Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace avuga ko mu minsi ibiri gusa, icyuzi cya Ruramira cyabonetsemo indi mibiri 56 y’Abatutsi bazize Jenoside.
Abarinzi b’Igihango bo mu Karere ka Nyabihu baratangaza ko kuva mu 1992 Abatutsi barimo n’Abagogwe bageragerejweho Jenoside baricwa, abacitse ku icumu bicishwa inzara babuzwa kujya guhaha no kugurisha umusaruro.
Umuryango Mpuzamahanga w’Ubushakashatsi kuri Jenoside (Réseau International Recherche et Génocide - RESIRG asbl) wifatanyije n’abanya-Armenia bashegeshwe n’iyi Jenoside, uwo muryango utanga ubutumwa bw’ihumure.
Kuva igikorwa cyo gushakisha imibiriy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira cyatangira, hamaze kubonekamo 160.
Ku itariki ya 21 Mata, mu Karere ka Nyamagabe bibuka Abatutsi babarirwa mu bihumbi 50 biciwe i Murambi, nyuma yo kubabeshya ko bazaharindirwa, bituma bahahungira ari benshi.
Itariki 21 mata 1994 ni wo munsi wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi barenze ibihumbi ijana na mirongo itanu umunsi umwe.
Rosalie Gicanda yari umugore w’umwami Mutara wa III Rudahigwa, akaba yarapfakaye mu 1959 ubwo umugabo we yicirwaga i Bujumbura.
Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR mu Karere ka Kamonyi, kuwa Gatanu tariki 17 Mata 2020 bwashyikirije akarere imifuka 180 ya kawunga, yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Nsengumuremyi Athanase ukomoka mu cyahoze ari Komine Ngenda, mu Karere ka Bugesera k’ubu, avuga ko yatsinze ikizamini cy’iseminari hanyuma Padiri amwangira kwiga nk’abandi kubera ko ari Umututsi bituma atongera kwinjira muri Kiriziya.
Ambasade y’U Rwanda mu bihugu bya Australia, New Zealand, Indonesia na Singapore, ikaba ifite icyicaro cyayo gikuru muri Singapore, iravuga ko hiyemejwe uruhare rwa buri wese mu gukurikirana abapfobya, bakanahaka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku musozi wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko bahanganye n’ibitero by’Interahamwe, abasirikare n’abajandarume mu gihe cy’iminsi itandatu, hitabazwa abasirikare barindaga perezida.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), iratangaza ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bituma Abarokotse Jenoside bongera guha umwanya ababo bishwe bazira ko ari Abatutsi, ntibunamirwe, kandi ntibashyingurwe.
Abarokokeye i Rukumberi mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko Interahamwe zatemye intoki n’imirima y’amasaka kugira ngo Abatutsi batabona aho bihisha, Inkotanyi zibatesha bagiye no gutwika urufunzo.
Abafana b’ikipe ya Arsenal bo mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 17 Mata 2020 baremeye imiryango 86 yo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo igizwe n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bahaye iyi miryango inkunga y’ibiribwa bizera ko izayifasha muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu rugo kubera icyorezo (…)
Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, nyinshi muri gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zakozwe abaturage batavuye mu ngo zabo. Aha, abaturage bakanguriwe kujya bakurikira ibiganiro binyuranye ku mateka ya Jenoside, byagiye bitangwa kuri Radio, Televiziyo, (…)
Mu ijoro ryo kuwa 15 Mata 2020, Dany Uwihoreye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye mu Mudugudu wa Kintama, Akagari ka Kigusa, Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi yatemewe ibitoki harimo n’ibyari bicyana bitarera.
Umusaza Mpakanyi Yonatasi uri mu kigero cy’imyaka 90 y’amavuko, utuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara yambukije mu ijoro rimwe Abatutsi bahigwaga muri Jenoside mu 1994 bagera i Burundi ari na ho barokokeye.
Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko kuva kera ako gace kimwe amashuri kugira ngo Abatutsi bari barahatujwe batabona uko abana babo biga, ku buryo ishuri rya mbere ryisumbuye ryahubatswe kubera hari haje impunzi z’Abarundi.
Abarokokeye ku musozi wa Rutonde bita mu Bitare bya Rutonde (ubu ni mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba) bavuga ko Abahutu ba Segiteri Rutonde babanje gufatanya n’Abatutsi kurwanya ibitero by’Interahamwe byabaga biturutse ahandi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu cyahoze ari Komini Muhazi, ubu ni mu Karere ka Rwamagana, bari bahungiye ku biro bya Komini babanje kwirwanaho birukana Interahamwe baganzwa n’igitero cy’abajandarume n’abapolisi.
Abibumbiye mu Muryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biga muri INES-Ruhengeri (AERG-Indame), bakomeje igikorwa cy’ubutabazi aho bagiye kuzuza inzu bubakiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utagira aho aba.
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu cyahoze ari Komini Rukira, ubu ni mu Murenge wa Rukira Akarere ka Ngoma, bavuga ko uwari Burugumesitiri wabo yagerageje kubarwanaho, ariko akaza kuganzwa n’abajandarume interahamwe zikabona kubica.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, arizeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu Mudugudu wa Susa, mu Murenge wa Muhoza ubufasha bwa Leta bwo kubakirwa kuko inzu batuyemo zatangiye kwangirika.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuzima bw’abantu 71 bari bagize ibibazo by’ihungabana burimo gukurikiranwa n’abaganga bo mu bigo nderabuzima n’ibitaro bitandukanye byo muri iyi Ntara.
Mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyatangiye tariki 7 kugeza kuri 13 Mata 2020, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko rwakiriye ibirego 55 by’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure, avuga ko kuri kiriziya ya Nyarubuye hakorewe ubwicanyi ndengakamere, burimo no gushinyagurira abamaze kwicwa.
Disi Dieudonné warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwe mu Banyarwanda bafite ibigwi byinshi mu mukino wo gusiganwa ku maguru ku ntera ndende. Avuga ko umukino wo gusiganwa ku maguru wamugaruriye icyizere cy’ubuzima ukamufasha kwiyubaka.
Mu gusoza icyunamo kuri uyu wa mbere tariki 13 Mata 2020, Abanyapolitiki bakiriho bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, babavugaho ubutwari kuko bemeye guhara ubuzima bwabo banga kwifatanya na Leta ishinjwa kwica Abatutsi.
Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), uvuga ko kuba Radio France Inter yasabye imbabazi ku makosa yakoze bihumuriza abo yari yakomerekeje, cyane cyane abacitse ku icumu.
Nyuma y’uko amashyaka yari amaze kuba menshi ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ivangura bwariho muri icyo gihe mu mwaka wa 1990, kuva mu ishyaka rya MRND byasaga no guhara amagara.