Amakipe ya Arsenal na Paris Saint-Germain yifatanyije n’Abanyarwanda mu #Kwibuka27

Amakipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Kuri uyu munsi mu Rwanda Abanyarwanda n’Isi muri rusange batangiye kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, abakinnyi, abatoza n’abayobozi muri Arsenal ndetse na Paris Saint-Germain batanze ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe.

Ku ruhande rw’ikipe ya Arsenal mu butumwa batanze babunyujije mu buryo bw’amashusho, hagaragaramo abakinnyi barimo kapiteni wayo Pierre Emmerick Aubameyang, Umusuwisi Granit Xhaka, umufaransa Alexandre Lacazette, umutoza Mikel Arteta ndetse n’abayobozi b’iyi kipe.

Babimburiwe na Pierre Emmerick Aubameyang, bagize bati “Twifatanyije n’u Rwanda n’Abanyarwanda aho bari hose, Xhaka mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati “Twunamiye inzirakarengane zirenga Miliyoni zazize Jenoside”.

Umutoza Arteta wakurikiranye n’abayobzi ba Arsenal bakomeje bagira bati “Turashimira imbaraga n’ubutwari by’abarokotse Jenoside. Dusubije amaso inyuma, dushobora kubaka ejo hazaza heza”.

Barakomeza bati “Nyuma y’imyaka 27, u Rwanda ni ikimenyetso cy’uko ikiremwamuntu gifite imbaraga zo kwihangana no guhinduka kandi gishobora kuvuka bundi bushya nyuma y’ibyago bikomeye.”

Paris Saint-Germain na yo ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yanditse iti “Twifatanyije n’abavandimwe b’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994”.

Mu butumwa bw’amashusho kandi bwatanzwe n’abakinnyi barimo Kylian Mbappé, Mauro Icardi, aba bakinnyi na bo bagaragaje ko bifatanyije n’Abanyarwanda mu gihe bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakinnyi barindwi ba Paris Saint-Germain batanze ubutumwa ni Juan Bernat ,Moise Kean, Rafinha Alcantara, Danilo Pereira, Abdou Diallo, Colin Dagba ndetse na Kylian Mbappé.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka