Wimwica wambaye ishapure, reka tumurundeho amabuye - Ubugome bwakorewe Ntigurirwa
Jean Pierre Ntigurirwa ukomoka ahitwa i Buvumu mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, akaba akunze kurwara isereri ituruka ku bikomere by’imihoro n’amacumu yatemeshejwe mu mutwe.

Ubuhamya bwe bugaragaza ko yakoraniweho n’abicanyi bo hirya no hino, ariko Imana ikinga akaboko.
Ni ubuhamya yatanze tariki 18 Gicurasi, ubwo mu Murenge wa Mukura bibukaga ku nshuro ya 31 Abatutsi biciwe ahitwa ku Kabakobwa.
Jenoside yabaye Ntigurirwa ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, afite imyaka umunani, maze we n’abavandimwe be bahungira kuri Kiliziya ya Kansi, bahasanga abandi batutsi benshi.
Icyo gihe ngo Abatutsi bagerageje kwirwanaho, ariko interahamwe zitabaza abajandarume barabarasa nuko bahindirwa mu mashuri, mu kiliziya no kwa muganga. Ishuri yarimo icyo gihe ngo abantu bari bagerekeranye kugera kuri pulafo (plafond), ku buryo ngo abicanyi bigiriye inama yo kubica mu byiciro.
Ntigurirwa agira ati “Njyewe nari ndi hasi, hafi y’umuryango. Ibyakorwaga byose narabirebaga. Baragutemaga bakagusohora, ab’amacumu bakagushinga icumu mu bisebe, babona utinyeganyeje bagakurura bakakujugunya bizeye y’uko bakwishe burundu.”
Akomeza agira ati “Bakomeje gutema rero bagenda bakuraho abari hejuru yanjye nanjye ngerwaho. Nari nubaraye, bantema mu mutwe w’inyuma ubwenge buhita bugenda, nakangutse hashize igihe ntazi ariko nisanze mu cyobo. Muri icyo gihe ariko numvise padiri w’i Kansi atanga amabwiriza ko uzajya ahamba umuntu umwe azajya ahembwa mironko ebyiri z’amasaka. Icyo gihe narumvaga ariko sinabashaga gukanura cyangwa kuvuga.”
Kimwe n’undi mwana witwa Rukundakuvuga ngo babajyanye mu cyobo. Ku bw’amahirwe bwira kidasibwe, hanyuma uko amasaha yagiye yicuma haje kuza imbeho ituma bazanzamuka, bisanga mu mirambo.
Agira ati “Narikuruye mva muri wa mwobo, mbona mfite ibisebe birindwi. Iby’amacumu, iby’imihoro, mbese ntako batagize ngo banyice, ibyo bari bashoboye byose barabikoze. Navuyemo ngenda nikurura, ngiye kwambuka umuhanda mbona umwana mu muhanda na we urimo wigendana, nsanga ni Rukundakuvuga. Bari bamutemye igikanu ariko amaguru ye akora, turagenda twihisha mu mashyamba yo ku Kantango, tuyagumamo. Abazaga guhiga abihishe mu mashyamba hamwe n’imbwa twabaga tubumva, tugakomeza tukihisha.”
Muri iryo shyamba ngo bahamaze nk’ibyumweru bitatu, barorongotana. Ntigurirwa ntiyabashaga kugenda kubera igikomere cy’icumu bari baramuteye mu itako, ariko umwana mugenzi we bari kumwe, yanze kumusiga. Byageze aho ibikomere bari bafite bibora,ari nako inzara irushaho kubarembya.
Aha ni ho bafashe icyemezo basubira iwabo i Buvumu, maze Ntigurirwa agira amahirwe yo kuhasanga Nyirasenge wari warashatse mu batarahigwaga.
Agira ati “ Twamanutse ari nijoro, imvura igwa, inkuba zikubita, iduhitiraho. Ntitwamenye amasaha, kubera ko bwadukereyeho. Twageze ahitwa mu Mburamazi duhura n’igitero giturutse i Buvumu, abari bakirimo bati dore za nyenzi zo kwa Bugirimfura.”
Akomeza avuga ko bari aba bicanyi bibwiraga ko uyu mutangabuhamya yaguye i Kansi, ariko bamubonye baravuga bati “Inyenzi ntizipfa. Aba twari tuzi ko baguye i Kansi. Baradufashe, ufite ubuhiri arakubita, ufite icumu araryifashisha, bagenda bazi ko batwishe. Barateruye baracunda bajugunya mu mazi. Navuga ko amazi batujugunyemo ari yo yaduhembuye, kuko twageze mu masangano ya Migina na Mukura dusa n’abagaruye umwuka, dufata ibyatsi, tuvamo.”
Uyu mutangabuhamya ma mugenzi we bakomeje kurorongotana, bihisha mu ishyamba, bamaramo ibyumweru bibiri, ariko bishize, bari bameze nabi, barembejwe n’inzara, maze biryamira ku nzira, barasinzira, interahamwe zibakanguza akaruru.
Yagize ati “Ufite ubuhiri yarabuhururanye, uzanye umwuko araza arakubita, abandi bazana amacumu. Yewe! ndahamya ko n’uwari ufite isahani yaje ayizanye! Uwo twari kumwe yabashije kwiruka, ariko jye kuko amaguru bari bayatemye, narakomeje ndiyicarira, nti n’ubundi byarangiye. Wa mwana mu kwiruka, yahubiranye n’uwitwa Alexis wari umuyobozi wa serire wari uri mu kwasa inkwi, nuko abangura ya nshoka yarimo yashisha arayimwicisha.”
Hagati aho, uyu mutangabuhamya ngo baramuzamukanye, bamugeza ku matongo y’iwabo w’uyu bari bamaze kwica, bamwicaza aho, ariko amenya ko bashyizeho ibihembo ku muntu uzamubona. Impamvu ngo batahise bamwica, ngo kwari ukugira ngo bazarye ibyo bihembo bamweretse abamushakaga akiri muzima kugira ngo yicwe urubozo.
Icyo gihe abakuru baragiye, bamurindisha abana barimo abo biganaga, abamurutaga n’abo yarutaga, bababwira ko ari we wari ugiye kuzababuza kuba mu gihugu.
Aha rero, hari umukecuru wari warashatse mu batutsi, umuryango we barawica, ariko we baramusiga, bakajya basahura ibintu babizana iwe. Uyu mutangabuhamya yaramutakiye ngo amuhembure, maze amuzanira ibishyimbo ku rushyi n’ikijumba n’amazi mu gikombe.
Abicanyi bari bafite ubugome bwinshi ku buryo ibi babimujijije.
Yagize ati “ Ibyo byamubereye impamvu yo kwirukanwa kuko abantu bakuru bagarutse ba bana babibabwiye. Inzu ye barayisenya n’ibye barabigabana, na ya nka bari baramusigiye bahita bayibaga, barayigabagabana.”
Bigeze nimugoroba, abari bamufite ngo bishatsemo umurarana ngo bazabashe kugororerwa, buri wese akavuga ko atararana Inyenzi mu nzu, ni ko kwiyemeza kumwica bakamujugunya mu musarane wari hafi aho wari ufite uburebure bwa metero nka 18, hanyuma bakazagaragaza umurambo, bityo bagahembwa.
Ati “Umugabo umwe yiyemeje kunyica, mugenzi we aramubwira ati ntutinya Imana? Urashaka kwica wambaye ishapule? Ati Nimureke tumujugunye muri uriya mwobo, tumurenzeho aya matafari, wikwiyanduriza ubusa n’ubundi yarapfuye, uzamushaka azamusangamo n’ubundi, tuzaza tumumwereke.”
Bamuhitishijemo hagati yo kumujugunya muri wa mwobo w’umusarane no kwijyanamo, ahitamo kwijayanamo. Nuko bakuraho igiti kimwe cyari hejuru y’umwobo, hanyuma ariko mu mwanya agishakisha ahantu yashyira akaguru ngo amanuke bamuhurizaho amashoka n’ubuhiri, amanuka uko.
Ati “Naramanutse, kubera uburebure bwaho ntegereza ko ngeramo ndaheba, kera kabaye ngeramo hasi. Harimo umwanda mukeya utarenga nk’amavi, kuko bari bamaze igihe gitoya bayikoresha. Ntabwo barekeye aho, bavugiraga hejuru bati Inyenzi ntizipfa, bati reka tumurenzeho amatafari yari yubatse iyi toilette, bati uzamukenera azaza tumukuremo tumumwereke. Abagore n’abana bari aho ngaho, abatugendereraga, abakoraga mu rugo, abana twiganaga, bagasenya ayo matafari, bakayaha abagabo, na bo bakayatera mu mwobo.”
Akomeza agira ati “Imana yokabyara itajya ibura uko igenza, itafari rikamanuka ryikubita mu mpande z’umwobo rikangeraho ritakiri ryose. Ubu mu mutwe wanjye haracyari ibikomere byanze kumeramo umusatsi kubera ibibaju by’ayo matafari. Yari akomeye, nta mvura yari yarayanyagiye. Uko yagendaga agwa mu mwobo narazamukaga nkayahagararaho, barunguruka mu mwobo ntibambone kubera ivumbi rya ya matafari.”
Agereranyije, amatafari bayarangirijemo amaze kuzuza nka metero eshatu za wa mwobo. Abicanyi basubijeho cya giti, batuma abana n’abagore amatafari yari ku nzu yari yasenywe, na yo bayarunda hejuru ya wa mwobo, bavuga ko hari igihe wasanga atapfuye, bityo barafunga ngo ataza kubasha gusohoka.
Ati “Ibyo babikoze mu masaa kumi n’imwe za nimugoroba. Inyoni za nimugoroba zimaze guceceka, nko mu masaa moya za nijoro, nazamukiye ku nkarwe abacukura imisarane bazamukiraho, mbasha kunyura mu kanya gatoya nashakishije ku ruhande batari babonye ngo barenzeho amatafari.”
Akomeza agira ati “Naghise njya kwa muramu wanjye utarahigwagwa, ariko ngira Ibyago nkubitana na murumuna we, induru ayiha umunwa, ati uzi ko koko inyenzi zidapfa?”
Ibyo kwinjira mu rugo yahise abyihorera, azenguruka mu gikari, yihisha mu rwina rwarimo ibishara n’ivu. Yarurayemo, arwirirwamo, nimugoroba yumvise mushiki we ari gukarabira mu gikari asesurukamo, aramusanga.
Ambonye ati “Ntigurirwa urajya hehe? Uragira ngo bazakunyicire mu maso? Ndamubwira nti basi mpa ibiryo by’umunsi umwe, ngende. Muramu wanjye yari yagiye mu bitero. Yaramfashe aranyuhagira, anyambika imyenda y’umukobwa we kuko nta muhungu yagiraga twanganaga, anshyira mu gikoni.”
Ku bw’amahirwe makeya ya Ntigurirwa, abana bo muri iyo miryango baramubonye bavuga ko ahari. Muramu we akigera mu rugo yahise abwira umugore we ngo nasohore Ntigurirwa amwiyicire.
Ati “Mushiki wanjye nta kindi yagombaga gukora, yaraje amfata akaboko aransohokana nk’ujyanye inka mu ibagiro. Muramu wanjye umuhoro aragenda arawutyaza, aramfata anjyana munsi y’urugo hafi ya rwa rwina nari nihishemo, anshyira hasi arankandagira, nk’aho yatemye ijosi, papa we wari wamwumvise kubera ko yavugaga cyane araza, amanika akaboko ati urashaka kwisiga amaraso ya muramu wawe? Ati nuramuka umwishe ntuzongere kunyita so. Uzi ko uriya muryamana ari mushiki we? Niiba umwica bicire rimwe, kuko ntacyo uba wikijije kuko n’ubundi Inyenzi urarana na zo.”
Umugabo yanze kuva ku izima, umugore we na we araza amubwira ko naramuka amwiciye umuvandimwe atazongera kuba umugore we, amusaba kumureka akagenda kuko n’ubundi atari ariho.
Umugabo wari ukimuhagazeho ashaka mumwica yariyumviriye abura icyo akora, amaze nk’iminota 20 akibitekerezaho amukubita ikibatira aramubwira ngo nagende.
Iyi nterahamwe yahereye ko ibwira Ntigurirwa ati “ guhera uyu munsi hano uhibagirwe nk’uko wibagiwe ibere rya nyoko. Ninongera kukumva hafi aha, umurambo wawe n’aho waba uri nzawutema.”
Akomeza agira ati “Nahise numva ibyanjye bindangiriyeho. Icyanteraga agahinda kurusha ibindi, bikinakantera n’ubu, ni ijambo ryahoraga rigaruka ngo uretse n’igihugu, n’Imana yarabanze. Na we iryo jambo arinsubiriramo, mfata inzira ntazi iyo njya. Ngenda ntekereza nti koko igihugu cyaratwanze n’Imana ubanza yaratwanze. Umuntu muzima wabyaye, na we wabyawe, agahinduka inyamaswa, mwari muturanye mwarasangiye, akaguhinduka nk’uko ikirere gihinduka?”
Yatangiye kurorongotana, kuko aho yari yiringiye hose bari bamuhakaniye. Yaje kwibuka ahitwaga kwa Tarisisi bari basigiye ibyabo, agenda atekereza ko ahari bamwemerera byibura akarara rimwe mu nzu.
Ntihamuhiriye na ho kubera ko umuhungu waho w’Interahamwe yamwumvise akigera hafi y’urugo, akabangura icumu ngo amwice, undi akamwibwira kugira ngo atarimutera, ariko akanga akarimutera, akagwa hasi. Icyo gihe ngo yamubajije ikimugenza amubwira ko yari aje ngo bamucumbikire byibura ijoro rimwe, undi na we amubwira ko hatanzwe inka ku uzamubona, nuko amujyana kuri wa muyobozi wa serire yari yacitse.
Uyu mugabo ngo yashatse kujyana umwana kuri bariyeri, ariko umugore we ngo aramuseka cyane. Ati “ugiye kwica umwana wo mu muryango wabwirijemo Inkuru nziza ya Yezu?”
Uyu mugabo ngo yari umukuru w’umuryango remezo, akaba yarajyaga yigisha abaturanyi ijambo ry’Imana. Yashubije umugore we ngo “abangaba igihugu cyarabanze n’Imana yarabatanze”, ariko umugore arakomeza arabatota, bageze aho baramurekura, ajya mu ishyamba bitaga Iryo kwa Kizigenza.
Ntigurirwa ati “Hari hamaze kuba nko mu masaa sita z’ijoro. Ndicara nshaka aho nerekeza ndahabura, mfata icyemezo cyo kwijyana kuri bariyeri ngo banyice. Ni bariyeri yari i Sahera, yari yitegeye agashyamba nari ndi mo. Ndaza nsanga babiri bari bayiriho bari ku mugina basinziranye akajerekani. Ndatambuka ndahagarara, nti ese ubu mbabyutse? Undi mutima urambwira ngo ninkomeze. I Sahera ni bwo bwa mbere nari mpakandagiye. Ndarorongotana. Nkajya nisanga nagarutse aho nari ndi. Ariko aho nagendaga hose nagumaga hafi y’akabande kugira ngo nindamuka mbonye n’ikijumba cyo guhekenya nze kubona amazi yo kunywa.”
Icyo gihe yarakomeje ararorongotana, anyura ku Kabakobwa, akomeza agana mu Irango.
Ati “Ingufu zari nkeya. Zashize neza neza ngeze kwa Mwami, ku nzu y’amategura iri hejuru y’umuhanda. Naragiye ndyama muri icyo kizu kitabagamo abantu, mpita ngwa muri koma.”
Hagati aho Inkotanyi zari zarageze mu Irango, ariko kimwe n’abandi bari bakihishe mu masaka ntiyari abizi. Ntazi igihe yahamaze. Abantu baravugaga akabumva, ariko ntabashe gukanura ngo abarebe cyangwa abe yanabavugisha.
Icyo yibuka ni uko abana bajya n’abava kuvoma banyuraga hafi y’icyo kizu ari bo batumye Inkotanyi zimubona. Ngo abavaga kuvoma babwiranye ko muri icyo kizu hapfiriyemo umuntu, hanyuma hamwe n’abajyagayo baza kumureba, abasirikare babonye bashungereye baza kureba icyo bari kureba.
Ati “Umusirikare umwe yankoze mu kwaha yumva ndacyahumeka, baranjyana. Nongeye kugarura ubwenge mu matariki ya nyuma y’ukwa karindwi. Nagarutse mu bumuntu nsanga baranyogeje, nkeye, baramvuye. Umuganga nakangukiyeho yanyerekaga ibintu nkavuga ibinyuranye. Yanyerekaga nk’icupa nkavuga ngo ni igikombe, kubera ko i Kansi bari bantemye mu mutwe, uwanshinze icumu mu mutwe ngo ishashi y’ubwonko yari yayiciye, hanyuma hajyamo amazi.”
Akomeza agira ati “Muganga yarambwye ngo n’iyo nakira, nzaba narangiritse mu mutwe. Ngo nzajya nsiga ikintu hano njye kugishakira nko mu Irango. Ariko ngo ku bw’amahirwe nshobora gukira. Bakomeje kunyitaho, banyandikira imiti, na n’ubu ndacyayifata. Isereri ishobora kumfata sintware na moto. Ngira isereri itavaho.”

Ashima Inkotanyi zabarokoye, akanavuga ko iyo zikererwaho nk’ukwa karindwi kugashira zitaraza nta n’umwe zari gusanga.
Ashima Inkotanyi yagize ati “Ndabashimira ko mwemeye mukabaho nabi, kugira ngo mukunde muturokore. Njya mbwira abantu ngo Perezida Kagame ni we wari ukwiye kuyobora iki gihugu kuko ari we wakirokoye.”
Ntigurirwa ntiyabashije gusubira mu ishuri, ku bwa biriya bikomere yari afite mu mutwe, ariko yariyubatse. Aracuruza akanakanika ibinyabiziga, akabasha kubaho hamwe n’umugore we n’abana batanu bibarutse.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|