Kwibuka ni ngombwa kuko bidufasha kwiyubaka - Dr Bizimana J. Damascène

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021, u Rwanda rwatangiye icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), akaba yasobanuye impamvu kwibuka ari ngombwa ndetse n’icyo bimaze mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Dr Bizimana avuga ko kwibuka ari ngombwa kuko bifasha Abanyarwanda biyubaka
Dr Bizimana avuga ko kwibuka ari ngombwa kuko bifasha Abanyarwanda biyubaka

Mu ijambo Dr Bizimana Jean Damascène yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango wari uyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko kwibuka ari ngombwa kuko bifasha mu kwiyubaka no mu kurwanya abapfobya Jenoside bitewe n’uruhare bo n’ababo bayigizemo.

Yagize ati “Nk’uko abakurambere babivuga ko umuryango utibuka uzima, kwibuka ni ngombwa kugira ngo dushobore kwiyubaka, tugomba kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikadufasha kurwanya abayapfobya n’abayagoreka nkana kubera uruhare bo n’ababo bayagizemo”.

Dr Bizimana yasobanuye uko mu bihe bitandunye abategetsi baba abo muri Repubulika ya mbere n’iya Kabiri bashyigikiye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, iryo yicwa ry’Abatutsi cyane cyane iryo muri 1963, abanyamahanga bakoreraga mu Rwanda barifashe nka Jenoside.

Nk’uko ngo bigaragara mu mwanzuro wa Leta y’Ababiligi wo ku ya 7 Gashyantare 1964, wavugaga ko bitewe n’ibibazo biri mu Rwanda cyane cyane ibirego bishinjwa Guverinoma y’u Rwanda y’icyo gihe, ngo bikwiye ko babinyujije muri Ambasade yabo mu Rwanda bashyiraho amabwiriza bagomba gukurikiza, arebana n’ibikorwa bibera mu Rwanda byo kumaraho Abatutsi.

Ibyahaberaga byafashe isura nini ku rwego mpuzamahanga, ngo Ababiligi bakaba baragombaga gukumira icyatuma Ububiligi bushobora kuzashinjwa kugira uruhare muri Jenoside.

Abantu bagombye kwibuka ubutwari bw’abagerageje kurwanya ikibi

Dr Bizimana yashimye ko nta kibi kiganza cyonyine, kuko hari Abanyarwanda n’abanyamahanga barwanyije uko bari bashoboye ibibi byakorerwaga mu Rwanda.

Muri 1959, ngo hari Abahutu bafatanyaga n’Abatutsi mu kurwanya ‘Parmehutu’, ibyo ngo bikerekana ipfundo ry’ubumwe Abanyarwanda bari bafite iyo batavangirwa n’ubutegetsi bubi.

Mu banyamahanga yatanze ingero z’Abapadiri babiri b’Abazungu umwe wari mu Cyanika ku Gikongoro, warwanye ku bicwaga icyo gihe, ubu ngo hakaba hari benshi bamukesha ubuzima, n’undi wari i Nyamirambo wafashije abapfakazi n’abana b’abayoboke ba UNAR bari barishwe, ibyo bituma agiye mu kiruhuko iwabo mu Bubiligi, u Rwanda rumwangira kugaruka rumuhoye ibyo gusa.

Hari kandi padiri wayoboraga ETO Kicukiro ndetse n’uwayoboraga Seminari ntoya ya Saint Paul Kigali, bose ngo barwanye ku banyeshuri b’Abatutsi banga ko birukanwa mu mashuri.

Hari kandi Musenyeri Yozefu Sibomana wayoboraga Seminari yanze ko Abanyeshuri b’Abatutsi birukanwa mu iseminari ndetse yakira n’abari birukanywe mu yandi mashuri cyane cyane mu iseminari ya Kabgayi.

Yagize ati “Izo ni ingero nziza zikwiye kujya zibutswa mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntiduhamane ibibi gusa, bityo ku munsi nk’uyu wo kwibuka, tukanashima ubutwari bw’abo bantu”.

Dr Bizimana ashingiye ku ngero zitandukanye avuga ko nta rwego na rumwe rutagize urahare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, ni yo mpamvu ngo ari ngombwa ko no mu kubaka igihugu no guhangana n’ingaruka za jenoside, inzego zose zigomba kubigira ibyazo.

Dr Bizimana yavuze ko nubwo abafite ingengabitekerezo ya jenoside n’abayihakana bakora byinshi birimo kwifashisha itangazamakuru ribogamye, imbuga nkoranyambaga n’ibindi, kugira ngo ikinyoma cya Jenoside ebyiri no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda bibe ari byo bihabwa intebe gusa, ngo batazabigeraho na gato.

Ibyo ngo ntibazabigeraho kuko ubu hari umubare w’abarokotse Jenoside bandika ibitabo by’amateka yabo ugenda wiyongera kandi hari n’ibimenyetso byinshi byivugira.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka