Abapolisi bari muri Sudani y’Epfo bibutse Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, ku wa Gatatu tariki ya 07 Mata 2021 bifatanyije n’abandi Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku Isi mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bazize Jenoside mu 1994.

Ni igikorwa cyabereye mu bice bitandukanye ahari abapolisi b’u Rwanda aho bari mu bikorwa byo kurinda impunzi z’abasivili mu nkambi zo mu gihugu cya Sudani y’Epfo.
Igikorwa cyabaye hanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Bakurikiranaga televiziyo y’u Rwanda bicaye bahanye intera hagati y’umuntu n’undi, bambaye agapfukamunwa kandi babanje gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.
Igikorwa cyabanjirijwe n’umunota wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Chief Superintendent of Police Carlos Kabayiza, umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bari Sudani y’Epfo (FPU-2) yavuze ko n’ubwo bari mu butumwa bw ’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro bitababuza kwifatanya n’abandi banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kunamira inzirakarengane z’abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994.
Yagize ati "Tuzakomeza kwibuka kandi tunakora inshingano zacu zo kubungabunga amahoro. Uyu munsi abapolisi batagiye mu kazi bahuriye hamwe twibuka kandi tunakurikiza inama za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aho atugira inama yo kunga ubumwe n’amahoro ari nayo mpamvu turi muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo nk’abanyarwanda babungabunga amahoro mu baturage b’abasivili."
Hari kandi irindi tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda, itsinda ryiganjemo abagore riri mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo i Juba. Aba nabo bakurikiye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kunamira inzirakarengane z’abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994, babikurikiraniye kuri televiziyo y’u Rwanda.
Senior Superintendent of Police (SSP) Jeanette Masozera , umuyobozi w’iryo tsinda (FPU-3) yavuze ko n’ubwo bari mu bihe bigoye byatewe n’icyorezo cya COVID-19 bitababuza kwibuka.
Ati " Turi mu bihe bigoye byatewe na COVID-19 aho tugomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, ariko ntibitubuza kwibuka inshuti n’abavandimwe bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Tuzakomeza gukurikira imihango yose kuri televiziyo y’u Rwanda , twunamire inzirakarengane, dusengere abarokotse ari nako dukomeza kuzuza inshingano zacu hano mu butumwa bwo kubungabunga amahoro."

Mu Ntara ya Upper Nile mu gace ka Malakal hari abapolisi b’u Rwanda (FPU-1) bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Fabian Musinguzi yibukije abapolisi ko bagomba gukomeza gufatikanya bagashyigikirana muri ibi bihe by’akababaro.
Ahari aba bapolisi b’u Rwanda, hahagaritswe ibikorwa byose bijyanye n’imyidagaduro mu gihe cy’icyumweru cyo kwibuka.
Mu butumwa bw’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres yavuze ko Isi yose yabonye ibyabaye mu Rwanda mu 1994 ndetse n’ingaruka zabyo asaba abatuye Isi gukomeza kwirinda urwango.
Ati "Twabonye ibyabaye mu Rwanda mu 1994 kandi tunazi ingaruka zo kwimakaza urwango. Kugira ngo twirinde ko amateka nk’aya yazongera kuba ukundi ni uko twarwanya ibihembera urwango byose bikomeje kuba imbogamizi ku Isi."
Guterres yakomeje avuga ko abantu bagomba kubungabunga uburenganzira bwa muntu tugakomeza gushyira imbaraga muri politiki zubaha abantu bose.
Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda
Inkuru zijyanye na: Kwibuka27
- Kubwira abato amateka mabi Igihugu cyanyuzemo bizabarinda kugwa mu mutego wo kucyoreka
- IBUKA: Leta izabingingira gutanga amakuru kugeza ryari?
- Jenoside yabaye mu Rwanda yagaragaje ubwigomeke ku Mana - Prof Musemakweli
- Amateka agaragaza ko Nyamagabe ari nk’igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside
- Musanze: Abafana ba APR FC bunamiye abazize Jenoside biyemeza guhangana n’abakiyipfoya
- Senegal: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
- Kwibuka27: Menya uko isanduku yo gushyingura mu cyubahiro igomba kuba iteye
- Abiga muri Kaminuza ya Kigali baramagana abahakana Jenoside bitwaje ibyo bari byo
- Musanze: Abakozi b’Akarere bahawe umukoro wo kuvuguruza abagoreka amateka y’u Rwanda
- Gupfobya Jenoside warayirokotse ni ubuyobe bubi – NURC
- Karongi: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 8.660 y’Abatutsi biciwe ku Mubuga muri Jenoside
- Rwezamenyo: Sengarama arashimira byimazeyo abamwubakiye inzu
- Kinigi: Bibutse bishimye kuko ikibazo cyabo cyasubijwe
- Bugesera: Itorero ADEPR ryibutse Abatutsi biciwe i Kayenzi
- Ni igisebo kuba uwari Minisitiri w’Umuryango yarashishikarije umwana we kwica – Senateri Nyirasafari
- Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi kwibuka imiryango yazimye
- Kuri uyu wa Gatandatu haribukwa imiryango isaga 15,000 yazimye mu 1994
- Umubano w’u Rwanda n’u Burundi witezweho gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside
- Ubuhamya: Banze ko uruhinja rwabo rwakwicwa rudahawe Isakaramentu rya Batisimu
Ohereza igitekerezo
|