#EdTechMondays iribanda ku bufatanye bwa Leta n’abikorera mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi
Ikaze mu kiganiro #EdTechMondays cyo muri uku kwezi kwa munani, kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama 2025, kivuga ku kwagura ubufatanye bwa Leta n’abikorera mu guteza Imbere ikoranabuhanga mu burezi (Building Public-Private Partnerships for Sustainable EdTech Growth).

Ese mubona ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera buteza imbere ikoranabuhanga mu burezi ku kihe kigero mu Rwanda? Ni izihe ngamba zishobora gufatwa kugira ngo ubwo bufatanye bukomeze kwiyongera?
Ibi byose biraganirwaho kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today, no ku zindi mbuga nkoranyambaga za Kigali Today, KT Press na KT Radio, hamwe n’abatumirwa barimo Leon Mwumvaneza wo muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Wilson Musoni, umwalimu muri Kaminuza ya Kigali, na Agashumbusho Merci wo muri SOLVIT Africa.
Ikiganiro EdTech Monday kivuga ku guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, giterwa inkunga n’ikigo cya Mastercard Foundation n’Urwego rushinzwe Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera (Rwanda ICT Chamber).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|