Yemwe abarangije amashuri abanza mugahita mwimukira mu ‘Mashuri Makuru’, Muraho!

Umugabo yahuye na mugenzi we baherukanaga mu myaka nka cumi n’itanu, maze baribwirana, nuko umwe abwira mugenzi we ati “erega twariganye hariya mu Bigugu”! Undi na we rero amwishongoraho cyane ati “ese burya wagira ngo kwari ukwiga? Ahubwo burya jye nyuma naje kujya kwiga."

Abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bakaba bagiye kujya mu mashuri yisumbuye ntibanyumve nabi, ahubwo nashakaga kwihera amakuru macye macye abanyeshuri bize mu gihe cyacu na mbere gato.

Uru Rwanda mureba, rurava kure cyane, ariko na none rugeze kure rwose, n’ubwo hari byinshi bigikeneye kunozwa mu burezi.

Ku Kigo cyanjye cya Ecole Primaire de Musange, ndibuka ko dushobora kuba twaratsinze tutarenze nka batatu.

Sinamenye neza amakuru y’abana twiganaga, ariko kubera ivangura ry’amoko ryariho mu gihe cyanjye, sinamenya niba abana twajyaga turushanwa amanota barashoboye guhabwa imyanya(kuko gutsinda byo byari ibindi). Ubwo ndavuga nka ba nyakwigendera Ugirase Protejeniya na Sebatara Jean Claude n’inshuti yanjye Jacqueline, Imana ikomeze ibatuze aheza.

Jyewe nagiye kuri Komini Musange kureba ko natsinze, aho bamanikaga amalisiti y’abatsinze, maze nsanga natsinze, ariko sinari mfite umutima wo kureba abandi twiganaga, kuko gutsinda ibizamini bya Leta, byari ibitangaza, ku buryo iyo wabonaga wabigezeho, amarangamutima yahitaga akubana uruhuri.

Icya mbere wabaga ukize kujya gusibira, utazi ko uzanatsinda, ariko ukaba nta yandi mahitamo kuko n’amashuri yigenga yari mbarwa.

Wabaga kandi ukize kujya kwiga CERAI, ishuri ry’imyuga ryambaraga ishati y’umweru n’ipantaro/ijipo y’ubururu, ariko rikitwa “ndarumbije.”

Icyakora hari n’abatsindaga nabwo bikabagora. Hari imvugo yigeze kwamamara y’umuryango wabonye umwana yatsinze, maze ngo baravuga bati “twagize ibyago umwana wacu yatsinze.”

Icyo gihe ngo bashakaga kuvuga ko umwana yatsinze, ariko akaba atazabona amafaranga y’ishuri. Ni byo koko muri kiriya gihe, abana baturuka mu miryango ikennye baratsindaga ntibige, bakigumira imuhira kuko nta gahunda ya Leta yariho yo kubishyurira, n’ibigo ntabwo byabaga byitaye ku batashoboye kuza kwiga. Ngo hari n’abatsindaga bakabagurana, umwanya ugahabwa undi.

Nuko rero, nkimara kubona ko natsinze, narebye aho banyohereje kujya kwiga, mbona ngo Groupe Scolaire Benjamin Tite Roberts de Rwamiko.

Uretse n’iki kigo ubwacyo. Rwamiko ubwayo sinari nzi aho iherereye mu gihugu cy’u Rwanda. Twaje kuhamenya ubwo ababyeyi banjye babiganirizaga abaturanyi, maze bakaza kugera mu muryango uhafite bene wabo, bati “Eeeh! Aho ni mu Ruramba, hafi y’umusozi wa Giseke, aho isoko y’uruzi rwa Nili ituruka.”

Hagati aho, ubwo inkuru yahise iba kimomo ngo “umwana wo kwa Mwalimu yatsindiye kujya mu mashuri makuru.” Byabaga ari ibirori bikomeye bagenzi. Nk’uko bamwe bakunda kubivuga, byabaga ari fete au village.

Muri kiriya gihe, amashuri yisumbuye, bayitaga “amashuri makuru”. Ku ruhande rumwe ntiwari kubaseka, kuko nyuma y’amashuri abanza, ayisumbuye ni yo yari akomeye, ndetse Kaminuza yo nta wayitekerezaga. Abayobozi benshi, barimo ba Burugumesitiri, babaga bararangije amashuri yisumbuye gusa. Hariho n’izindi nzego zikomeye zari ziyobowe n’abarangije ayisumbuye.

Yewe, najyaga numva n’abaturanyi bavuga ukuntu umwana wabo yatsinze, maze abantu bakabanga cyane, bavuga bati “baradukiranye!”, ku buryo n’umwana watsinze babaga bagomba kumubwira bati “uramenye ntuzarye ibiryo kwa kanaka, batazakuroga.”

Hagati aho rero, kujya mu Ruramba(ubu habaye Akarere ka Nyaruguru) uturutse iwacu, harimo amahitamo nk’abiri cyangwa atatu. Guca iya Cyanika ugahinguka ku Gikongoro kuri etaje(icyo gihe hari imwe, ya Majyambere isize irangi rya bois de France), hanyuma ukazamuka Nzega yose, ugaca iy’icyaro ugahinguka Ryarubondo, ukamanuka Mwogo ubundi ukazamuka ujya mu Ruramba.

Iyo nzira mbabwiye, rwari urugendo rw’amaguru. Ab’iki gihe bisi ziza kubafata mu makaritsiye, kandi bakagendera hamwe bambaye impuzankano, bisi zikabageza ku ishuri ryabo. Oya shenge ibyo ni ibya vuba!

Uwabaga atagenze n’amaguru yafataga bisi ya ONATRACOM, twayitaga RWANDA, cyangwa Ingonokera. Iwacu twayitegeraga ku Giti cy’Inyoni (atari icya Kigali ariko), tukazenguruka Buhanda na Kirengeri, tukagaruka Nyanza ya Butare, tukazenguruka Butare yose, tukagaruka Gikongoro tuva mu modoka tujya mu yindi. Aha naho twaviragamo ku cyapa cya The Mata, ahasigaye inzira tukayihata ibirenge.

Kuva iwacu ujya mu Ruramba, urebye nahagendaga umunsi wose, kandi muri rusange, bafataga igikapu cy’amapine bakankorera, bakampa n’amafaranga mirongo ine cyangwa ijana y’urugendo, bati ngaho genda. Icyakora rimwe na rimwe bampaga umperekeza, iyo yabaga ahari. Mu gutangira bwa mbere ho, Data yari akiriho, ni we wanyijyaniye.

Amashanyarazi, umuhanda w’umukara, ndetse n’imirima myiza y’icyayi, ngibyo ibintu bitatu bishya nabonye ngiye kwiga mu Ruramba, ngatangara cyane.

Yewe, ikintu cyose mu mashuri yacu, byari ibirori: kwinjira mu ishuri umwarimu akaza akigisha, nyuma y’amasaha abiri akagenda hakinjira undi, byari ibirori. Twebwe twari tumenyereye ko mu wa mbere twigishwa na Lewokadiya, uwa kabiri hakabamo Papa wanjye, mu wa gatatu hakaza undi, nyuma hakaza Karangira mu wa gatandatu, cyangwa Gacinya Fidele n’abandi.

Amashuri yisumbuye yari amashuri makuru koko, hahahaa! Buri somo, ryagiraga umwarimu waryo, na n’ubu. Gusa ikintu cyangoye bagenzi, kubona abarimu bose bigisha mu Gifaransa, kandi nari nzi ko nta wampiga mu ndimi, maze umwarimu agasohoka ntacyo ntoyemo! Mbega umwaka wa mbere!

Igishimishije uyu munsi, umwana agera mu wa gatatu w’abanza avuga indimi neza, Igifaransa n’Icyongereza. Twebwe icyo gihe, icyongereza cyaheraga mu wa kabiri yisumbuye, bakiga nk’amasaha abiri mu cyumweru, ubundi igifaransa kikavuza ubuhuha muri Comprendre et s’Exprimer, n’andi masomo yose.

Ubwo kandi uko mwumva uko, Igifaransa nacyo mu mashuri abanza twakigaga amasaha nk’atatu, ariko nakubitanye n’abana bize mu mashuri yo mu mujyi barimo Modeste, Chantal, Willy w’i Kibeho, Habimana Marc n’abandi, nuko tugiye mu wa kabiri barabatoranya, jyewe bansiga aho ngo mbanze nzamukane ubuziranenge.

Ahubwo bangiriye neza. Mu gihe cyanjye iyo wabaga utatsinze neza, barakwirukanaga, urugendo rwo kwiga rukaba rurangiriye aho.

Uyu munsi, uretse no kwirukana umwana, uramutse umuriye urwara, wakabona! Gusa, kiriya gihe ibintu byari bitangiye guhinduka, Minisitiri w’Uburezi Uwiringiyimana Agathe yari atangiye gukura umwanda muri gahunda z’Uburezi, Ni na we wemeje urutonde rw’abemerewe gusibira mu mashuri, nanjye njya kureba kuri Perefegitura Gikongoro nsanga naremerewe.

Jenoside yakorewe abatutsi yasanze bimeze bityo, inshuti zanjye zo mu yisumbuye nyinshi ziricwa, izo mu yabanza nazo ndazibura, ngayo nguko, ariko muri Roberts naje gusubirayo barongera bandera neza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka