Perezida wa FIFA yageneye ubutumwa Abanyarwanda bujyanye no #Kwibuka27
Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), Gianni Infatino, yandikiye ibaruwa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ikubiyemo ubutumwa bwo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
- Gianni Infatino
Ni ibaruwa yandikiwe Perezida wa FERWAFA, Jean Damascène Sekamana, kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Mata 2021.
Iyo Baruwa iragira iti:
Bwana Perezida,
Uyu munsi, abatuye isi bari ahatandukanye basubije amaso inyuma kuri uyu munsi mpuzamahanga bibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Mu izina rya FIFA, inshuti zanyu n’Umuryango mpuzamahanga w’umupira w’amaguru, twagiraga ngo twifatanye namwe tubagaragarize agahinda kuri iyi nshuro ya 27 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igihe cyo kwibuka abarenga Miliyoni bishwe, tunizera ko icyo cyago cya Jenoside kitazigera cyibagirana ndetse ntikizongere kubaho ukundi, twubake ejo hazaza.
Ndabifuriza kugira imbaraga ndetse n’iterambere, muteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda kandi ndabyizeye.
Perezida wa FIFA
Gianni Infatino
FERWAFA yashimiye FIFA ndetse na Infatino muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka, u Rwanda rwibuka runiyubaka.
FIFA ubusanzwe itera inkunga zitandukanye mu bikorwa by’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, dore ko no mu minsi yashize yafunguye icyicaro cyayo hano mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza guteza imbere impano zitandukanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|