Abagize Ibuka-Italia basanga Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kwigishwa mu mashuri

Mu rwego rw’ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu umuryango Ibuka-Italia umaze ushinzwe mu gihugu cy’u Butaliyani, mu mpera z’icyumweru gishize hatanzwe ikiganiro kivuga ku nsanganyamatsiko yo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri yo mu gihugu cy’u Butaliyani.

Ikiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 cyitabirwa n’abarimu muri za kaminuza no mu mashuri yisumbuye, abanyamateka n’abashakashatsi, hamwe n’abayobozi mu nzego za Leta.

Iki kiganiro cyari kigamije kungurana ibitekerezo no gukora ubuvugizi kugira ngo hafatwe ingamba z’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yakwigishwa mu mashuri, ikavugwa uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa mu rwego rwo kwerekana ibimenyetso, kugaragaza ko yabaye, no kurwanya ibitekerezo biyipfobya cyangwa biyihakana; bityo abagoreka amateka ntibakomeze kuyobya abatuye isi.

Ubu buvugizi Ibuka-Italia yabwihayeho intego, ku buryo biri mu ntego zayo z’ibanze, ku buryo bishyirwamo imbaraga cyane iyo igihe ngarukamwaka cyo kwibuka kigeze haba mu mashuri n’ahandi hose. Impamvu ubu buvugizi bugomba gutangirira mu mashuri ni ukugira ngo abana bato bamenye ukuri hakiri kare.

Umwe mu barimu ba Kaminuza ya John Cabot University, Prof Federigo Argentieri wafashe ijambo muri iki kiganiro, yavuze ko zimwe mu ntego z’umuryango Ibuka harimo kwibuka n’ubutabera. Umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi ni uko habayeho gukumira Abatutsi no kubabuza guhunga; hagashyirwa za bariyeri mu nzira zose, habaho gufungira abantu hamwe ngo bicwe batsembwe, ari na byo byatumye iyi Jenoside yabaye ndengakamere kuko hishwe abantu benshi mu gihe gito cyane kandi harokotse mbarwa.

Pietro Veronese
Pietro Veronese

Umunyamakuru w’ikinyamakuru La Republika, Pietro Veronese, ari na we wayoboye uyu muhango, kimwe n’umwarimu muri Kaminuza ya Roma Tre, Michela Fusaschi, bagarutse kenshi ku gisubizo u Rwanda rwashatse mu buryo bwo kongera kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho rwashyizeho inkiko gacaca nk’ubutabera bwunga, kandi bushingiye muco w’igihugu. Byatumye ukuri kuri Jenoside kugaragara kuko bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside na bo batanze amakuru kandi n’ubutabera buratangwa.

Michela Nocita, umwarimu w’indimi mu ishuri ryisumbuye, yagaragaje ko yizeye ko abanyeshuri nibiga neza ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bizaca intege abayihakana kuko bazaba bavuga ukuri kw’amateka yabaye. Yagaragaje ko hari abanyeshuri b’Abataliyani basuye u Rwanda, basura inzibutso, banasobanurirwa uko Jenoside yakozwe. Akurikije uko yabonye abo banyeshuri bashishikajwe no kumenya ukuri, byatumye mu ishuri ryabo rya Pile Arbertelo bashyiraho gahunda ya buri mwaka yo kuganira kuri Jenoside, bakagira n’agace k’amasomo batanga kuri Jenoside, impamvu n’icyatumye ihitana abantu benshi mu gihe gito.

Vittorio Vidotto
Vittorio Vidotto

Umunyamateka Vittorio Vidotto akaba inzobere mu mateka , na we yashyigikiye iki gitekerezo, asanga mu Butaliyani bigisha amateka ariko amateka ya Jenoside akaba atigishwa byimbitse. Kuri we asanga bikwiye ko n’amateka ya nyuma ya 1970 atangira kwigishwa kuko bigaragara ko abakiri bato aya mateka batayazi. Ubuvugizi ngo bukwiye gukomeza kugira ngo abashinzwe iby’integanyanyanyigisho, cyangwa abandika ibitabo bikoreshwa mu mashuri bashyiremo n’ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mugenzi we Alessandro Portelli, na we akaba inzobere mu mateka, asobanura ukuntu gutanga ubuhamya ari inshingano za buri wese ubibasha, mu buryo bwo kubaka amateka no gushyira hamwe buri kintu cyabaye kugira ngo ukuri kugerweho, ari na ko kubakirwaho ejo hazaza heza.

Umuyobozi wa IBUKA-Italia, Honorine Mujyambere
Umuyobozi wa IBUKA-Italia, Honorine Mujyambere

Muri iki kiganiro, umuyobozi wa IBUKA-Italia, Honorine Mujyambere, yongeye gushima abifatanyije na bo mu bikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu uyu muryango umaze ushinzwe, cyane cyane abatanze ubutumwa bugaragaza ko kwigisha Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri yo mu Butaliyani bishoboka.

Umukozi wa Komini ya Milan, Diana de Marchi na we wari muri icyo kiganiro yashimiye ibikorwa bya Ibuka-Italia cyane cyane ibijyanye no kwibuka kuko ari umusingi w’ubwiyunge no kubaka icyizere cyo kubaho ku barokotse Jenoside bityo kubyigisha mu mashuri bikazanatuma isi yose imenya ukuri ku byabaye.

Uyu munsi kandi wabanjirijwe n’ikindi kiganiro cyabaye mu mpera z’icyumweru cyabanje aho abayobozi bahagarariye Ibuka mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda n’ibindi bihugu by’i Burayi bagaragaje uko muri buri gihugu ibikorwa byo kwibuka, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo hamwe no guhangana n’ingaruka zayo bihagaze kugira ngo basangire ubunararibonye no gushyigikirana muri byose.

Aha ni ho Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Ngarambe, yijeje abagize Ibuka, ishami ry’u Butaliyani ubufatanye mu kurwanya no kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Yasabye abayobozi b’uyu muryango mu bihugu bitandukanye gukomeza gushyira hamwe, kugirana inama no guhanahana amakuru mu nyungu z’abo bahagarariye.

Avuga ku kibazo cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasaderi Ngarambe, yavuze ko uru ari urugamba ruhoraho, kuko hakiri abantu benshi bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bagamije kugoreka amateka.

Ni inkuru dukesha Ibuka-Italia

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka