Vincent Biruta, umuganga watangiranye n’Igihugu cyashakaga umuti w’ubukene
Mu myaka 31 ishize, imvugo igira iti ‘u Rwanda ruraryoshye’ yari kumvikana nabi mu matwi y’Abanyapolitiki batangiranye n’iki gihugu.

Ku ruhande rumwe, hari abatangiye akazi bavuye mu bwihisho kuko interahamwe zabageraga amajanja ngo zibice mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bafite agahinda ko gutakaza ababo bazira uko bavutse, akenshi batazi n’aho baguye.
Ku rundi ruhande, hari abari bamaze imyaka irenga ine mu rugamba rwo kubohora u Rwanda nyirizina, ariko rukaziramo n’inshingano zo guhagarika Jenoside mu bushobozi bucye bari bafite haba mu bikoresho n’abantu bacye.
Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu nawe afite ubuhamya bwa kiriya gihe, kuko yari mu Rwanda, akorera Minisiteri y’Ubuzima aho yayoboraga ishami ry’ubuvuzi bwigenga, ndetse yongererwa inshingano zo kuyobora by’agateganyo ishami rishinzwe indwara zandura
Biruta wari mu myaka y’ubusore bwe, yakoreraga igihugu n’ubwitange, ariko igihe kiza kugera imikorere iragorana kubera umwuka w’ivangura, itotezwa rishingiye ku myumvire ya Politiki, ku bwoko, ndetse no kwibasira abari mu mashyaka ya Politiki ataravugaga rumwe na Leta.
Ibi ngibi kandi byarimo n’ubwicanyi bufatwa nk’igeragezwa rya Jenoside mu bice bimwe na bimwe by’igihugu nka Bugesera na Kibilira n’ahandi. Harimo kandi n’abafunzwe bitwa ibyitso by’inyenzi, ku buryo bamwe bahasize ubuzima.

Dr. Biruta ubarizwa mu ishyaka rya PSD ndetse akaba anaribereye umuyobozi, avuga ko ibi ngibi byabaga bikurikiwe n’umwuka wo guhangana, hagati y’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND n’amashyaka yari ahanganye na yo maze bikarushaho gukara uko RPF Inkotanyi yarushagaho kotsa igitutu Leta yariho mu ntambara yo kubohora igihugu.
Biruta asobanura uko yari amerewe agira ati “ibyo nanyuzemo muri icyo gihe ku giti cyanjye byasaba ikiganiro cyihariye icyakora byonyine kuba nari mu bahigwaga bishingiye ku bwoko, ndetse byongeye nkaba mu ishyaka ritavuga rumwe n’iryari ku butegetsi ibyo byonyine byari bihagije, dore ko twese batwitaga inkotanyi, kandi mu Rwanda Inkotanyi byabaga bivuze umwanzi.”
Ibi rero, ngo byatumaga n’ubundi akazi gakorwa nabi, cyangwa no kuri bamwe katanakorwa. Agira ati “wabaga wumva hari aho bateye amagrenade muri karitsiye, ahandi hari abafunzwe...abandi ugasanga barangariye mu bitandukanye.”

Icyakora ngo hari n’icyatumaga muri Minisiteri y’Ubuzima umwuka urushaho kuba mubi, aho Biruta agira ati “mu gihe cy’amasezerano ya Arusha, mu isaranganya ry’imyanya hari hateganijwe ko Minisiteri y’Ubuzima yagombaga guhabwa FPR Inkotanyi. Bamwe rero batangiye kugenda bavamo bishakishiriza akazi ahandi, bumva ko batazakorana na FPR, abandi bavuga bati nta kitubwira ko tuzaguma aha ngaha basa n’abategereje ikizaba.”
Mu by’ukuri ngo bamwe bumvaga batariho kuko bahigwaga, abandi bavuga ko Minisiteri igiye kujya mu Nkotanyi kandi batazakorana. Aha ni ho Biruta yongerewe inshingano nk’umuyobozi w’agateganyo ushinzwe indwara z’ibyorezo, ariko ngo harimo n’ibindi byuho muri Minisiteri.
Bigeze kuwa gatatu itariki 6 Mata 1994, Dr. Biruta yari yagiye ku kazi nk’uko bisanzwe, ariko nimugoroba indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana irahanurwa ubwo yiteguraga kugwa ku Kibuga cy’indege I Kanombe, abarimo bose barapfa, uhereye ku mukuru w’igihugu.
Hakurikiyeho amatangazo menshi, maze ku munsi ukurikiraho akazi karahagarara, hagakora gusa abo bahamagaraga kubera serivise zihutirwa nko kwa muganga n’ahandi. Icyakora Biruta yongeraho ati “hagendaga ababaga badafite icyo bikanga, naho ubundi benshi muri twe n’iyo baduhamagara ntaho twari kujya kuko twahigwaga.”
By’umwihariko, Biruta yari afite impamvu nyinshi zimubwira ko gusohoka kwaba ari ukwishyira mu kaga, kuko agira ati “aho nari ntuye ku Kimihurura ama grenade yaraye avuga. Hari hafi y’ikigo cy’abasirikare barindaga perezida bagize uruhare muri Jenoside, nturanye n’uwahoze ari Minisitiri Gasana Anastase...nta kintu cyari gutuma bampamagara ngo ngwino maze ngo numve nizeye ko naba amahoro ndamutse nsohotse.”
Ihurizo ryo gushaka abakozi, imiti n’ubuvuzi
Kigali imaze kubohorwa, nk’umuntu wari usanzwe mu mujyi, Biruta agira ati “usibye kujya kureba aho nari ntuye uko hari hameze no kureba uko umuryango wanjye wagaruka ngo tubashe kubona aho tuba, icyakurikiyeho ni ukujya kureba aho nakoraga uko hameze, niba hatarasahuwe cyangwa ngo hasenywe.”
Indi nshingano kandi, kwari ukureba uko ibitaro bimeze hamwe na serivise z’ubuzima, harimo n’imiti. Icyo gihe ngo bakoranaga n’ingabo za RPA zari zimaze kubohora igihugu zikabafasha aho bagenda hose.

Biruta avuga ko yanakomereje ku kureba ababa bararokotse Jenoside bashoboraga kuza ngo bafatanye bongere bubake bundi bushya urwego rw’ubuzima. Icyo gihe imirambo yari hirya no hino igomba gushyingurwa, hari impunzi, ndetse n’Abarokotse Jenoside bose bakeneye ubuvuzi.
Aha niho ngo iyo yamenyaga amakuru y’umuganga bamutumagaho akaza agasubira muri serivisi y’ibitaro yarimo, nawe agatanga amakuru y’ahari abaforomo n’abandi baganga nabo bakabasaba kugaruka ku kazi gutyo gutyo.
Aha kandi, imiryango itari iya Leta, harimo n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Buzima OMS, UNICEF... yongeye kwigaragaza, maze bahera ku buvuzi bwihutirwa.
Mu bikoresho by’ubuvuzi, Biruta avuga ko koko hari imiti yari yarasahuwe, hakaba n’ibikoresho byangijwe cyangwa bigasahurwa, ariko ngo hari n’ibyo abakoze Jenoside batashoboraga guhungana.
Icyakora, ngo n’ubwo imiti yari yarasahuwe, hari iyo RPF yari isanzwe ikoresha mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ndetse n’ibikoresho, nabyo bikaba ari bimwe mu byo urwego rw’ubuzima bwahereyeho.
U Rwanda rwanze inkunga z’imiti yarangije igihe
Biruta asobanura aho imiti yavuye yagize ati “RPA yari ifite ubufasha butandukanye bwatumaga babona imiti, kandi ntabwo bavuraga ingabo gusa, banavuraga n’abarokotse Jenoside bagiye babagana. Bari bafite imiti y’ibanze. Harimo n’imiryango nterankunga yakomeje kuduha imiti n’ibikoresho, ndetse n’ibidakenewe ku buryo hari igihe cyageze bigomba guhagarikwa. Abatangaga ibikoresho bose twageze aho tukajya tubanza kureba ibyo ari byo tukareba niba bikenewe tukabyemeza bikagira uko biza. Mbere hari abazanaga ibyo babony.e n’ibyenda gusaza ari nko kubijugunya.”
Mu batangaga inkunga, harimo ngo n’abazaga bagashinga ihema mu kibanza bagatangira kuvura bakababwira ko umuntu ataza ngo atangire uko abonye. Agira ati “mu minsi ya mbere byari akajagari ariko bigenda bishyirwa ku murongo birakunda.”
Muri iki gihe cyose, ngo nta mushahara Biruta na bagenzi be bari bategereje, kuko ngo Banki nkuru y’igihughu, andi mabanki ndetse n’uburyo bw’imihembere nta byari bihari. Agira ati “twarebaga ubuvuzi, ibitunga abantu n’imibereho, ariko n’uwari kuba ayafite yari kumufasha muri bicye dore ko nta bucuruzi bwari ho. Abantu bakoze amezi macye bahembwa ibyo kurya.”
Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda igiyeho kuwa 19 Nyakanga 1994 niyo yatangiye gushyira ibintu mu buryo n’inzego zitangira gukora neza, imishahara na yo yongera gusubizwaho.
Aha ni naho Biruta wari umuyobozi (Director General) muri Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gukorana n’abandu bayobozi muri Minisiteri batangira gushyiraho imirongo ngenderwaho, amategeko n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, maze ibigomba kujya mu nama y’Abaminisitiri bitangira kugezwayo.

Biruta yabaye Minisitiri w’Ubuzima muri Mata 1997, ariko mu 1999 aza kwimurwa ajya kuba Minisitiri muri Minisiteri y’ibikorwa remezo.
Icyakora, mu bintu byamushimishije cyane mu rwego rw’ubuzima, ni politiki nshya y’ubuzima n’ishyirwa mu bikorwa ryayo. Yibuka nka gahunda y’Abajyanama b’ubuzima, abakorerabushake bafasha abaturanyi babo mu midugudu, bakabagezaho imiti y’ibanze ndetse bakanabakurikirana igihe barwaye, bagakora ku buryo bagezwa kwa muganga amazi atararenga inkombe.
Harimo kandi na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza aho buri wese ashobora kwivuza adahenzwe haba ku kigo nderabuzima no ku bitaro bikuru, n’izindi gahunda nyinshi zagiye zubakirwaho n’abamukurikiye, bakabinoza, bakabihuza n’igihe.
Mu buryo bwa rusange, Biruta avuga ko kuba yaraciye mu gihugu cyasenyutse burundu, ibyo bihe bigahita ubu ighugu kikaba cyariyubatse, gitangwaho urugero nko mu buzima, ikzere cy’ubuzima, kuvura abantu bose harimo na kanseri...iyo urebye igihe gito byakozwemo, usanga birenze n’ibyo abahanga basesenguraga, abantu bakaza kureba uko byakoretse, ni ibintu bishimishije.
No mu burezi, ubwaho, Biruta avuga ko habaye impinduka zikomeye, kuko cyera byari amahirwe, ariko ubu ngubu utaragiye mu ishuri ni we ukurikiranwa akabazwa impamvu.

Asanga ibyo u Rwanda rugeraho, rubikesha politiki itavangura. Agira ati “niba twarashoboye kugera aho tugeze duhereye ku busa, tukaba hari ibihugu tumaze gutambuka kandi bitaraciye mu bibazo twe twanyuzemo, bugaragaza ko n’ibyo dushaka kugeraho mu 2050 nabyo bizagerwaho.”
Amafoto ya George Salomo. Ushaka kureba andi maforo,kanda hano
Reba ibindi muri iyi video:
Inkuru zijyanye na: kwibohora 31
- 2025: Ingabo na Polisi bubakiye abatishoboye inzu 70, bavura abasaga ibihumbi 40
- Ribara uwariraye - Ikiganiro cyihariye n’umuvugizi wungirije wa RDF
- Kuzahura urwego rw’ubuzima, guhangana n’ubukene nyuma ya Jenoside… Ikiganiro na Dr Vincent Biruta
- Kayonza: Abaturage ba Ndego bashyikirijwe ibikorwa byatwaye asaga Miliyoni 147Frw
- Imbaga y’abantu yataramiye i Gikoba ahari indake ya Perezida Kagame
- Uruhare rwa Radio Muhabura mu kubohora u Rwanda: Ikiganiro na Mwewusi Karake na Assoumpta U. Seminega
- Dutemberane Ingoro y’ Amateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda
- Radiyo Muhabura yafashije Inkotanyi gutsinda urugamba - Assoumpta U. Seminega
- Ku Mulindi w’intwari: Habayeho Radiyo Muhabura
- Kwibohora31: Nyagatare habaye urugendo rugana aho Inkotanyi zafashe bwa mbere
- Inkuru ya Dr. Rwigema, umwe mu Baminisitiri muri Guverinoma yatangiriye ku busa
- Dutemberane mu rugano ahavukiye Radio Muhabura, aho Ingabo za RPA zahinduriye amayeri y’urugamba
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|