Inzoga zongerewe imisoro ariko utubari dukomeje kwegerezwa abaturage
Gahunda ya ’tunywe gacye’ iracyahari, ndetse n’imisoro ku byotsi n’inzoga iherutse kongerwa, byose bigamije gushakira abanyarwanda ubuzima bwiza, ariko abasanzwe banywa ibinyobwa bisindisha baravuga ko inzoga zizakomeza kunywebwa nk’ibisanzwe, dore ko ubu noneho utubari turushaho kubasanga mu muharuro wabo.

Itegeko ryasohotse mu igazeti mu mpera za Gicurasi uyu mwaka rishyiraho umusoro ku byaguzwe, ryongereye umusoro ku nzoga, uva kuri 60 ku ijana, ugera kuri 65%.
U Rwanda ruvuga ko ibi biri muri gahunda yo kugabanya kunywa, kugira ngo abantu banywe gacye, bagire ubuzima bwiza.
Uretse inzoga za rufuro, hari n’ibindi binyobwa bisindisha bifite imisoro ihanitse muri iri tegeko, byose bigamije gufasha abanyarwanda kutigarurirwa na Manyinya.
Urugero, ibyotsi, likeri na wisiki byenzwe mu bikoresho fatizo byo mu Gihugu, hatabariwemo amazi, bingana nibura na 70% by’uburemere bw’ibibigize bizajya bisora 60%.
Ibindi byotsi, likeri na wisiki byo bizajya bisora 70% by’agaciro ka litiro katarenze
FRW 150.000.
Ishusho y’utubari mu mijyi yunganira Kigali igaragaza ko kunywa inzoga birushaho kugenda biba umuco, aho ibinyobwa bisindisha nabyo bisigaye byarinjiye mu bicuruzwa by’ibanze, guhera mu mahoteri, mu tubari dusanzwe, kugera muri za butike zo muri quartier na supermarket.
Uyu munsi, abacuruza ubuconsho, cyangwa utuntu tunyuranye tw’iduka uko ringana kose, bagenda bongeraho akameza ku ruhande, aho abantu batatu, bane bashobora kwicara bagasangira agacupa, n’iyo iryo duka ryaba ridafite ibyangombwa by’akabari.
Bashobora no kudashyiramo inzoga z’urufuro, ariko bakaba bafite za nzoga zindi zadutse za Nguvu Gin, Waragi, Icyuma n’izindi bashobora kunywa biyicariye kuri za kontwari.
Ni yo mpamvu, utubari tumaze kuba ubucuruzi butuzengurutse.

Umukunzi w’agahiye utuye i Musanze avuga ko koko i Musanze hari utubari tugenda duhindagurika kubera aho dukorera nka Free Gate Resort hafi y’ishuri rya Sunrise, Hotel Faraja ugana kuri Ines, Mars iri hafi yo kuri Groupement, Ibiza iri ku muhanda ugana Burera ndetse na Milano iri mu mujyi rwagati.
Icyakora, uyu mugabo avuga ko hari utubari dukomeje gutera mbere turimo nka Facebook, hakaba rero n’ahandi usanga hari utundi tudafite amazina ariko usanga twarafashije abazi gusengera.
Umwe mu bo twaganiriye utarashatse kwivuga amazina yagize ati :"Turiya tubari tutazwi, kimwe na za Butike ni ahantu heza cyane ho kunywera, kuko baduhera ku kiranguzo."
Ukurikije ibiciro bishya Bralirwa iherutse gushyiraho byatangiye ku wa mbere Kamena, ubwo "ku kiranguzo" baba bavuga, ni Rwf 1,150 kuri Primus ya sentilitiro 50 cyangwa Rwf 1,550 kuri Mützig ya 65cl n’ibindi.
Ibyo ntibibujije ko hari utubari ziriya nzoga zishobora kwikuba gatatu cyangwa kane, bitewe n’Abakiriya bahisemo kunezeza.
Ruvumera Karitsiye y’utubari twa hato na hato
Mu mujyi wa Muhanga, ugana mu Majyepfo y’u Rwanda, ubu abanyatubari barangaje imbere abandi ni Yaounde iri i Gahogo hafi y’ahitwa kuri Plateau, Zenith ndetse na Real yamamaye kubera inyama yitwa Jigo mu Cyakabiri.

Kuri izi hiyongeraho na za Motel, na zo ngo usanga ntaho zitaniye n’utubari dusanzwe.
Icyakora, kimwe no mu yindi mijyi, Muhanga na yo ifite amakaritsiye nka Ruvumera atarimo utubari tuzwi amazina, ahubwo za butike abantu banyweramo inzu ku yindi.
Umugabo w’i Muhanga ukunda kuhanywera agira ati "Ku mugoroba usanga hahiye, imiziki sinakubwira, rimwe na rimwe no kwenderezanya ku basangiye kukazamo, ariko wareba akabari ukakabura. Abenshi banywera muri butike."

Abasobanura ibyo kunywera muri za butike batanga impamvu ebyiri z’ingenzi" kunywera hafi nimugoroba utashye ugasangira n’abaturanyi, cyangwa kwigurira agahendutse mu gihe ubukungu butifashe neza."
Ku batwara imodoka bo, ngo guhinira bugufi ntako bisa kuko, "bituma wirinda abasare bagomba gutwara dore ko nabo uba ugomba kubagenera amafaranga."
Nyamara ku bacuruzi ba za butike, nabo bavuga ko bifasha gucuruza ibindi, kuko "umuntu aza kunywa icupa akibuka ko nta munyu uhari, na wo akawutahana."
Nyagatare muyitege
Abatuye Nyagatare, bo bigamba ko akabari ari umuco wabo, ku buryo umuturage umwe yagize ati "ku bijyanye n’utubari, wenda Kigali yo yaduhiga kuko ari nini, ariko mu by’ukuri, Nyagatare irayoboye."

Guhera kuri Demi Sheraton, ari naho bita ku Kaborozi, kugera kwa Furujansi iwabo w’Akabenzi, abazi kunywa ngo baba baciye ku tubari twinshi, hanyuma hakaba n’umurongo uva kuri gare ugana ku magaraji, aho hose bita ku bantu bafite icyaka.
Abandi ubwo baba bari kuri Papua na New Papua hafi y’Umusigiti, mu gihe nko kuri Nyagatare ya gatatu ho hari iduka risanzwe ariko abantu bakanywa bagakesha.
Naho muri Mirama I n’iya II ho, ndetse na Busana, ho ngo ni muri Kazaroho, aho ngo usanga abantu bigurira intoryi n’amashu mu iduka, mu gihe abandi iruhande rwabo baba banywa, maze icupa bakarimanuza umuziki w’amaradiyo ahuriza hamwe, nuko umujyi w’amataba ya Nyagatare ugahungabana.

Umunyamakuru wa Kigali Today ukorera Nyagatare agira ati "Muri Nyagatare nta nguni n’imwe itarimo akabari, aho unyuze hose uranywa."
I Kigali: Biterwa n’aho abanywi baharaye
Mu Mujyi wa Kigali, naho ntihatandukanye n’ahandi mu ntara, abacuruzi bashyizeho ingamba zo kongera inzoga mu byo bacuruza, kugira ngo bashobora gutera ibuye rimwe rigafata inyoni ebyiri.
Icyakora, ubu ngo utubari twihariye tuzwi cyane turi ku murongo wa Kicukiro Saint Joseph, uvuye kuri Maison Noire ukajya kuri Suka, Lero ndetse na Cicinati, cyangwa ugahitamo hagati ya Copenhagen na Antonov.
Umwe mu bahatemberera ati "muri iyi minsi biterwa na style y’akabari, ndetse n’umuziki uhari. Ahanini utubari tudapfukiranye, dufunguye ni two ubona abantu baharaye cyane."

Hagati aho, ab’i Nyamirambo usanga ngo bahugiye kuri Cosmos bagahitamo hagati ya Torino na Makora kubera live band, ariko urubyiruko ugasanga rwiganje ahitwa Chubana.
Ahandi baharaye cyane ngo ni kwa Bazili hejuru y’iduka rya King James.
Za Kimironko rero ngo usanga bahugiye kuri Two Short imbere y’ahahoze gereza, hakaba n’abakomeza hakurya kuri Vista mu marembo y’uruganda rwa Azam.
Icyakora, abanya Kigali ngo baracyafata imodoka bakajya kunywera mu nkengero z’umujyi, bamwe bakambuka bakajya Karumuna, Kanzenze cyangwa Gihara ya Kamonyi.
Aha Kamonyi, Ruyenzi nayo ngo ntiyoroshye, aho abantu bajya Ku Mugano, Kuri Etaje, kuri Twiga cyangwa se Mu Ndege.
Ababirebera hafi basanga uo utubari dukomeza kwiyongera ari ko no kunywa bizakomeza kuba umuco.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|