Senegal ifite umwihariko kuri Jenoside: Umusirikare wayo yishwe atabara Abatutsi – Amb. Karabaranga
Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal Jean Pierre Karabaranga, avuga ko umuco wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umaze gushinga imizi muri icyo gihugu, dore ko ari n’igihugu cyamenye ububi bwayo kuva igitangira, aho cyari gifite ingabo mu mutwe wa L’ONU wari mu Rwanda.
- Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga
Ni ibyo yatangarije kuri Televisiyo y’u Rwanda, mu muhango wo gutangiza gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Avuga ko ubwo muri Jenoside yakorerwa Abatutsi mu mwaka wa 1994, mu ngabo zari zigize umutwe wa L’ONU zari mu Rwanda harimo n’izo mu gihugu cya Senegal, aho ndetse muri 11 bahasize ubuzima harimo n’umusirikare ukomoka muri icyo gihugu.
Yagize ati “Senegal ni igihugu gifite umwihariko mu bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuko muri Jenoside, hari abasirikare b’intumwa za l’ONU bari mu Rwanda, kandi by’umwihariko harimo umwe witwa Diagne yishwe arwanirira Abatutsi, ahangana n’Interahamwe n’abasirikare bashakaga gukora Jenoside, ariko yarinze kwicwa agerageza gutabara Abatutsi bahigwaga”.
Ambasaderi Karabaranga avuga ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 azwi cyane muri Senegal, aho abatuye icyo gihugu bayakurikirana ndetse bakaba bayatangira ubuhamya.
Ati “Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ayo mateka hano muri Senegal arazwi, arazwi cyane, Abasenegalais nk’uko tubita barayakurikirana, hari ababaga mu Rwanda ndetse n’abasirikare batatabarutse bagiye bavuga, basobanura, banatanga ubuhamya”.
Ambasaderi avuga ko ibyo ari kimwe mu bitanga icyizere, cyane cyane mu bijyanye no kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, aho muri Senegal hatavuga gusa Abanyarwanda barokotse Jenoside baba muri icyo gihugu, ahubwo ngo n’Abasenegalais ubwabo bari bari mu Rwanda ngo basobanura Jenoside nk’abantu babifitemo ubumenyi kandi babibayemo kuko Jenoside itegurwa inakorwa bari bahari.
Abajijwe niba muri Senegal hari abagipfobya n’abahakana Jenoside, Karabaranga yavuze ko nta tsinda ry’abantu bapfobya Jenoside arabona muri icyo gihugu, gusa ngo abona abihishe bataratinyuka, ku buryo batinya no kwitabira ibikorwa byo kwibuka.
Avuga ko guhakana Jenoside babitinya ati “Guhakana Jenoside byo barabitinya kuko ibihano barabizi, ariko kandi Abanyarwanda baba hano, bakora ibishoboka byose kugira ngo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi amenyekane”.
Mu bikorwa bateganya muri gahunda yo kwibuka, Ambasaderi Karabaranga avuga ko uyu munsi ku itariki 07 Mata bajya ahantu hubatse inzu ndangamurage ya Afurika igaragaza ibimenyetso bya Jenoside, aho bifatanya n’abadipolomate n’inshuti z’u Rwanda ziba muri icyo gihugu, ariko kandi bubahiriza n’ingamba zo kwirinda COVID-19.
Avuga ko ibindi bikorwa byo kwibuka bizaba ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, ahazabaho igikorwa cyo kwibuka kizahuriza Abanyarwanda banyuranye ku mbuga nkoranyambaga bari mu bihugu bitanu bya Afurika birebererwa na Ambasaderi Karabaranga.
Ariko no mu ntangiro z’ukwezi kwa Gicurasi 2021, ngo harategurwa ikiganiro kizibanda ku guhangana n’abapfobya Jenoside nk’uko Ambasaderi Karabaranga akomeza abivuga.
Ati “Mu kwa gatanu gutangira, mfite ikiganiro kizibanda by’umwihariko ku guhangana n’abapfobya Jenoside baba hirya no hino ku isi, ni ukugira ngo cyane cyane tumenyeshe amahanga nubwo bitarahagera cyane, ariko bishobora kuhagera kuko abapfobya Jenoside bafite umurongo ukomeye cyane ku buryo ushobora gukwira isi, ibyo biganiro kandi bikomeje kunonosorwa bizaba byitabiriwe n’abahanga benshi batandukanye, barimo abo mu Rwanda n’abo mu miryango mpuzamahanga”.
Karabaranga Jean Pierre ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, ariko kandi Ambasade ahagarariye ikaba ari na yo ireberera n’ibihugu binyuranye birimo Mali, Cap Vert, Guinée-Bissau n’ibindi.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka27
- Kubwira abato amateka mabi Igihugu cyanyuzemo bizabarinda kugwa mu mutego wo kucyoreka
- IBUKA: Leta izabingingira gutanga amakuru kugeza ryari?
- Jenoside yabaye mu Rwanda yagaragaje ubwigomeke ku Mana - Prof Musemakweli
- Amateka agaragaza ko Nyamagabe ari nk’igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside
- Musanze: Abafana ba APR FC bunamiye abazize Jenoside biyemeza guhangana n’abakiyipfoya
- Senegal: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
- Kwibuka27: Menya uko isanduku yo gushyingura mu cyubahiro igomba kuba iteye
- Abiga muri Kaminuza ya Kigali baramagana abahakana Jenoside bitwaje ibyo bari byo
- Musanze: Abakozi b’Akarere bahawe umukoro wo kuvuguruza abagoreka amateka y’u Rwanda
- Gupfobya Jenoside warayirokotse ni ubuyobe bubi – NURC
- Karongi: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 8.660 y’Abatutsi biciwe ku Mubuga muri Jenoside
- Rwezamenyo: Sengarama arashimira byimazeyo abamwubakiye inzu
- Kinigi: Bibutse bishimye kuko ikibazo cyabo cyasubijwe
- Bugesera: Itorero ADEPR ryibutse Abatutsi biciwe i Kayenzi
- Ni igisebo kuba uwari Minisitiri w’Umuryango yarashishikarije umwana we kwica – Senateri Nyirasafari
- Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi kwibuka imiryango yazimye
- Kuri uyu wa Gatandatu haribukwa imiryango isaga 15,000 yazimye mu 1994
- Umubano w’u Rwanda n’u Burundi witezweho gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside
- Ubuhamya: Banze ko uruhinja rwabo rwakwicwa rudahawe Isakaramentu rya Batisimu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|