Tom Ndahiro: Jenoside ibuza abantu kurira, iragatsindwa mu Rwanda n’ahandi

Iyi nyandiko ikomoka mu kiganiro nigeze gutanga twibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro ku itariki ya 11 Mata 2016. Muri icyo kiganiro nibanze ku cyo ntekereza ku bubi n’ingaruka by’icyaha cya Jenoside.

Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro
Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro

By’umwihariko nibanze ku kintu gitera abantu kugwa ikinya. Byanyibukije inyandiko ya Shabakaka Vincent yanditse mu 1992 akayita “…Kuba Umututsi ni ubutwari buhambaye”

Politiki n’Ingengabitekerezo bya Jenoside byabujije ba nyiramukubitwa kuba abantu

Ingengabitekerezo ya Jenoside ifite amateka maremare mu buzima bw’igihugu cy’u Rwanda. Utamenye ayo mateka ntiwamenya uburyo urwanya iyo ngengabitekerezo. Muri ibyo twibuka bikanandikwa mu itegeko-nshinga ni icyaha cyakozwe, abagikorewe n’amateka yuje ubugome yabiteye. Ayo mateka akaba ari na yo soko y’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside ni uko ari yo yica. Iby’imihoro, amasasu na za grenade ni ibikoresho gusa. Mbere yo kwica abantu benshi mu buryo butangaza isi, mu Rwanda kimwe n’ahandi hose hakozwe icyo cyaha cy’ubugome, ingengabitekerezo ya Jenoside ibanza kwica ba nyiramukubitwa. Ikibica ni politiki y’igihugu ishingiye kuri iyo ngengabitekerezo kirimbuzi, ni imvugo n’ibikorwa byayo bibica bahagaze. Iyo ngengabitekerezo ni nayo irema ikanatoza abicanyi, kuko nta muntu uvukana umugambi wa Jenoside.

Abakora Jenoside, n’ubwo baba bagaragaza ubuzima bw’umuntu usanzwe, baba bafite uko bapfuye mu myumvire n’imitekerereze. Ibi ni ukuri, cyane cyane iyo urebye uko byagenze mu Rwanda aho abicanyi bishe abo bafitanye isano ya hafi, inshuti magara zabagiriye akamaro, n’abaturanyi bababaniye neza bakabatabara muri byose mu gihe bibaye ngombwa.

Mu gihe cyose cyo kwibuka, n’igihe cyose, ni byiza kwibuka ko Ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda yishe u Rwanda, ikica Ubunyarwanda, ikanica Umunyarwanda. Yashenye igihugu cy’u Rwanda rutarabona ingirwa bwigenge, bikomeza na nyuma y’iyo ngirwa bwigenge.

Iyo ngengabitekerezo yararudindije, irutesha agaciro imbere y’amahanga kuko abanyapolitiki ba PARMEHUTU babaye aba mbere ku mugabane wa Afrika kugaragaza ko bakeneye gukomeza gutegekwa n’umukoloni. Ibuka kandi wibaze ya “VIVE LA BELGIQUE” ya PARMEHUTU, mu gihe ahandi bavugaga ngo Umukoloni n’abavire mu bihugu!

U Rwanda rwaradindiye cyane kubera ivangura no gucinyiza bamwe mu bana barwo ngo ni politiki y’iringaniza cyangwa yo kurengera rubanda nyamwinshi. Ntako u Rwanda rwari kureka kudindira, n’abantu barwo gucupira, mu gihe umwana yaburaga ishuri atabuze ubwenge. Umuswa akabona ishuri agendeye ku butoni bushingiye ku bwoko cyangwa akarere aturukamo. Umukuru akabura akazi atabuze ubushobozi. Umunyarwanda wakubatse u Rwanda akarwirukanwamo cyangwa akangara, yabujijwe aho akwirwa mu gihugu cye.

Ubunyarwanda bwarabuze hasigara icyiswe ubwoko. U Rwanda rwakabonye ubwigenge nyabwo, rwaheze mu bwiko bwa “Gahutu Ganza — Rwanda ni iyawe” Indirimbo iba “Turatsinze ga ye”! Iyi ntsinzi itari yo, ntaho itaniye n’umuntu wataye ubwenge agashimishwa no kwivuruguta mu mwanda n’inzarwe nk’ingurube y’ishyamba mu gihe cy’impeshyi.

Ubutegetsi bwa PARMEHUTU n’ubwabusimbuye bwa MRND-CDR bwahinduye igihugu kiba icya bamwe gusa abandi bagituramo nk’abacakara. Abatutsi baba mu gihugu cyabo nk’abahashyi, ndetse bakibamo bitwa abanzi! Politiki iba iyo kwita Umuhutu Umunyarwanda, Umututsi akitwa inyangarwanda. Umuhutu yitwa Sebahinzi, Umututsi yitwa Inyenzi, kuko atari kwitwa Sebatunzi nta matungo agira ntanagire n’aho atungira. Hagati aho Abatwa bo babura aho babarizwa!

Iyo hataba kwisuganya kw’abanyarwanda bibumbiye mu mutwe witwa Inkotanyi ngo wange ayo mateshwa atanya abana b’u Rwanda, u Rwanda rwari kubaho ku ikarita y’isi gusa atari igihugu!

Iyo ngengabitekerezo navuze, yishe umunyarwanda ari byo nshaka gutindaho. Tujyane mu rugendo nanyuze! Urwo rugendo ntirugarukira mu 1994 ahubwo ni ibyo nibajije nshingiye kubyo nabonye, nasomye nkanabyumva mbere na nyuma y’uwo mwaka.

Umututsi yagaragaraga ko ariho kandi yarishwe ahagaze

Reka nkomereze ku kwicwa kw’umunyarwanda wiswe UMUTUTSI! Wishwe ahagaze kugeza ubwo umugambi ubaye uwo kumurimbura ku isi! Natekereje ku kintu cyitwa amarira. Kurira n’amarira ni ikimenyetso cy’bumuntu n’umuntu muzima.

Reka mvuge amarira. Kuvuga iby’amarira si uburondogozi. Ndabitindaho kuko Abatutsi bari barabuze amarira. Abana benshi iyo bakivuka bararira. Kurira bikaba bifasha uruhinja rukivuka gufungura ibihaha ngo rubone uko ruhumeka neza. Aho umubyeyi bategereje ko abyara, iyo bumvise umwana arize bavuza impundu kuko aba abyaye umwana muzima.

Kimwe mu byereka umubyeyi ko umwana arwaye, ni uko arira umwanya muremure nta kintu kigaragara abuze cyangwa akeneye. Icyo bivuze, ni uko amarira atari ibitembamubiri bisanzwe. Umwana ntaba azi ko arira nk’uburyo bwo kuvuga ikimuri ku mutima, kuko umutima we uba utarabasha gusobanura amagambo.

Ku mwana, kurira ni imvugo. Amarira ni ijambo ryuzuye kandi risobanutse! Kurira by’umwana ni nk’aho umukuru yagafashe ijambo akavuga ati “nyamuneka mbabajwe n’iki, ndashaka iki n’iki cyangwa mwamfashije iki”.

Umwana arira aho yakavuze, amarira agatemba kugeza ubwo ayatangiriza ururimi nk’umureko, akumva akunyu karimo. Rimwe na rimwe ayo marira akamuhoza. Akenshi hari ubwo umwana arira yabona ntawe umwitayeho ngo amuhoze akibwiriza agahora.

Umwana arizwa n’uko hari ikimubabaje ashaka kugaragaza cyane ko yakwitabwaho. Ayo marira akagabanuka uko umuntu agenda akura, kuko kurira atari imvugo yumvikana, ahubwo kuvuga icyo ashaka ari byo byumvikanisha ikimubabaje cyangwa ikimushimishije.

Uko umwana akura iyo akomeje kujya arira babyita kwiriza. Abantu baba babona ko nk’aho yagakoresheje imvugo ngo asobanure icyo ashaka, akoresha kurira. Naho ku mwana muto ntibabyita kwiriza kuko biba bimukwiriye. Gukura kw’umuntu rero bitandukana no kwiriza.

Umukuru iyo abonye umwana arira aratabara akamubaza ikimuriza. Ibyo bigaterwa n’impuhwe zo kudashaka ko umwana arira agahogora. Umunyarwanda wise umwana we Mudahogora, ni ukumutongera ko narira atazabura umuhoza. N’andi mazina nk’Umuhoza, afitanye isano no guhoza uwababaye cyangwa urira. Umwana ararira, abamuri hafi bati ihorere.

Amarira y’ibyishimo

Ku bakuru naho, nibura amarira abunga mu maso n’ubwo adatemba ku matama ngo umuntu ayarekeshe ururimi nk’umwana. Kenshi umuntu arwana no kuyahanagura ngo atamugera mu kanwa akamusubiza i bwana.

Hari amarira y’amarangamutima. Mu bantu benshi, hari abishima cyane amarira agashoka nta rutangira. Ikiniga kikajwigiriza umuhogo mu ijosi kubera ibyishimo. Inshuti zitaherukanaga hakaba ubwo zirira ugasanga umuntu yarigase amarira ya mugenzi we. Ayo ni amarira y’ibyishimo yo gahoraho.

Amarira y’ibyishimo abaho cyane. Tuyabona nko mu bukwe bw’Abanyarwanda, cyane cyane iyo bariza abageni b’abakobwa. Umukobwa bakamuririmbira uturirimbo tumwibutsa urungano, tukamwibutsa ko agiye ahandi atamenyereye, ataye abo yabyirukanye nabo.

Ugira utya ukabona umugeni araturitse ararize, umugabo we n’umuranga we bamushagaye bagafata agatambaro bakamuhoza biturutse ku uri hafi ye cyangwa uwabibonye mbere. Ni mu muco wa kinyarwanda usanzwe.

Ntabwo wamenya ko kurira kw’uwo mugeni biterwa no kubabazwa n’abo asize, cyangwa ari ugushimishwa n’aho agiye. Ibyo ari byo byose ari abarilimbira umugeni, ari umugeni ubwe, ntawe uba yanga undi. Igihe cyose ayo marira akurikirwa n’ibitwenge.

Ku bageni ba kera twumva ko hari ubwo umugeni bamushyingiraga ku muntu atanazi. Umugeni bikamutera ubwoba ndetse amarira agashoka n’induru akayidehera. Bamuhozaga bamubwira bati urakuze ntukiri umwana, wirira wihogora ufite umugabo na nyokobukwe bazaguhoza. Bakanamuhoza bagira bati ihorere uzabyara nawe ubone abo uhoza. Ubwo butumwa yarabwumvaga urugo akarwubaka akabyara akuzukuruza.

Ubuhamya butarimo amarira

Muri iyi myaka 24 ishize Igihugu n’isi bimaze twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, numvise ubuhamya bwinshi bw’abacitse ku icumu ry’iyo Jenoside. Muri ubwo buhamya, abacitse ku icumu, nka ba nyiramukubitwa, bavuga ubugome bwabakorewe harimo kwicwa urupfu rukabanga. Bakavuga ibyababayeho n’ibyabaye ku babo harimo kwicwa, ahanini bishwe nabi. Ubuhamya bw’abakuru muri bo, ahenshi buhera kure kugeza muri cya gihe cy’iminsi ijana.

Icyo nitegereje nkabona muri ubwo buhamya, ntaho wumva umuntu akubwira ibyamubayeho, ibyamukorewe, cyangwa ibyo yabonye, ngo wumve avugamo ko hari igihe yarize cyangwa umuntu bari hamwe ahigwa warize.

Yewe, ni na gake cyane wumva mu buhamya ko n’abana barize. Mwibaze impinja zifite ababyeyi bahigwaga, ukumva ko batarariraga! Bakaruca bakarumira kandi hari impamvu nyinshi zagatumye barira. Ari inzara ari inyota ari no kurara rwantambi!

Nta mubyeyi wonsa wabona amashereka yo konsa azi ko kubaho kwe bigenwa n’Interahamwe. Honsa umubyeyi ufite ibyishimo n’icyizere. N’impinja zonkaga ba nyina bapfuye ntibariraga kubera ko babuze icyo bakura mu ibere ryumye! HARI ABANA BABAYEHO BARABAYE MURI UBWO BUZIMA! Jenoside yari yarabateye ikinya kitari ingusho.

Harya, mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyarwanda bibuka ko ari Umunyarwanda wicwaga yicwa n’undi batagira icyo bapfa uretse icyiswe ubwoko bwazanywe na kavantara bugahabwa ikuzo na PARMEHUTU n’byayikomotseho? Ibyo ni byo byatumaga abantu batarira. Barire se baririra he baririra nde?

Ibyo numvise muri ubwo buhamya, kandi bwinshi, ari mu buzima busanzwe butarimo Jenoside, ni agahinda n’intimba byariza umuntu umunsi ukira ugahereza n’undi. Benshi muri abo batanga ubuhamya, ntibarira. Abarira ni ababwumva bishyira mu mwanya w’abahigwaga n’abishwe. Baba bagifite cya kinya.

Ese byumvikana bite ko uwabaye muri ubwo buzima bubi bikabije hatabamo kurira? Rimwe ukumva uwacitse ku icumu asobanura uburyo yarokotse, birimo no gukizwa no kuryamirwa n’imirambo. Ukibaza uti ni kuki adahuza akababaro ke ngo gaturitse imitsi y’amaso ngo izane amarira? Impamvu irahari.

Ubuhamya bwa ba nyiramukubitwa barokotse Jenoside, buba buremereye ku buryo n’amarira asanzwe atari yo yashoka, ahubwo niba hari igitemba kiva mu maso, hakwiye kuba haza amarira avanze n’amaraso! Siko bigenda ariko. Uko kutarira ku bagize agahinda n’intimba ntagereranywa byatumye nibaza byinshi byanshubije kure.

Harya ubundi amarira ni iki?

Baca umugani ngo ‘amarira y’umugabo atemba ajya mu nda’. Muri uyu mugani umugabo si igitsina ahubwo ni uwihangana, akarira make agahora. Cyangwa, ntanarire rwose.

Ariko Rwanda, aho uzi AMARIRA ahera mu bantu bapfushije ababo batagira ingano nabo bakabaho batariho? Abanyarwanda bibuka ko hari igihe mu Rwanda amarira y’Abatutsi yakamye? Ayo marira yaheze mu bantu ni ayo kwibukwa kuko ubwayo ni ubuhamya bwihariye.

Mu Rwanda, uwitwaga Umututsi, guhera ku wa 7 Mata 1994, yabonye abe bicwa urubozo ntiyarira araceceka. Umubyeyi akabona bamutemera ikibondo/ibibondo imbere ye ntarire, kuko nta jwi yabashaga kubona ryarenga umuhogo.

Harya amarira adasesekaye aho ngaho, ni urukundo ruke, cyangwa ni agahinda kadasanzwe? Niba akababaro na ko kazana amarira, akababaro karenze kwicirwa umubyeyi ubireba, umwana wawe agatabwa mu cyobo cyangwa mu mugezi akiri muzima ubireba, nturire, amarira aba ari he? Amarira yagiye he koko?

Amarira nasanze ari ay’ibyishimo kurusha agahinda. Amarira akabamo urukundo kurusha urwango. Amarira abamo icyizere kurusha kwiheba! Nta marira y’agahinda n’intimba bikabije.

Amarira aratemba umuntu yapfushije uwe yarwaje, akamwitaho, akanamwihambira. Ariko, uwo muntu ntarizwe no kwicirwa abe mirongo ine, mirongo itanu, ijana n’amagana mu gihe gito cyane. Uwiciwe benshi muri Jenoside mu minsi ibiri, akabimenya, amaso ye yarumye! Ese agahinda karakabya kagakamya amaso? Igisubizo cyaba ari yego! Erega umutima n’amaso biba byarahuye na cyumya!

Ubusanzwe amarira ahambura umutima, akanahuza imitima y’abantu. Icyo kikaba ari cyo gituma ubona hari urizwa no kubona undi arira. Ariko ubundi uwicwaga n’uwiciwe muri Jenoside bari kurira bigashoboka?

Politiki ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside yakamije amarira

Umuntu arira hari uwo aririra. Mu byago bisanzwe umuntu ararira akabona abamuhoza. Babyita gufata mu mugongo. Muri icyo gihe cya Jenoside, uwahigwaga ngo yicwe abakamuhojeje babaga bishwe, abandi ari abamukoba cyangwa nawe bashaka kumwica. Umututsi wagiraga amahirwe akabona umuhisha, kubw’umutekano w’umuhishe ntiyifuzaga kubona no kumva amarira ye. Nta nayo ga!

Icyo kintu cyakamije amarira y’Abanyarwanda nasanze kiremereye cyo gatsindwa! Uwarokotse kubera ko yari munsi y’imirambo, ntiyarize. Yari kurira se ngo imirambo y’abe imwumve? Ngo mugenzi we wihishe se amutabare? Umukobwa wasambanyijwe n’ubonetse wese ntiyarize. Nanze kubyita “ku ngufu” kuko ingufu bivuga imbaraga. Nta mukobwa wari utegereje kwicwa wagiraga imbaraga. Abamukoreraga ibya mfurambi babikoreraga uwapfuye mu bitekerezo, n’icyizere, ariko agihumeka gusa.

Hari uwo baciye intoki, ibiganza cyangwa izindi ngingo ntiyarira. Yewe na nyuma yo kurokoka Jenoside nta marira yari ahari kuko ubuzima bwari buriho ntibwari ubwo kurira! Umuntu wisuganya mu bihe nk’ibyo bibi nta marira amubamo! N’ababasha kurira ubu ni uko bafite gihoza.

Iyo Inkotanyi zidatsinda, uwacitse ku icumu watorongeye mu mahanga yari kuririra nde ngo amwumve mu gihe umujenosideri ari we ufite ijambo mu Rwanda? Ibyo abantu bajya babyibaza koko? Uretse ko kubyibaza ubwabyo, no kubirota ubwabyo byaba nta nzozi mbi nk’izo!

Kwamburwa Ubumuntu

Uwababazwaga ntiyagombaga gutaka kuko ingengabitekerezo ya Jenoside yari yaramwambuye ubwo burenganzira bwo kugaragaza ko ababaye. Uhereye mu gihe cya PARMEHUTU Leta yari yarambuye Abatutsi ubumuntu. Kimwe mu byiciro by’ibanze bya Jenoside ni ukwambura ba nyiramukubitwa ubumuntu (dehumanization). Ibyo ni intambwe ya mbere yo kwica itsinda rya ba nyiramukubitwa bahagaze. Mu Rwanda byamaze imyaka igera kuri mirongo itatu n’itanu.

Umututsi yambuwe ubumuntu yitwa amazina y’indwara. Yiswe umufunzo yitwa umusonga! Umututsi yiswe ndarusuma yitwa umwaku! Ibyo nta marira byasiga mu muntu! Umututsi yiswe inzoka kandi inzoka ntirira. Yiswe inyenzi, yitwa umusundwe kandi ibyo nta marira bigira. Umututsi yiswe n’inda (iyi yo mu myenda cg mu mutwe) ubivuze ntiyabihanirwa kandi inda nta marira yayo nzi! Yaniswe n’ikirumirahabiri ye!

Ibyinshi muri ibi byigishijwe mbere y’uko u Rwanda rubona icyiswe ubwigenge na nyuma gato y’aho rububoneye. Mu mategeko icumi y’urwango ikinyamakuru Kangura cyigeze kwandika mu Ukuboza 1990, harimo irya munani iryihariye ribuza Umuhutu uwo ariwe wese kugirira impuhwe Umututsi! Waririra uwabujijwe kukugirira impuhwe ngo bigende bite? Mbere y’amategeko cumi ya Hassan Ngeze, hari harabanje aya Joseph Habyarimana Gitera.

Uririye utagomba kumugirira impuhwe bimutera umujinjya, kuko atangira kwibaza ibyo urimo. Abona ari ugukabya ubutesi cyane ko bigishaga ko n’amazina Umutesi ari amatutsi! Ni bibi kurusha ibya wa mugani ngo ‘Ubyinira Umwami utagushaka akakwita umusazi.’

Iryo tegeko ribuza Abanyarwanda bamwe kutagirira impuhwe abandi ryaje ryuzuza ibyo kubatesha agaciro bitwa ubukoko n’indwara hiyongeraho n’amategeko yigisha ko umubano hagati y’Umuhutu n’umwanzi we Umututsi udashoboka kubera kamere mbi y’Umututsi by’umwihariko ubushukanyi n’ibindi bisa nabyo.

Ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi bwanibasiye n’Abahutu bishe itegeko ribabuza kutagirira impuhwe Umututsi. Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muw’1994, hari hashize imyaka hafi mirongo itatu, umuPARMEHUTU Anastase Makuza abwiye Abatutsi ngo nibahunge cyangwa bahore nibibananira bahore. Abakuze bazi ibyo ntawari kurira agomba guhora cyangwa kuruca akarumira agahebera urwaje.

Munyarwanda w’ubu n’uw’ejo, menya kandi wibuke ibyo, ufate icyemezo. Icyo cyemezo si ikindi, ni ukurwanya Jenoside!

Iyi nkuru yanditswe n’Umushakashatsi kuri Jenoside : Tom Ndahiro

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwica umuntu waremwe nu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 8-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka