Abanyarwanda baba muri Senegal n’inshuti zabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasade y’u Rwanda muri Senegal inashinzwe Ibihugu bya Mali, Gambiya, Cap-Vert na Gineya Bisawu ifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwnda mu 1994. Iyo gahunda yabereye kuri “Place du Souvenir Africain” ahari ikimenyetso cyo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango watumiwemo abahagarariye abandi mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi waranzwe no gucana urumuri rw’icyizere, gushyira indabo ahari ikimenyetso cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhamya n’ubutumwa bwa bamwe mu bayobozi bitabiriye iyo gahunda.
Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Senegal, Patrick Karamaga watanze n’ubuhamya nk’uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku mateka mabi yo gukwirakwiza urwango mu Banyarwanda banahereye mu mashuri y’abana bato, ashima by’umwihariko ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zikabohora Igihugu, anasaba ko Abanyarwanda bakomeza gutahiriza umugozi umwe mu guteza imbere igihugu, kandi bagakomera ku bumwe bwabo.

Ambasaderi w’Igihugu cya Gabon muri Senegal, Michel Regis ONANGA NDIAYE wavuze mu izina ry’Abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga muri Senegal, yagarutse ku mwanzuro w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu 2018 yemeje ko itariki ya 7 Mata ya buri mwaka ari umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakihishahisha hirya no hino bakurikiranwa n’ibihugu bihishemo kimwe n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 27 Jenoside ihagaritswe, Abanyafurika bose batewe ishema n’ibyiza u Rwanda rwagezeho muri icyo gihe, muri gahunda yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda na gahunda z’iterambere muri rusange. Yagarutse ku ijambo rya Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME yavuze mu gihe hibukwagwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagize ati : « Mu 1994 nta cyizere cyariho, hari umwijima gusa, ariko uyu munsi hari urumuri, twapfutse ibikomere, ibyo byatumye turushaho kuba umwe kandi ku buryo buhoraho. U Rwanda rwabaye umuryango umwe ».

Mu bandi batanze ubuhamya harimo Abanyasenegal barimo Mabousso THIAM, washakanye n’Umunyarwandakazi wagaragaje uko na we itotezwa ry’Abatutsi na Jenoside yabakorewe byamugizeho ingaruka zikomeye kuko Jenoside yahitanye benshi mu bo mu muryango yashatsemo n’inshuti nyinshi. Yagaragaje ko ubu u Rwanda ari Igihugu cyubashywe, kihesheje agaciro kandi cyagaruriye Abanyarwanda icyizere cyo kubaho.
Undi watanze ubuhamya ni Eugénie Rokhaya AW N’DIAYE, wabaye mu Rwanda akaba yagarutse ku kababaro n’agahinda abagore batewe na Jenoside yabagize abapfakazi ndetse ikanahitana abana babo. Yagarutse ku butwari bwabo ndetse n’uruhare rwabo mu kubaka umuryango nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uhagarariye Guverinoma ya Senegal muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, HABIB Leon NDIAYE, Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Umuco n’Itangazamakuru yagaragaje ko Guverinoma ya Senegal yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe bibuka Abanyarwanda b’inzirakarengane basaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ubuyobozi bubi. Yashimye uko Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi agaragaza ko Senegal izakomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga, yashimye cyane umubano uri hagati y’u Rwanda na Senegal, anashima ko icyo gihugu cyanahaye ahari ikimenyetso cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye abantu bose gukomeza kwamagana abakirangwa n’imvugo n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside barimo bamwe mu Banyarwanda basize bahekuye u Rwanda na bamwe mu Banyamahanga babibafashamo.





Inkuru zijyanye na: Kwibuka27
- Kubwira abato amateka mabi Igihugu cyanyuzemo bizabarinda kugwa mu mutego wo kucyoreka
- IBUKA: Leta izabingingira gutanga amakuru kugeza ryari?
- Jenoside yabaye mu Rwanda yagaragaje ubwigomeke ku Mana - Prof Musemakweli
- Amateka agaragaza ko Nyamagabe ari nk’igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside
- Musanze: Abafana ba APR FC bunamiye abazize Jenoside biyemeza guhangana n’abakiyipfoya
- Senegal: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
- Kwibuka27: Menya uko isanduku yo gushyingura mu cyubahiro igomba kuba iteye
- Abiga muri Kaminuza ya Kigali baramagana abahakana Jenoside bitwaje ibyo bari byo
- Musanze: Abakozi b’Akarere bahawe umukoro wo kuvuguruza abagoreka amateka y’u Rwanda
- Gupfobya Jenoside warayirokotse ni ubuyobe bubi – NURC
- Karongi: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 8.660 y’Abatutsi biciwe ku Mubuga muri Jenoside
- Rwezamenyo: Sengarama arashimira byimazeyo abamwubakiye inzu
- Kinigi: Bibutse bishimye kuko ikibazo cyabo cyasubijwe
- Bugesera: Itorero ADEPR ryibutse Abatutsi biciwe i Kayenzi
- Ni igisebo kuba uwari Minisitiri w’Umuryango yarashishikarije umwana we kwica – Senateri Nyirasafari
- Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi kwibuka imiryango yazimye
- Kuri uyu wa Gatandatu haribukwa imiryango isaga 15,000 yazimye mu 1994
- Umubano w’u Rwanda n’u Burundi witezweho gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside
- Ubuhamya: Banze ko uruhinja rwabo rwakwicwa rudahawe Isakaramentu rya Batisimu
Ohereza igitekerezo
|