Igihe Abatutsi bicwaga, abasirikare ba MINUAR bari baje kutuneka - Perezida Museveni
Igihe u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 10 Jenoside yakorewe Abatutsi, umwe mu bakuru b’ibihugu baje kwifatanya n’Abanyarwanda ni Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni. Hari ku itariki 07 Mata 2004, ari nabwo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi rwafunguwe ku mugaragaro.

Mu ijambo rya Perezida Museveni nk’umukuru w’igihugu cy’inshuti magara y’u Rwanda, yavuze ko igihe Abatutsi bicwaga muri Jenoside, hari bamwe mu basirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) bwo kugarura amahoro (MINUAR), bari bagiye kwimeza neza ku mu mahoteli yo muri Uganda. Ariko ngo hari n’abandi bari bagiye kuneka ko Uganda ifasha Inkotanyi.
Museveni yaragize ati “Igihe Jenoside yari irimo gukorwa, abasirikare ba UN bari bari hano muri Uganda, i Kabale. Bari bameze nk’abakerarugendo, abo muri Uruguay, abo muri Bangladesh…mbese, wari Umuryango w’Abibumbye koko. Bari bari aho kuri za pisine, hari igihe najyagayo kureba ibyo bigira. Hari n’abampaga ku madovize yabo. Ese abo bantu koko bari bari mu butumwa bwo gukiza Abanyarwanda Jenoside?”
Museveni yakomeje agira ati “Ni yo mpamvu ngira ngo mbacire umugani w’Ikigande uvuga ngo ‘ibibazo biri mu nzu yawe ntibishobora gukemurwa n’umuturanyi’.” Ari byo mu Kinyarwanda bisobanura ngo ak’imuhana kaza imvura ihise.
Museveni arongera ati “Inshuti zanyu Abagande bafite undi mugani uvuga uti ‘Omugo oguliomurirano ntego bango’, bishatse kuvuga ngo niba ingwe iguteye mu nzu, kandi inkoni iri mu nzu yo hanze, iyo nkoni uzayigeraho ute? Uzajya kuyigeraho ingwe yamaze kugutwarira ihene! Ni yo mpamvu rero dukeneye kugira ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo tudategereje amahanga.”
Museveni yakomeje avuga ko yaje kumenya ko abasirikare ba MINUAR (UN) bari bagiye muri Uganda kubaneka, ngo barebe niba nta nkunga yaturukagayo igiye gufasha Abasirikare b’Inkotanyi mu rugamba rwo guhagarika Jenoside.
Museveni ati “Ariko ibyo ntibyatubujije gukora icyo twagombaga gukora…”
Mu ijambo ryamaze hafi iminota 20, Museveni yakoreshaga imigani y’Ikigande akayisobanura mu Kinyarwanda kigenekereje, ariko ukumvamo n’ijwi rya Perezida Kagame n’abandi bayobozi, bamwunganiraga mu migani y’Ikinyarwanda bihuye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|