Inkomoko y’Umunsi mukuru w’Isakaramentu ry’Ukaristiya

Tariki 22 Kamena 2025, abakirisitu gatolika bijihije umunsi w’Isakaramentu ry’Ukalistiya, urangwa na Misa ikurikirwa n’umutambagiro w’Isakaramentu Ritagatifu.

Kuwizihiza bwa mbere byabaye mu kinyejana cya cumi na gatatu biturutse ku mubikira Yuliyana wa Koroniyo (Julienne de Cornillon), muri Diyoseze ya Liyeje (Liège) mu Bubiligi, nk’uko byavuzwe na Padiri Eric Twizigiyimana, mu nyigisho yagejeje ku bakirisitu bitabiriye kwizihiza uyu munsi kuri Katedarari ya Butare.

Yagize ati "Kugeza icyo gihe nta mihango yabagaho yo kuramya no gushengerera Isakaramentu Ritagatifu. Nyuma yo guhaza basigazaga Isakaramentu rigenewe abarwayi n’abagiye gupfa, nta kindi babaga bagambiriye. Kuva mu 1209, umubikira Yuliyana yagize amabonekerwa menshi, maze umunsi umwe ahishurirwa ko hari umunsi ubuze muri Kiliziya gatolika ari wo w’Isakaramentu Ritagatifu."

Uriya mubikira yasabwe guharanira ko wajyaho kugira ngo abakirisitu bemere ko Yezu Kristu ari mu Isakaramentu ry’Ukaristiya, ubutumwa arabutangira, ariko ahura n’ibitotezo.

Padiri Twizigiyimana ati "Abakire bo muri uwo mujyi bahagurukiye kumurwanya kuko basabwaga gusiba kurya kuri uwo munsi, ntibabone uko binezeza. Abihayimana na bo bamurwanyije bamushinja kwihangishwaho. Byamuviriyemo guhunga, ava aho yari atuye mu muryango, akihishahisha mu bigo by’abihayimana ava muri kimwe ajya mu kindi."

Ibyo bitotezo ntibyamubujije gukomeza gushishikariza abantu uwo munsi mukuru waje kwemerwa na Papa Urban wa 4 tariki ya 8 Nzeri 1264.

Padiri Twizigiyimana yanavuze ko icyemezo cya Papa Urban cyanafatiye ku kuba muri icyo gihe hari umupadiri w’i Boheme witwa Petero wa Prage washidikanyaga bikomeye ko Yezu ashobora kuba ari mu bimenyetso by’Umugati na Divayi, waje kubigaragarizwa mu buryo bufatika.

Ati "Umunsi umwe uriya mupadiri yari yakoze urugendo nyobokamana, arimo atura igitambo cya Misa, ageze mu gihe cya konsekarasiyo (aho padiri azamura umugati na Divayi yigana Yezu wavuze ko ari umubiri n’amaraso ye) abona Hositiya ihindutse ukundi, ifata ibara ry’iroza, maze itangira kuva amaraso, ibitonyanga byayo bigwa ku nsasirwagitambo no hasi kuri sima."

Icyo gihe uwo mupadiri ngo yahise agwa mu kantu, abura icyo akora n’icyo areka, nuko kera kabaye yigira inama yo gusubika igitambo cya Misa, afata rya sakaramentu arijyana mu Sakirisitiya.

Ibi byahuruje abantu benshi harimo na Papa Urban wa 4, waje gutangaza ku mugaragaro ko hagomba kubaho muri Kiliziya umunsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu kugira ngo abakirisitu "baramye Yezu uri wese mu gisa n’Umugati na Divayi".

Uwo munsi yawushyize ku munsi wa kane ukurikira iminsi umunani nyuma ya Pentekositi, awugira itegeko ku bakristu bose, anasaba uwaje kuba Mutagatifu Tomasi w’Akwini gushyira ku murongo ibijyanye n’uko uzajya ugenda.

Icyakora, icyo gihe habayeho abasenyeri n’abahanga mu bya tewolojiya (inyigisho z’ubuhanga mu by’iyobokamana) barwanyije icyo cyemezo, byatumye Papa Clement wa 5 akigarukaho, yemeza burundu uwo munsi mu 1311.

Padiri Twizigiyimana ati "Kugeza kiriya gihe ariko, umutambagiro ntiwagendaga nk’uko tuwuzi uyu munsi. Washyizweho na Papa Yohani wa 22, mu 1318, wasabye ko igihe bizihiza uwo munsi abakirisitu bazajya bakora umutambagiro mu muhanda no mu mayira kugira ngo Yezu ayihe umugisha."

Inama Nkuru ya Kiliziya yabereye i Taranti mu 1545 kugeza 1563 na yo yemeje uwo mutambagiro, maze ihamya ko iyo abakirisitu batambagiza Isakaramentu Ritagatifu ku manywa y’ihangu baba bahamya ukwemera kwabo ko Yezu ari rwose mu Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya.

I Roma ho umutambagiro watangiye gukorwa mu kinyejana cya 15, igihe Nicolas wa 5 yari Papa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka