Ku bavanywe ku mirimo, ntibirangiriye aha - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarahije Guverinoma nshya igizwe na Minisiteri makumyabiri n’imwe, hamwe na Minisiteri y’intebe, aho yabwiye abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abayobozi bakuru bahawe inshingano ko bagomba gukora batizigamye, abasimbujwe nabo bakamenya ko akazi kandi kabategereje imbere.

Perezida Kagame yabanje ashimira Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente ucyuye igihe, maze ahera ko aha ikaze abashya, barangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva.

Yababwiye ko inshingano zifite uburemere butandukanye, kandi abibutsa ko zihera ku bushobozi, ku bumenyi cyangwa ku bushake bw’abantu, aho yagize ati “ugomba kugira ubushake, no kumenya icyo ugiye gukora.”

Yavuze ko hari abahawe imirimo, kuko babonye ko hari ubushobozi bafite, ariko uko bazakora, n’ubushake babikorana, n’imyumvire babikorana, ni akazi karenze bo ubwabo, kakareba igihugu cyose.

Aha ni ho yagize ati ibyo ntibyoroshye kugira ngo bituruke hanze, ni wowe biriho. Uko ubikoresha uhereye ku bikurimo, ibyo ni ibyawe.”

Yongeyeho ati “Abantu bakwibutsa, bakwigisha, babwiriza, ariko iyo utumvise ibijyanye n’izo nshingano, akazi ntikagenda neza, n’iyo wakwibutswa kangahe, n’iyo wakubitwa imijugujugu kangahe, akazi ntikagenda neza.”

Aha rero, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite imiterere yarwo; hari aho rusa n’ibindi bihugu cyane ibya Afurika, ariko na none ngo hari aho rutaniye na byo.

Itandukaniro yavuze ni irishingiye ku mateka, umuco w’u Rwanda, na kamere y’Abanyarwanda, ariko na none u Rwanda rukaba ruhuriye na Afurika ku rugamba rw’iterambere.

Aha ni ho Kagame yagize ari “Hari abandi bateye imbere. Kuki bo bateye imbere twe tugasigara? Hari impamvu ishingiye kuri uko kuntu dutandukanye.”

Kagame asanga rero bishingiye ku mikorere n’ibindi bintu bitandukanye harimo n’imyumvire. Agira ati “Hari abibaza bati byakosoka bite? Bihebye. Abo ni abazi ko hari abagomba kudufasha, bategereje abazabakiza kandi ari abantu nka bo. Icyo kintu twigiramo cyo kumva ko tuzakizwa n’abo twita partners, tugomba kukikuramo, tugahera kuri twe, dukora ibyo dushoboye, tuzi aho tuva n’aho tujya. Abo bandi badufasha, ariko tuzi aho tuva n’aho tujya ni byo byiza, ariko ntibazaduterura ngo badutereke ahantu. Nta n’ubwo babishaka , kuko ahubwo ugumye aho ngaho, ni byo bashaka.”

Aha Kagame yongeye kubaha umukoro wo gutekereza, agira ati “Ese ntimwabonye ko na ba bandi muri za Bibiliya bazaducungura, badasa natwe? Ntimwari mubizi? Murerekwa ariko ntimubona.”

Hari abemera kuba ubusa

Perezida Kagame yavuze kandi ikibazo cy’abayobozi usanga binuba, bavuga bati, kuki bampaye izi nshingano ntibampe ziriya.

Aha niho yagize ati "Uko mwicaye aha, tubahaye inshingano. Mwazijyamo mwinuba,ngo kuki bampaye iki ntibampe kiriya, abasigaye batabonye inshingano bati kuki bahaye akazi uriye jye ntibakampe?”

Niho yahereye avuga ati ubwo rero, uri ubusa, niba utumva inshingano uhawe. Hari abemera kuba ubusa, bemera gukubitwa ngo bakore inshingano bategetswe n’abandi...ibyo ntabwo ari byo. Ibyo si byo, ntibyabaye byo mu myaka ijana ishize, ntibizanaba byo mu myaka ijana iri imbere.”

Na none avuga ku iterambere, Kagame yavuze ko hari abayobozi bagenda bizengurukaho mu byo bakora, bameze nk’abari muri bus, igenda yizengurukaho, nyuma y’amasaha bashaka kuvamo bagasanga baracyari aho batangiriye urugendo.

Umukuru w’igihugu yabwiye abayobozi ko hari ingero nyinshi zakagombye gutuma barakara barebeye ku mateka y’u Rwanda, maze bakiyemeza kwitandukanya n’uwo ari we wese wabategeka gukora ubushake bwe, aho gukora ubushake bw’igihugu cyabatumye.

Aba ngaba, ngo usanga bigisha abanyarwanda n’abanyafurika ibijyanye no kurengera ikiremwamuntu, ariko Kagame arabinenga cyane, aho agira ati “Muri mwe, utazi uburenganzira bw’ikiremwamuntu ni nde? Ese ubwo niba muri n’abaswa, imyaka ijana ntimurabifata?Ese ubundi ikiremwamuntu ni nde? Wowe nturi cyo? Abo bo si cyo?”

Aha Perezida Kagame yagaragaje ko agasuzuguro abantu basuzugura u Rwanda, na Afurika muri rusange bikabije, ariko ababasuzugura nabo akaba atabarenganya. Yagize ati “tugomba kubyanga.”

Avuga ko hari abantu bumva ko u Rwanda cyangwa Afurika yakora icyiza kuko babiyibwirije.

Ku bijyanye no guharanira iterambere kandi, Kagame yavuze ko aho isi igeze, umuntu atarwana intambara zose buri munsi, ahubwo ati “umuntu wese ahitamo intambara imwe agomba kurwana.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka