Telefoni izifashishwa mu gufasha abahuye n’ihungabana mu gihe cyo #Kwibuka27
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), yatangaje ko hari gahunda yo kuzifashisha telefoni mu gufasha abahura n’ihungabana mu gihe cyo Kwibuka.
Iyo gahunda ikubiyemo gukoresha imirongo ya telefoni itishyurwa nk’uko byatangajwe ku wa Mbere tariki 5 Mata 2021, icyo kikaba ari kimwe mu bikorwa bijyanye no kwitegura icyunamo ku rwego rw’igihugu kizatangira tariki 7– 14 Mata 2021.

Dr. Yvonne Kayiteshonga uhagarariye Ishami ryita ku buzima bwo mu mutwe muri ‘RBC’ yabwiye itangazamakuru ubu ari inshuro ya kabiri bagiye gukoresha ubwo buryo bwo gufasha abahura n’ihungabana mu gihe cyo kwibuka, bigakrwa bifashihije telefoni,kubera icyorezo cya COVID-19.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2018, kureba uko ikibazo cy’uzima bwo mu mutwe gihagaze mu Rwanda, bwasanzwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari bo bafite icyo kibazo ‘Post-Traumatic Stress Disorder (PTSD)’. 27.9% by’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nibo bafite ibibazo b’ubuzima bwo mu mutwe biturutse ku ihungabana mu 3.6% by’abaturage mu rusange, ari bafite ibyo bibazo.
Kubera icyorezo cya COVID-19, iyo mibare ishobora nk’uko bigaragazwa n’imibare itangwa n’ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe muri ‘RBC’,kuko ubu nubwo imibare y’abajya kwa muganga kubera ibibazo bishingiye k ubuzima bwo mu mutwe yagabanutseho 20%, ariko ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe byariyongereye.
Urugero, abagabo bagerageje kwiyakura bariyongereye bava kuri 54.8% mu 2019, bagera kuri 60.07% 2020, hari kandi ibibazo bishingiye ku cyorezo cyahunganije ubukungu n’imibanire hagati y’abantu byatumye umubare w’abafite ibibazo by’agahinda gakabije (depression) uzamuka bava ku 1431 muri Werurwe 2019, bagera ku 3036 muri Werurwe 2020.
Kubera iyo mibare y’abafite ibibazo bitandukanye ikomeza kwiyongera kandi bikaba ari ngombwa gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19, Dr. Kayiteshonga, yavuze ko uburyo bwakoreshejwe bwo gufasha abuhuye n’ihungabana hifashijwe telefoni bwakoreshejwe umwaka ushize mu gihe Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi,bikagaragara ko bishoboka, nubu ngo nibwo buzakoreshwa.
Dr Kayiteshonga yagize ati, “COVID-19 yatweretse ubuvuzi bushobora gutangwa binyuze kuri telefoni. Dutanga imiti mu gihe bibaye ngombwa, kandi akenshi usanga ikiba gikenewe (ku muntu wabihuguriwe) ari ugushobora gutega amatwi uwahuye n’ikibazo,kandi ibyo bishobora gukorwa kuri telefoni”.
Gufasha abahuye n’ihungabana hifashishijwe telefoni bikorwa bite?
Dr Claire Nancy Misago, Umuyobozi ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe ku rwego rw΄ibanze muri RBC, yavuze ko hari abajyanama n’impuguke mu by’ubuzima bagera ku 55.000 bahuguwe mu bijyanye no guhangana n’ihungabana mu gihe cyo Kwibuka.
Abo ngo bazakorana n’imiryango y’abacitse ku icumu rya jenoside mu gufasha abahuye n’ihungana, nubwo yaba ari iwe mu rugo, cyangwa muryango, mu gihe uburyo bwo kumufasha butagize icyo butanga, bazajya bahamagara kuri numero itishyurwa 114, kugira ngo uwo wahuye n’ikibazo abe yajyanwa gufashwa ku bitaro by’Akarere.Mu gihe bitagize icyo bitanga, nabwo umutu agakomeza kumererwa nabi, nk’uko Dr. Misago abivuga, azajya yoherezwa ku bitaro bikuru (referral hospital), yitabweho n’inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe (psychiatrists) n’abaforomo bize iby’ubuzima bwo mu mutwe (mental health nurses) cyangwa se n’inzobere mu by’imitekerereze y’umuntu (psychologists).
Inkuru zijyanye na: Kwibuka27
- Kubwira abato amateka mabi Igihugu cyanyuzemo bizabarinda kugwa mu mutego wo kucyoreka
- IBUKA: Leta izabingingira gutanga amakuru kugeza ryari?
- Jenoside yabaye mu Rwanda yagaragaje ubwigomeke ku Mana - Prof Musemakweli
- Amateka agaragaza ko Nyamagabe ari nk’igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside
- Musanze: Abafana ba APR FC bunamiye abazize Jenoside biyemeza guhangana n’abakiyipfoya
- Senegal: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
- Kwibuka27: Menya uko isanduku yo gushyingura mu cyubahiro igomba kuba iteye
- Abiga muri Kaminuza ya Kigali baramagana abahakana Jenoside bitwaje ibyo bari byo
- Musanze: Abakozi b’Akarere bahawe umukoro wo kuvuguruza abagoreka amateka y’u Rwanda
- Gupfobya Jenoside warayirokotse ni ubuyobe bubi – NURC
- Karongi: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 8.660 y’Abatutsi biciwe ku Mubuga muri Jenoside
- Rwezamenyo: Sengarama arashimira byimazeyo abamwubakiye inzu
- Kinigi: Bibutse bishimye kuko ikibazo cyabo cyasubijwe
- Bugesera: Itorero ADEPR ryibutse Abatutsi biciwe i Kayenzi
- Ni igisebo kuba uwari Minisitiri w’Umuryango yarashishikarije umwana we kwica – Senateri Nyirasafari
- Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi kwibuka imiryango yazimye
- Kuri uyu wa Gatandatu haribukwa imiryango isaga 15,000 yazimye mu 1994
- Umubano w’u Rwanda n’u Burundi witezweho gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside
- Ubuhamya: Banze ko uruhinja rwabo rwakwicwa rudahawe Isakaramentu rya Batisimu
Ohereza igitekerezo
|