Nyuma y’ibiganiro no kuregwa mu nzego z’umutekano itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kabarondo mu Karere ka Kayonza ryemeye kwishyura rwiyemezamirimo ryariganyije.
Ibikorwa byasizwe byubatswe na Padiri Sylvain Bourguet birimo ikiraro gihuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyakabanda n’imiyoboro y’amazi birimo kwangirika kubera kutitabwaho.
Bamwe mu bahinzi muri Kamonyi batangaza ko batinya kugura inyongeramusaruro zo guhinga mu mirima y’imusozi kubera impungenge z’uko icyirere cyabatenguha bakarumbya.
Abagabo bafite abana barwaye bwaki nyuma yo kwigishwa uburyo barwanya iyo ndwara biyemeje gufasha abagore babo kurera abana babo.
Abenshi mu basore bo mu Karere ka Burera basigaye bashaka abagore batarubaka inzu bikaba ngombwa ko bajya kubatungira mu bikoni by’iwabo.
Nyuma yo kubyara abana 20 ku bagore 2 Banganshaka byamukururiye amakimbirane mu muryango n’abana yabyaye ntibakundana kubera ko badahuje ba nyina.
Umuryango Transparency International Rwanda uratangaza ko umuhesha w’inkiko utarabigize umwuga atazongera kurengana kubera gushyira mu bikorwa imyanzuro y’urukiko.
Kuva ku wa mbere tariki 9 Ugushyingo 2015 mudasabwa za Positivo-BGH zakorewe mu Rwanda, zizajya ku isoko abakineye batangire kuzikoresha.
Abayobozi babiri b’uturere ni bo bonyine babashije kurangiza manda ebyiri kuva mu 2006, ubwo hashyirwagaho gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage.
Abaturage bo mu karere ka Gakenke by’umwihariko abagenerwabikorwa ba VUP barishimira iterambere bamaze kugeraho barikesha imirimo itandukanye bakora muri VUP.
Abagize urugaga rw’abavoka mu Rwanda baratangaza ko bombori bombori imaze iminsi mu banyamuryango b’uru rugaga, igeze ku musozo.
Mu Ntara y’Amajyepfo mu muganda rusange hakozwe byinshi bitandukanye ariko haracyari byinshi byo gukora mu kwirinda Ibiza bishobora kwibasira iyo Ntara, nk’uko iteganyagihe ribitangaza.
Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2015, abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru kimwe n’ahandi mu gihugu bazajya mu muganda rusange usoza ukwezi, ariko se ibyo bakoze bisoza Nzeri 2015 ubu bihagaze bite?
Mu gihe kuri uyu wa 31 Ukwakira 2015 hari umuganda usoza ukwezi, Kigali Today yasuye bimwe mu bikorwa byakozwe mu muganda w’ukwezi gushize kugira ngo irebe uko bisigasirwa.
Bamwe mu baganga binubira uburyo inkiko zifata imyanzuro yo gukuramo inda ku bushake hadakurikije imiterere n’igihe cyemewe cyo kuba inda yakurwamo kwa muganga.
Mu gishanga cya Rwabuye ubucuruzi bwarahagaritswe n’abakodeshaga basabwa kujya gukodesha andi mazu babamo, ibi byose kugira ngo abahatuye bakunde bimuke.
Abatuye intara y’Amajyepfo baravuga ko hari Ibiza birenze ubushobozi bwabo, cyane cyane muri iyi minsi y’Umuhindo irangwamo imvura n’imiyaga bitungurana.
Mu rwego rwo kwegereza ibikorwaremezo abatuye ikirwa cya Bushongo kiri mu kiyaga cya Burera, bari kubakirwa amazu 76 bazimurirwamo.
Gukora ubworozi bw’inzuki mu buryo bwa kijyajyambere bimaze guteza imbere abavumvu bo mu Karere ka Gicumbi kuko umusaruro w’ubuki wiyongereye.
Abana b’abakobwa bo mu Karere ka Kayonza baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’inda baterwa bakiri bato kuko zibicira ahazaza habo.
Abaturage bibumbiye mu matsinda na koperative yakoreraga ku butaka bw’itorero ry’Ababatisita i Rilima mu Bugesera; barashinja Pasiteri Ndagijimana Emmanuel kwibaruzaho imitungo yabo akanayitwara.
Ubuyobozi bw’uturere burasabwa gukora ibishoboka ngo abaturage batuye mu manegeka bashobore kuyavamo hirindwa ko ingaruka za El Nino 2015 zabageraho.
Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (RNIS) kiratangaza ko hari intambwe imaze guterwa mu kuzamura imibereho n’ubuzima bw’Abanyarwanda, ariko bakaba badakwiye kwirara.
Abagore bo mu karere ka Burera barasabwa kugira isuku umuco bagaca ukubiri n’umwanda kuko ari zimwe mu ngaruka z’ubukoloni.
Nyuma y’abantu 28 bakurikiranyweho kunyereza amafaranga ya VUP mu Murenge wa Ngamba, abandi babiri bo muri Kayenzi na bo bakurikiranyweho icyo cyaha.
Urwego rw’igihugu rushinzwe ubwikorezi ruravuga ko hafi kimwe cya kabiri cy’abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda ari abanyamaguru bihitira batazigizemo uruhare.
Abanyeshuri biga muri 12YBE i Huye, bavuga ko abakobwa batwara inda bakiri batoya bataziterwa n’ababashukisha byinshi gusa, ngo n’ibisuguti birabararura.
Umuhanzi Roberto aravuga ko ikibazo Uncle Austin afitanye n’inzu itunganya umuziki ya KinaMusic atari we gikwiye kubazwa, ahubwo cyabazwa KinaMusic.
Ababyeyi, abanyeshuri, abarezi, ndetse n’ubuyobozi ntibavuga rumwe kuba umunyeshuri yakwemererwa kwiga atunze telefone kuko byamuviramo kurangara ntakurikire amasomo.
Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bo mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko bitorohera umukobwa kuba yajya kugura agakingirizo mu iduka.