Nta kindi gihe u Rwanda rwunze ubumwe nk’uyu munsi - Perezida Kagame

Perezida wa Repuburika Paul Kagame atangaza ko Abanyarwanda bunze ubumwe uyu munsi kurusha ibindi bihe byose byabayeho.

Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bunze ubumwe uyu munsi kurusha ibindi bihe byose byabayeho.
Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bunze ubumwe uyu munsi kurusha ibindi bihe byose byabayeho.

Yabitangarije mu muhango wo gutangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yagezaga ijambo ku Banyarwanda kuri uyu wa 07 Mata 2021.

Yavuze ko kugira ngo u Rwanda rwongere kubaho nk’Igihugu ari uko hari Abanyarwanda beza bemeye bakanga kuba ibikoresho by’ubuyobozi bubi kandi amahirwe yabo yo kubaho bayabonye bayafatishije amaboko yombi, iyo ikaba inkingi ikomeye mu bigize imbaraga z’Abanyarwanda.

Perezida Kagame avuga ko no mu bihe by’ibibazo bikomeye n’abifuzaga kurangaza no gutesha igihe Abanyarwanda, ari bwo bubwo barushijeho gukomeza kunga ubumwe kurusha ibindi bihe byose byabayeho.

Agira ati “Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’Ubumwe no kureba imbere nk’ubu, aha ndavuga cyane cyane urubyiruko ari narwo rugize umubare munini w’abaturage b’igihugu cyacu. Ni nayo mpamvu abashaka gutesha umurongo u Rwanda n’Abanyarwanda bananiwe kandi bazakomeza kunanirwa”.

Perezida Kagame kandi ashimira ibihugu byakomeje kwifatanya n’Abanyarwanda mu kurwanya abapfobya bakanahembera ingengabitekerzo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi avuga ko abo ari bo bakwiye kumvwa n’iyo baba badakomeye cyane.

Avuga ko hari ibihugu bikomeye byifuza ko u Rwanda rwemera ibyifuzo byabyo ngo bibone kwemera no kumva ibyo u Rwanda rwifuza, ariko ngo igikenewe ni uko Abanyarwanda benshi bakomeza gushyira hamwe ubumwe aho gukurikira iby’abashakaga kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka