REG na WASAC bibutse abari abakozi ba ELECTROGAZ bishwe muri Jenoside

Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Mata 2021, ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) bibutse abari abakozi b’icyahoze ari ELECTROGAZ bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso ruri ku cyicaro cya REG kiri mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Ni igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo kuri urwo rwibutso rw’abari abakozi ba Electrogaz bazize Jenoside, aho abayobozi ba REG na WASAC bafashe umwanya wo kubunamira.

Umuyobozi wa WASAC Eng. Alfred Dusenge Byigero, yavuze inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo mu gihe cya Jenoside.

Yanibukije abitabiriye uyu muhango ko Abanyarwanda bazakomeza kwibuka no kunamira inzirakarengane zasize ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Eng. Byigero yanavuze ko buri mwaka WASAC izakomeza kugenera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Uyu mwaka by’umwihariko Umudugudu w’abacitse ku icumu mu Karere ka Ruhango wahawe amazi meza kandi tuzakomeza gufasha imiryango y’abacitse ku icumu buri mwaka mu rwego rwo kubaha agaciro bambuwe n’abicanyi.”

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi muri REG, Dr. Didacienne Mukanyiligira, yatangaje ko ibyabaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi atabona amagambo abivugamo kuko biteye agahinda ariko na none akizera ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Yihanganishije imiryango y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse anashimira ubuyobozi bwa REG kubera uruhare bugaragaza mu kwimakaza umuco wo kunga ubumwe by’umwihariko mu bakozi.

Dr. Mukanyiligira yasabye buri wese ariko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bakimakaza indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge.

Agira ati “Ndasaba buri wese guhora arwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo muharanire kugira indangagaciro y’ubumwe n’ubwiyunge. Twiteguye gutanga inkunga yacu mu gutera inkunga abacitse ku icumu mu rwego rwo kubafasha gukira ibikomere basigiwe na Jenoside.”

Mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, REG yagejeje amashanyarazi ku buntu ku batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muhanga watujwemo abacitse ku icumu, mu gihe WASAC yo yatanze amazi meza ku ngo 45 mu mudugudu wubakiwe abacitse ku icumu mu Karere ka Ruhango.

Ibi bigo byombi kandi bikaba byashyikirije umuryango IBUKA amafaranga y’u Rwanda Miliyoni enye (Frw 4,000,000) azafasha mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu minsi 100.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka