Dafroza Gauthier, izina abahekuye u Rwanda bumva bagakangarana
Muri iyi imyaka 31, Dafroza Mukarumongi-Gauthier yabaye ijwi ridacogora mu rugamba rwo guharanira ubutabera mu Bufaransa. Uyu umugore wicisha bugufi ariko ufite imbaraga zidasanzwe mu guhiga abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, si umupolisi, si n’umushinjacyaha wa Leta.

Ni umukirisitu warokotse Jenoside, akaba yarabuze abarenga 80 bo mu muryango we. Uyu mugore ari mu rugendo rwo guharanira ko abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batapfira kure yaho bameneye amaraso binyuze mu bwicanyi bakoze bataragezwa imbere y’ubutabera.
Uru rugamba arurwana afatanyije n’umugabo we w’Umufaransa, Alain Gauthier, kugeza ubwo bombi bahawe izina “Abahiga aba Nazi b’i Rwanda”, ni abantu basanzwe bazwi nka ba Klarsfeld ugereranyije mu Kinyarwanda bishatse kuvuga abaharanira gusukura imbuga, bakaba bazwi ku rwego mpuzamahanga.
Ntabwo aharanira kumenyekana, ahubwo ni urugendo rurerure yatewe n’akababaro katumye asubira mu gihugu cye, gushaka ibimenyetso ubutabera bw’Ubufaransa bwakomeje kwirengagiza.
Uyu mugore ntahiga abakekwaho Jenoside akoresheje imbunda, kuko akoresha ububiko bw’ibimenyetso no kwibuka.
Ikimenyetso gikomeye cy’uru rugamba yatangiye mu myaka 30 ishize giherutse kuba, ni icyemezo cy’urukiko rw’Ubufaransa cyanze ko Protais Zigiranyirazo ucyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ashyingurwa ku butaka bw’Ubufaransa.
Yabaye intsinzi ikomeye yerekanye ko ibikorwa bya Mukarumongi n’umugabo we byahinduye isura y’Ubufaransa, ikava ku kuba ubuhungiro bw’abakekwaho Jenoside bugahinduka aho ahagaragarizwa ko ibyaha byabo bitazasaza cyangwa ngo byibagirane.
Ibikorwa batangiye n’umugabo we, by’urugamba rwo gukusanya ibimenyetso, gutanga ibirego mu bucamanza, no gukangurira rubanda, byafashije mu kumvikanisha ko abakoze Jenoside nka Zigiranyirazo batagomba guherekezwa no gushyingurwa mu cyubahiro ku butaka bw’Ubufaransa.
Mukarumongi yavukiye mu cyahoze ari Butare ku wa 4 Kanama 1954. kuva mu bwana bwe, yabonye ubwicanyi bukorerwa Abatutsi.
Mu 1963, ari umwana, we n’umubyeyi we n’abavandimwe be, bahungiye mu rusengero rw’i Kibeho, ubwo hakorwaga ubwicanyi. Uwo munsi, urusengero rwamubereye ubuhungiro, nubwo mu 1994 rwashenguye umutima we, bitewe n’uko abahashakaga ubuhungiro barenga 40,000 bahiciwe.
Muri Jenoside, uyu mugore yabuze abantu hafi 80 bo mu muryango we, barimo nyina Suzana, warasiwe mu rusengero i Kigali aho yari yahungiye.
Yagize ati: “Hari ikuzimu, benshi barahapfiriye bahaburira buzima.”
Nubwo yahuye na byinshi byamuteye agahinda, yafashe icyemezo cyo kudacogora. Afatanyije n’umugabo we, mu 2001 bashinze umuryango Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda, i Reims mu Bufaransa.
Batangiye gukora ibikorwa birimo gushakisha ibimenyetso bigaragaza ko Jenoside yakozwe mu Rwanda, banasura abarokotse n’abatangabuhamya mu midugudu y’ibyaro, Bafata amazina, amatariki n’ibimenyetso nyakuri, babitangamo ibirego byajyaga mu nkiko z’Ubufaransa.
Bati: “Iyo twabonye umugizi wa nabi mu Bufaransa, tujya aho yakoreye Jenoside tugashaka abatangabuhamya, tugatangira iperereza.”
Ibi bikorwa byabo byatumye mu manza zirenga 30 zatanzwe mu Bufaransa, harimo izagejeje ku byemezo birindwi by’inkiko bihamya abakekwaho Jenoside, bamwe bakatirwa igifungo cya burundu.
Mukarumongi asanga ubutabera bwonyine ari bwo buzatuma inshuti n’abavandimwe be yaburiye muri Jenoside baruhukira mu mahoro.
Ati: “Kuruhuka kwabo kwa nyako ni ubutabera, ikintu cyonyine gifite ishingiro dushobora kubaha ni ubutabera.”
Iyi ni imwe mu mpamvu yahisemo gukomeza urugendo rwo kuburizamo umugambi wo kwihisha mu Bufaransa w’abakoze Jenoside, ari nako yigisha urubyiruko rwaho amateka kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi.
Mukarumongi avuga ko nyuma y’imyaka 31 inshuti n’abandimwe bazize Jenoside, byamuteye kubabara bidasanzwe, ariko binamutera imbaraga zo kurwanya ikibi no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho.
Ati: “Ubutabera buraduhoza, butuma twiyubaka kandi butanga ituze mu mutima.”
Umugabo we yungamo ati: “Twakoze akazi kacu, twakoze inshingano zacu mu kunga u Rwanda.”
Urugendo rwa Mukarumongi arugereranya n’urukundo, ukwemera n’ubutwari bw’umuntu utarigeze yemera ko amateka ashaririye yibagiranwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|