RIB yaburiye abakirangwaho Ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange byitegura kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rurakangurira buri wese kuzirikana igihuza Abanyarwanda akamagana ikibatanya.

Mu Itangazo RIB yashyize hanze muri iki gitondo, irasaba buri wese kwirinda ibi byaha bikurikira yibutsa ko bihanwa n’amategeko.

Iryo tangazo riragira riti “Abanyawanda birinde Ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside Yakorewe Abatutsi, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Rikomeza rigira riti “Abanyarwanda kandi birinde kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusenya cyangwa konona Urwibutso rwa Jenoside cyangwa se ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no guhohotera uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Muri iri tangazo kandi RIB yasabye Abanyarwanda gufatanya bakamagana indi mico mibi ikunze kugaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Muri iyo mico, ikunze kugaragara ni ugutema amatungo ndetse n’imyaka y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe kumuhombya ndetse no kumusubiza mu bihe bikomeye bya Jenoside yanyuzemo.

Kuzimiza cyangwa konona ibirango bigaragaza Jenoside, no gukoresha imvugo zitoneka imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nabyo biri mu byo RIB yasabye abantu kwirinda; muri ibi bihe Abanyarwanda bagiye kwinjira mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27.

RIB yagize icyo isaba abakoresha imbuga nkoranyambaga

Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w'Umusigire wa RIB
Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w’Umusigire wa RIB

Ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, RIB yabasabye gusesengura neza imvugo bagiye gukoresha , kugira ngo hatazagira ugwa mu byaha nk’ibi kandi yaraburiwe.

Uramutse uhuye n’Ibi byaha, RIB yakanguriye Abanyarwanda kutabihishira, ivuga ko wahita uhamagara ku murongo utishyurwa wa 166, cyangwa se ukanyura ku rubuga rwayo rwa www.rib.gov.rw, ukinjira ahanditse online servise, kagera ahanditse E- Menyesha ukahakanda, ukagera ahanditse Tanga amakuru ku cyaha, ubundi ukuzuza ifishi uhasanze.

Imibare y’ibirego RIB yakiriye ikanagenza, igaragaza ko ibyaha by’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibiyishamikiyeho byagabanutse bivuye kuri 542 mu mwaka wa 2018, bigera kuri 530 mu mwaka wa 2020.

Ibi ngo bigaragaza imbaraga Leta yashyize mu guhangana n’ibi byaha, hanatangwa ubukangurambaga buhoraho mu baturage, kugira ngo ingengabitekerezo ya jenocide iranduke, nk’uko Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yabitangarije
Kigali Today.

Ingingo ya 4 y’Itegeko nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’Ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo ivuga ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 frw) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 fr).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RIB ikwiye gukora i bishoboka byose ikagera kubantu barangwa ni ngengabitekerezo bakazitangaza kumbuga babikora bahinduye amazina yabo bibwira ko ntawe uzabatahura,uko biri kose bakoresha téléphone zabo bagombye gukurikiranwa bagahanwa namategeko

lg yanditse ku itariki ya: 2-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka