Umubyeyi Mukarubuga Domitila azandikwa mu mateka y’ababyeyi bacye Imana yahaye kurama akabona umwana w’umwuzukuruza we, nyuma yo kurokoka ku buryo butangaje Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yari afite imyaka irenga mirongo itandatu.
Ku muntu utamenyereye ururimi rw’Igifaransa cyane, namubwira ko Solidarité Congo mu rurimi rukoreshwa n’umuhanzi Maitre Gims bisobanuye “kwishyira hamwe kw’impuzamugambi Z’Abanyekongo mu gikorwa cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ku munsi Isi yose yunamiye izi nzirakarengane zatsembwe zizira uko zavutse mu (…)
Ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi, Tanzania, DRC, Somalia na Sudani y’Epfo bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bikomeje kongera Ingengo y’Imari ikoreshwa mu gisirikare by’umwihariko mu gutumiza intwaro mu mahanga, bifatwa nk’ibiteje impungenge ku mutekano mu Karere.
Bamwe mu bimuwe ahitwa mu manegeka ubu barataka ko babayeho nabi, kandi ko abashoramari babatwariye ubutaka bwabo ku buntu.
Tumaze iminsi tubagezaho inkuru ya Pierre wakatiwe igihano cyo kwicwa ariko akaza gutabarwa n’urukundo rw’imbwa ye ku munota wa nyuma. Ubwo dusoza iyi nkuru, Pierre ashoje urugamba rw’ingenzi aratashye, na Hugo ye bageze imuhira.
Imiryango myinshi, cyane cyane iyo mu cyaro yakuze imenyereye kurya inyama umunsi umwe cyangwa ibiri; kuri Noheli no ku Bunani, hakiyongeraho wenda umunsi umwe cyangwa ibiri barya inyama kuko “bagize amahirwe” inka y’umuturanyi ikavunika, bakayirya.
Nubwo nta wifuza kurwara cyangwa se ngo abyifurize uwe, ariko ni ibintu na none bidashobora gukumirwa, kuko uburwayi bushobora gufata uwo bushatse, igihe bushakiye, nubwo yaba yaragerageje kwirinda.
Abamenye Prof Muswahili Paulin bamurebera kure, bashobora kumwitiranya, ariko muri iki cyegeranyo, turasobanura neza uyu murezi n’umubyeyi wasize umurage ukomeye nk’uko bivugwa n’abo babanye, abo bakoranye, abo yigishije ndetse n’abana be bwite.
Nyuma yo gutanga ibimenyetso, Michel yatangiye guhura n’ibibazo byo gushyirwaho iterabwoba n’abantu atazi. Umunsi umwe asanga ikirahure cy’imodoka ye cyamenetse hariho n’ubu butumwa: Ushatse wava mu byo urimo niba ukunda ubuzima bwawe. Ariko Michel ntibyamuciye intege. Yarazi ko ahanganye n’abantu babi cyane ariko inyota yo (…)
Gushakana k’umuntu ufite ubumuga bw’uruhu(albino) n’utabufite, byaba imwe mu ngamba zo kugabanya ivuka ry’abana bafite ubu bumuga.
Filozofiya (Philosophie) ni uburyo bwo kumenya gushyira umubonezo mu mitekerereze, bigafasha umuntu kwimenyereza gutekereza neza kugira ngo abashe gushyira mu gaciro, bityo ubwo bumenyi bukamugira inshuti y’ubuhanga, (philosophie est l’Amour de la Sagesse).
Nyuma yo kwerekana ukuntu “Abakurambere b’intwari bitanze batizigama”, bahanze u Rwanda kugeza ubwo ruvamo “ubukombe”, reka nkomeze nerekane n’abandi “bakurambere b’intwari” bivugwa ko “batsinze ubukoroni na mpatsibihugu”.
Ubwo Umwami Mutara III Rudahigwa yagiriraga uruzinduko mu Bubirigi mu 1949, yagarukanye amakuru atari azwi ku migambi y’Abakoloni ku Rwanda, maze ahamagara bamwe mu bakozi be b’abizerwa, arababwira ati “ntabwo abakoloni badukunda, ariko n’igihe naba ndahari muzashyireho ishyaka ry’ubumwe bw’abanyarwanda.”
Mu gihe twizihiza umunsi w’Intwali z’igihugu, abazikomokaho bakomeje gutanga ubuhamya bugaragaza ko igihe ababyeyi babo bicwaga imiryango yabo yasigaraga mu itotezwa rikomeye.
Ibyiciro by’urubyiruko, inzego za Leta n’ababyeyi, baragaragaza ko abana bitwara nabi, babikomora ku kuba bataragiriwe inama bakiri bato mu burere, kandi ko imyitwarire mibi y’umwana ayikura mu bice byinshi, haba mu muryango, ku ishuri aho akorera n’aho atemberera no mu iterambere ry’ikoranabuhanga.
Abacuruzi batandukanye mu Gihugu hamwe n’abakiriya babo bakomeje kwinubira igihombo batewe no kudakora kw’ihererekanya ry’amafaranga hakoreshejwe MTN Mobile Money (MoMo), byatumye bamwe mu bakiriya bafatirwa aho batse serivisi, abandi bagenda batishyuye.
Avuga ko ikibazo cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo-DRC ari icyayo bwite, ariko ubu kikaba kimaze guhinduka icy’akarere, mu gihe abatuma kidakemuka barimo ababiterwa n’inyungu zabo bwite by’umwihariko ibihugu by’ibihangange ku Isi bizwi n’amazina.
Minisiteri ya Siporo iri muri Minisiteri zifite umwihariko mu guhinduranya ubuyobozi kenshi, aho imaze kuyoborwa n’Abaminisitiri 10 kuva mu 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu baturage n’abakora umwuga w’itangazamakuru muri iki gihe, bashimira cyane abakoze uwo mwuga mu myaka yo hambere aho babafatiraho urugero rw’abanyamakuru beza. Abo bahoze mu mwuga w’itangazamakuru bo bavuga ko ibanga ryo gukora neza itangazamakuru ari ukugira urukundo n’ubwitange mu kazi, kwicisha bugufi, n’ibindi.
Abahebyi ni izina ry’abakora ubucukuzi bw’amabuye butemewe mu Karere ka Muhanga, kubera ko ubwabo basa nk’abanga ubuzima bwabo, kuko ingaruka za mbere bakura muri ubwo bucukuzi ari impfu za hato na hato.
Umwaka wa 2023 hari abawutangiye ntibawurangiza, bamwe bagenda bazize indwara, abandi bazira impanuka n’ibindi. Dore bamwe mu bantu bari bazwi mu bice bitandukanye by’ubuzima harimo, Politiki, uburezi, imyidagaduro… bapfuye mu 2023.
Umushakashatsi mu by’ubukungu w’Umwongereza ukorera Ikigo ‘Adam Smith Institute’, Rebecca Lowe arasaba ibihugu kuvugurura amasezerano mpuzamahanga agenga imicungire y’isanzure (Outer Space Treaty, OST), kugira ngo abatuye Isi bagire ubutaka n’uburenganzira bw’aho bita ahabo ku yindi mibumbe igize isanzure, harimo no ku Kwezi.
Umwaka wa 2021 kimwe n’uwawubanjirije wa 2020 yabaye imyaka itoroshye ku Banyarwanda no ku batuye Isi muri rusange, kuko bari bahanganye n’icyorezo cya Coronavirus.
Hashize iminsi mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, humvikana amakuru avuga ko uwitwa Shyaka Gilbert yashimuswe cyangwa yishwe. Ni amakuru yatangiye kumvikana kuva muri Mata 2021 ndetse bamwe babifata nk’ukuri mu gihe amakuru KT Press yagerageje gucukumbura agaragaza ko bitabayeho.
Agace ka Gikondo karebana n’ahitwa kuri MAGERWA mu Mujyi wa Kigali, ni mu Mudugudu witwa Marembo II, mu Kagari ka Kanserege, mu Murenge wa Gikondo w’Akarere ka Kicukiro, ariko izina rizwi na benshi kuva kera rikaba ari Sodoma.
Abafundi n’abayede bakorera mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bahangayikishijwe n’igihombo baterwa n’ubucuruzi bukorerwa ahakorerwa ibikorwa by’ubwubatsi (chantier) buzwi nka “Pourcent”.
Indishyi zigendanye n’impanuka zo mu muhanda ziribwa na bamwe mu bunganira abandi mu by’amategeko, ku bufatanye n’abakomisiyoneri (abahuza), bafatirana ubumenyi buke bw’abakoze impanuka. Akenshi abakoze impanuka ntibaba bazi amategeko abarengera, impamvu ituma bakinirwaho uburiganya.