyemeranya n’abavuga ko aya masomo akomera, ahubwo agira ati “Siyansi ni ururimi rworoshye cyane kwiga no kumva.”

Ibisubizo by’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye hari icyo byagaragaje

Ubwo ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyiraga ahagaragara ibisubizo by’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025, hagaragaye umusaruro muke mu mibare ku basoje amashuri abanza n’Ubugenge ku basoje icyiciro rusange cy’ayisumbuye

Ni ingingo yahise ihinduka ikiganiro haba mu matsinda ya WhatsApp cyangwa ahandi hose hahuriye abantu benshi, bahurizaga ku kintu cyo kuvuga ko amasomo ya siyansi akomera.

N’ubwo ari imyumvire abenshi mu banyeshuri n’ababyeyi bakuranye, ariko yahise ihinyuzwa na Minisitiri Nsengimana wagize ati “Ururimi rwa siyansi ni rwo rworoshye cyane gusobanukirwa no kuvuga.”

Yifashishije urugero rworoshye yagize ati: “Nibura, buri wese azi ko 1+1 bingana na 2. N’iyo hagwa imvura, n’iyo haba izuba, n’iyo haba ku manywa cyangwa nijoro, iyo miterere ntihinduka. Ibyo bitandukanye n’andi masomo.”

Ibiteye impungenge

Ibisubizo biheruka by’ibizamini by’imibare byashyize ahagaragara ishusho abarezi benshi bari bazi ariko batashakaga kuvugira ku mugaragaro.

Abarangije amashuri abanza batsinze imibare ku kigero cya 27%, mu gihe mu cyiciro rusange gisoza ayisumbuye, Ubugenge (Physics) bayitsinze ku kigero cya 27.55%, ibinyabutabire (Chemistry) ku kigero cya 35%, naho ibinyabuzima (Biology) bagera kuri 44%.

Iyo ugereranyije, amasomo y’indimi nk’Icyongereza n’Ikinyarwanda usanga nibura abanyeshuri barabitsinze kuko batsindiye ku kigero kiri hejuru ya 60%, ibyo Minisitiri Nsengimana avuga ko atari ikibazo cyo gukomera kw’amasomo ya siyansi, ahubwo ari uburyo bigishwa n’imyumvire imaze igihe mu bantu ko ayo amasomo akomera.

Ati “Siyansi itwereka ukuri kudahinduka. Ntabwo ikibazo kiri mu gukomera kwazo, ahubwo kiri mu buryo tuzigamo. Niduhindura uburyo bwo kwigisha no kwiga siyansi, abanyeshuri bazabona ko ari amasomo yoroshye kurusha uko babyibwiraga.”

Hari itandukaniro riri hagati y’amashuri ya Leta n’ayigenga

Ibisubizo by’ibizamini bya Leta byanerekanye ko hari itandukaniro hagati y’amashuri yigenga yitwaye neza cyane mu masomo ya siyansi ugereranyije n’aya Leta, kuko bimwe mu bigo byigenga abanyeshuri babyo batsindiye hejuru ya 70% amasomo ya siyansi, mu gihe mu mashuri ya Leta benshi batageze no kuri 30%.

Abahanga mu burezi bavuga ko ahanini biterwa n’ibikoresho byifashishwa mu myigishirize, kuko amashuri yigenga aba afite laboratoire zigezweho, abanyeshuri bake mu ishuri, n’ibikoresho bituma amasomo asobanuka, mu gihe muri Leta, ubwinshi bw’abanyeshuri n’ibikoresho bike bituma abarimu batabona uburyo bwo gufasha buri wese.

Ku rundi ruhande usanga kuba amasomo ya siyansi afatwa nk’akomeye bituma ababyeyi barerera mu bigo byigenga bashyiramo imbaraga nyinshi zinyongera binyuze mu gushakira abana babo abarimu babigisha ku ruhande bagahabwa amasomo yihariye.

Imyumvire ikwiye guhinduka

Minisitiri Nsengimana, asanga imyumvire y’uko siyansi ari amasomo akomeye igomba guhinduka no gucika burundu, kuko amategeko y’imibare, n’ubugenge, agira ihame rihoraho kandi risobanutse.

Mu gihe amasomo y’indimi cyangwa ayandi, asaba kwibuka byinshi bitandukanye, rimwe na rimwe birimo n’amateka agahindurwa bitewe n’uwayanditse.

Umwe mu barimu bigisha siyansi ati: “Iyo umwana akuze yumva bamubwira ko amasomo ya siyansi ari ingorabahizi, ajya mu ishuri yamaze gutsindwa. Ariko tubwiye abana ko ari amasomo yoroshye, bayiga bafite icyizere aho kugira ubwoba.”

Hakwiye kongera gutekerezwa ku buryo amasomo ya Siyansi yigishwamo
Minisitiri Nsengimana asanga hari ibikwiye guhindurwa mu buryo bwo kwigisha ayo masomo harimo: Kuyegereza abana hakiri kare, hifashishijwe udukino n’ibikorwa bifatika.

Guhugura abarimu ku buryo bushya bwo kwigisha butuma abanyeshuri babona siyansi nk’imyitozo yo kubaho.

Gushyira imbere “kwigira mu bikorwa” aho kwibanda gusa ku nyandiko.
Guhindura imyumvire: guca imyumvire ko siyansi ari ikintu giteye ubwoba, ahubwo ikerekanwa nk’amasomo ashimishije kandi yoroshye.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini (NESA) n’Ikigo cy’Uburezi (REB) ngo biratekereza uburyo amasomo ya siyansi yakongerwamo imishinga ifatika mu bizamini bya Leta, kugira ngo abanyeshuri badahemberwa gusa gutsinda ibyo basubije ku rupapuro, ahubwo no gusobanura no gushyira mu bikorwa ibyo bize.

U Rwanda rugamije kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu cyerekezo 2050. Kugera kuri iyo ntego bisaba kuba urubyiruko ruzobereye mu bumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi.
Ababyeyi bafite uruhare rwo kubwira abana, kubakangurira no gutoza abana gukunda amasomo ya siyansi mu buzima busanzwe, gukemura ibibazo, gukora udukoresho duto, cyangwa gusobanura ibintu mu buryo bwabo.

Imyumvire y’uko siyansi ari amasomo akomeye ishobora kuba imaze gushinga imizi, ariko ntabwo ari ukuri kudashobora guhinduka, nk’uko Minisitiri Nsengimana abisobanura ati “Ururimi rwa siyansi ni rwo rworoshye cyane, kandi igihe kirageze ngo duhindura imyumvire twumva ko siyansi zidashoboka. Nidutera abana bacu ubwoba bwa siyansi, ntituzubaka igihugu twifuza. Tugomba guhindura iyi myumvire.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka