Abayobozi bo hirya no hino ku Isi bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka 27

Abayobozi batandukanye bifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba batanze ubutumwa basaba ko Jenoside itazongera kubaho ukundi (Genocide Never Again). Ikindi kandi bashimira uko Abanyarwanda bashoboye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yahitanye abasaga Miliyoni bishwe mu minsi ijana.

Moussa Faki Mahamat yayoboye ibikorwa byo kwibuka ku cyicaro cy'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe
Moussa Faki Mahamat yayoboye ibikorwa byo kwibuka ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yatangaje itangira ry’igihe cy’icyunamo mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yagize ati “Afurika yunze Ubumwe, hamwe na Guverinoma y’u Rwanda, uyu munsi turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko dusanzwe tubikora guhera muri 2010. Turashaka kwibutsa Abanyafurika ndetse n’Isi yose, ikintu kibabaje cyane cyabaye mu Rwanda, kandi ko bitagomba kuzibagirana.”

Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda iri mu bintu biteye ubwoba byabaye mu mateka ya muntu mu myaka ya vuba aha.

Yagize ati “Mu rwego rwo gukumira ko ayo mateka mabi yazisubiramo, tugomba kurwanya inzangano, ahubwo tugaharanira ko habaho kubaha ku buryo bwuzuye abagize umuryango w’abatuye Isi bose.”

Josep Borrell Fontelles, Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi yasabye Abanyarwanda gukomeza kurwanya ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Turashimira u Rwanda n’abaturage barwo ku muhate wo kungera guhaguruka bahereye ku busa, bakubaka igihugu, bagaharanira ubwiyunge byose bigamije kugera ku bumwe bw’Abanyarwanda.”

Ambasaderi w'u Butaliyani mu Rwanda, Massimiliano Mazzanti na Madamu, bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi
Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, Massimiliano Mazzanti na Madamu, bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF ), Louise Mushikiwabo, na we mu izina ry’uwo muryango ahagarariye yagize ubutumwa atanga mu rwego rwo kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mushikiwabo yavuze ko mu myaka 27 ishize, azirikana imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bibuka ibyaye nk’ibyabaye ejo.

Yagize ati “Uyu mwaka, ndashimira ibikorwa byose hagamijwe ko ukuri kumenyekana, kuko bidufasha gukomeza kunamira abacu… reka dukomeze twibuke, ariko turanarwanye uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kuyihakana. Imyaka irahita indi igataha, ariko ukuri gukomeza kuba ukuri, kandi ntikuzakurwaho n’ikintu icyo ari cyo cyose cyashaka gusibanganya ayo mateka ”.

Anne Hidalgo, Umuyobozi w’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, yavuze ko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batazibagirana.

Yagize ati “Uyu munsi mu gitondo, mu busitani bwahariwe Kwibuka (Jardin de la Mémoire) muri ‘Parc de Choisy’, twibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 27 ishize. Paris ntizibagirwa abagore, abagabo, abana bishwe kuko bavutse ari Abatutsi .”

Intumwa ya Suwede mu Rwanda, Amb Johanna Teague yagize ati “Twunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu kwibuka no kwigira ku mateka. Ntituzibagirwa. Twifatanyije n’u Rwanda uyu munsi n’igihe cyose, twibuka tuniyubaka.”

Sophie Wilmès, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, yavuze ko igihugu cye kifatanyije n’u Rwanda ku munsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorwe Abatutsi.

Yagize ati “U Bubiligi bwunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside. Igihugu cyacu giharanira ko ibyo byabaye bitazongera kubaho ukundi. Kurwanya umuco wo kudahana ni ikintu cy’ingenzi cyane”.

Massimiliano Mazzanti, Intumwa y’u Butaliyani yagize ati “ Ni ikintu kimwe mu biteye ubwoba mu mateka y’imvururu zishingiye ku moko kandi kiba ku buryo bwihuse cyane”.

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, abinyujije kuri Twitter yavuze ko Ambasade ya Amerika yibuka umukozi wayo wishwe muri Jenoside ndetse n’umugore we.

Yagize ati “Turibuka Marc Bizimungu wakoraga muri Ambasade ya USA i Kigali, akora nk’umushoferi, akanasudira guhera mu 1985 kugeza mu 1994. Marc yishwe kuko yari Umututsi ndetse n’umugore we Devote Mukamana, ariko abana babo babiri icyo gihe bari bato, barayirokotse”.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Peter Mathuki, na we yohereje ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda.

Yagize ati “Twifatanyije n’Abanyarwanda n’ubuyobozi bw’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bizatuma duharanira u Rwanda ndetse n’Akarere ka EAC byiganjemo amahoro n’uburumbuke”.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka