CNLG yamuritse igitabo kigaragaza uburyo Jenoside yateguwe kuva kera

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), yamuritse igitabo kiri mu Kinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Icyo gitabo kigiye ahagaragara mu gihe u Rwanda rwitegura kunamira ku nshuro ya 27 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko kizafasha abantu kwitabira ibikorwa byo kwibuka muri ibi bihe isi icyugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Dr Jean Damascene Bizimana yasobanuye ibikubiye muri iki gitabo
Dr Jean Damascene Bizimana yasobanuye ibikubiye muri iki gitabo

Igitabo CNLG yamuritse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Bizimana Jean Damascene asobanura ko cyashingiye ku bushakashatsi bugaragaza uburyo ibikorwa byaganishije kuri Jenoside byari byarateguwe kuva kera.

Dr Bizimana avuga ko Jenoside itabaye nk’impanuka cyangwa se ngo iterwe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal, nk’uko abahakana Jenoside bakomeje kubibeshya amahanga.

CNLG ivuga ko Jenoside yateguwe kuva kera ndetse bayishyira mu bikorwa bagendeye ku mugambi bacuze mbere.

Kuba icyo gitabo kiri mu ndimi eshatu, bivuze ko kizasomwa n’abantu benshi kandi bakabasha kumenya by’imvaho ibyabaye, mu gihe ibitabo byari bihari kugeza ubu wasangaga biri mu rurimi rumwe.

Igika cya mbere gisobanura byimbitse ibikorwa nyamukuru byaranze icurwa ry’umugambi wo gukorera Jenoside Abatutsi guhera mu 1990 ku ntangiriro z’urugamba rwo kwibohora. Igika cya kabiri kigaruka by’umwihariko ku bikorwa byaranze Jenoside nyirizina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yemeza ko icyo gitabo gishya kije kumara abantu amatsiko ku itegurwa rya Jenoside kuko kivuga ku bikorwa nyamukuru n’aho byakorewe hirya no hino mu gihugu.

Igika cya gatatu gikubiyemo uruhare nyamukuru rw’abayobozi bakuru muri Guverinoma yakoze Jenoside.

Igika cya kane cyo kirimo amakuru arebana n’uruhare rwa bamwe mu baganga bakuru, abakozi b’ibitaro n’ab’ibigo nderabuzima mu gihe cya Jenoside.

Umwe mu myihariko ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni uko yakorewe ahantu hose mu gihugu hose, ngaho mu nsengero, za kiliziya, ibitaro, mu mashuri, mu bigo bya Leta, mu mihanda, mu ngo n’ahandi.

N’abitwaga ko ari impuguke mu bikorwa byo kurengera ubuzima bwa Muntu na bo bayobotse inzira yo kwica. Harimo abaganga bafashe iya mbere mu gukora Jenoside, by’umwihariko mu bitaro no mu bigo nderabuzima no mu mavuriro mato.

Igika cya gatanu cyerekana inkunga u Bufaransa bwateye Guverinoma y’abicanyi, n’uburyo Umuryango w’Abibumbye waranzwe no guseta ibirenge mu kwemeza ko mu Rwanda Abatutsi bakorerwaga Jenoside, ahubwo ugategereza kubanza kubona ibimenyetso byayo.

Igitabo kinagaragaza ukuntu u Bufaransa bwakomeje gutera inkunga Guverinoma no mu gihe cya Jenoside, binyuze mu gutanga intwaro bwirengagije ko Umuryango w’Abibumbye wari wabyamaganye.

Igitabo kuri Jenoside cyamuritswe na CNLG, kinavuga ku banyamahanga bishwe mbere ya Jenoside bazira ko bagerageje kwamagana ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi hirya no hino mu gihugu.

Umwe mu bavugwa mu gitabo, ni Umutaliyanikazi Antonia Locatelli wari Umuyobozi w’Ikigo Kigishaga Imyuga cya Nyamata i Bugesera.

Yishwe mu ijoro ryo ku itariki 9 Werurwe 1992, yishwe n’umujandarume (gendarme) witwa Epimaque Ulimubenshi amuhoye ko yatanze ubuhamya bwavuganiraga Abatutsi kuri Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyo gitabo twakibona gute kugirango tukifashishe mukumenya amateka yaranze igihugu cyacu murakoze.

Bigilimana pascal yanditse ku itariki ya: 6-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka