Perezida Kagame avuga ko nta Munyarwanda uzongera kwemera ko umutekano uhungabana

Perezida wa Repuburika Paul Kagame atangaza ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi kandi byivugira ku buryo ntawe uzongera kwemera ko ibyagenzweho byangizwa n’abahungabanya umutekano.

Avuga ko n’ubwo hakiri intege nke z’ubushobozi, Abanyarwanda bazi na none uko bahangana n’ibibazo byabo kandi, bafite imbaraga kandi batatezuka ku ntego yo kwiteza imbere kuko ibimaze kugerwaho byivugira.

Urugero umukuru w’Igihugu yatanze ni ibikorwaremezo by’ubuzima birimo ibitaro amazi n’amashanyarazi no kwakira abashyitsi neza, hakaba n’ibindi bitagaragarira amaso bihindura imibereho myiza y’Abanyarwanda biri mu mitima y’abaturage.

Ibyo ngo byatumye Abanyarwanda bakomeza gutera intambwe uko imyaka iza indi igataha kugeza ubu icyizere hagati y’abayobozi n’abaturage ikaba imeze neza, mu myumvire myiza no guhanga udushya no guharanira kwigira.

Perezida Kagame yavuze ko ishema ryo kubona amateka u Rwanda rwanditse ritera Abanyarwanda kwiyukaba kugeza no hanze y’imbiri z’Igihugu, kandi icyizere kuri bose kikaba ari cyo gitera imbaraga zo gukomeza gukora.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bamaze kugera kuri byinshi kandi by’agaciro bagomba kurinda, ibyo bigasaba guhora bari maso, kwisuzuma no kuba inyangamugayo.

Yavuze kandi ko n’ubwo amajyambere yaba amaze imyaka myinshi igera no mu 100 ashobora guhanagurika mu mwanya muto kandi ko hari ingero mu bihugu byinshi byagaragayemo kandi byari byarateye imbere.

Agira ati “Abanyarwanda twiteguye kurinda ibyo twubatse nta kuzuyaza, kandi ntawe twiseguraho kimwe n’ibindi bihugu byose, u Rwanda rufite uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwose bwemewe, mu guhangana n’ibitero byibasira abaturage bacu”.

Yongeraho ati “Igihe cyose bishoboka abashaka kuduhungabanyiriza amahoro bazajya bashyikirizwa ubutabera kandi kugendera ku mategeko ni ingingo itagibwaho impaka”.

Yavuze ko ubu hari imanza ziri mu nkiko zo mu Rwanda ziburanisha bamwe bagize udutsiko tw’iterabwoba ritandukanye, ariko ugasanga hari bamwe muri bo bavuga ko bafashwe mu buryo budakurikije amategeko.

Perezida Kagame yavuze ko ntawe uzongera kwemera ko Ubumwe bw’Abanyarwanda buhungabanywa

Perezida kagame yavuze ko Niba hari abibaza uko bamwe mu bahungabanyije umutekano w’u Rwanda bafashwe bagashyikirizwa ubutabera, ibyo byazasuzumwa ukwabyo kuko ikiruta ikindi ari ukubageza mu butabera, n’ubwo baba baraje mu bundi buryo.

Agira ati “Abanyarwanda baziko ko igihugu cyacu kidashobora kwemera ko ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba bitazongera gukorerwa ku baturage bwacu, iyo umurongo uganisha ku bugizi bwa nabi urenze nabyo bigira umuti wabyo”.

Umukuru w’Igihugu avuga ko benshi mu bagize ayo matsinda y’ubugizi bwa nabi batekereza ko bazagira agaciro mu mahanga ari uko bahungabanyije ubukungu bw’igihugu bakanica abaturage, ibyo bikaba bibabaje n’ubwo bisa n’aho uwo mugambi wabo bawugezeho.

Agira ati “Murabizi ko bamwe muri abo bantu bari hirya no hino baba bari ahantu bumva ko bafite amasomo menshi batwigisha ku bijyanye na demokarasi n’ubwisanzure n’ibindi byinshi bijyanye na Politi n’uburenganzira bw’abaturage”.

Perezida Kagame avuga ko usanga abahungabanya umutekano w’u Rwanda bakingirwa ikibaba n’abanyobozi b’ibihugu bibabarengera bibabavugira byitwa ko ari abantu bashaka guhindura u Rwanda bakarugeza kuri rwa rwego igihugu kitarageraho.

Umukuru w’Igihugu avuga ko usanga n’ibihugu bicumbikiye abo bagizi ba nabi bitemera ko ari abagizi ba nabi koko.

Agira ati “Twabwiye abacumbikiye abo bagizi ba nabi ko ni abagizi ba nabi bishe abaturage, bibye, bakoze amabi menshi ariko ababacumbikiye bakadusubiza ko abo ari abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, kandi baharanira uburenganzira bw’abaturage”.

Nyamara ngo igitangaje ni uko bidafata igihe kinini ngo ukuri kumenyekane bamenye ukuri, kuko bamwe muri abo bagizi ba nabi usanga bafungiye muri ibyo bihugu bazira ko ari abagizi ba nabi hari n’ibimenyetso by’ibyaha bakoze ariko bagakomeza kuvuga ngo ni Perezida Kagame wohereza abantu bamukorera na ba maneko be ngo bakoreshe abo bantu.

Perezida kagame avuga ko hari abafatwa kubera ubugizi bwa nabi ariko ugasanga amahanga aribaza ngo abo bantu bageze mu butabera gute bafashwe bate, ariko nyamara ngo niba hari ibintu ubazwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda ugomba kubibazwa, kabone n’ubwo abo bacuti babo batabyumva.

Agira ati “Mperutse kubyumva ubwo hari umuntu wazanywe hano agakomeza kuvuga ngo ikibazo ni uburyo yageze aha aho kubazwa uko yakoranye n’abagizi ba nabi. Umva rero nshuti zanjye mushobora kumbeshyera ibyo mushatse byose, za toni z’ibinyoma ariko ntacyo bizampinduraho nta n’icyo bizahindura kuri iki Gihugu, ibyo wakora byose uko wabikora kose ibyo ndabikubwiye”.

Perezida Kagame avuga ko abagizi ba nabi banihisha mu binyamakuru bakandika inkuru kubera aho baturuka hirya no hino ibyo bavuze bigafatwa nk’ukuri, gusa kubera aho bavukiye n’aho bakomoka ibyo bavuze byose bigafatwa nk’ukuri kandi ntacyo bihuriyeho n’ukuri uretse kuba uwo muntu aba avukira ahantu aha n’aha.

Avuga ko atazihangana abona ibinyoma bihinduka ukuri, inzirakarengane zigahinduka abanyabyaha, ibikorwa by’iterabwoba bigahinduka uburyo bwo guhangana muri Politiki noneho ibikorwa byo kubirwanya bikanengwa.

Agira ati. “Twebwe twakwemera kunengwa bishingiye ku kuba turimo gukora ibyo tugomba gukora kuko tubyemera mu kurwanya ibyo bikorwa navuze bigamiie kutugirira nabi, ubu se koko abo ni bo bantu navuga ko bahagarariye indangagaciro tugenderaho, ibyo sibyo rwose ntabwo bikwiye”.

Ibyo Perezida Kagame yabivugiye mu muhango wo gutangiza gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakoerewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Gtatu tariki 7 Mata 2021.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nta kizakuraho Civil Wars muli Africa.Kereka nibagira Democracy nyayo.Naho ubundi bazahora barwana bashaka ubutegetsi.

gatera yanditse ku itariki ya: 8-04-2021  →  Musubize

Nitwa Samuel, ndi gufasha Embassy hano mubuyapani.
Dushaka kubohereza Press release ya Kwibuka 27.
Mwashobora kuduhereza email yo kwohereza ho press release namafoto?

Murakoze cyane!

Samuel Imanishimwe yanditse ku itariki ya: 8-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka