Abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena, kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 29 Gicurasi 2015, bari gukora ingendo mu turere bareba uburyo imiturire ishyirwa mu bikorwa mu kubahiriza gahunda y’imbaturabukungu icyiciro cya II (EDPRS2) igomba kuba yagezweho mu mwaka wa 2018.
Ubukene no kuba bamwe mu babyeyi cyangwa abanyeshuri batarumva neza akamaro ka gahunda yo gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri ku bana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 n’ubw’imyaka 12 (9YBE na 12YBE) ngo n’imbogamizi zikomeye zituma iyi gahunda itagenda neza.
Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri izwi nka “School Feeding” mu rurimi rw’Icyongereza yatangiye muri 2014 mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru ngo iragenda neza ugereranyije na mbere kuko78. 1 % by’abanyeshuri bo muri iyo ntara ubu bafatira ku ishuri ifunguro rya saa sita ngo bikabafasha gukurikira amasomo yabo neza (…)
Uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, Rumanzi Isaac aravuga ko umuyobozi w’akarere yamuhagaritse ku kazi by’agateganyo, kubera ko yamusabye gutekinika raporo agaragaza ko ubuso bwakozweho amaterasi bungana na hegitari 100, nyamara harakozwe hegitari 71 akabyanga.
Ishyirahamwe ry’abahoze ari abana b’inzererezi, ubu ryitwa Abakatabiziriko, rigaragaza uburyo ryibeshejeho n’imiryango yabo ku bwo gukora ibintu bitandukanye mu mapine y’imodoka ashaje, ubundi yajyaga yangiza ibidukikije iyo atawe cyangwa atwitswe.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, aratangaza ko ikibazo cy’imiturire kiza ku isonga mu byamugoye kuva muri 2008 ubwo yatangiraga kuyobora Akarere ka Muhanga.
Mu nama y’umutekano yahuje inzego z’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa 16 Mata 2015, ubwigomeke bw’abarwanyi ba FDLR bwagarutsweho, ubuyobozi bw’ingabo busabwa kugira icyo bukora ngo burengere abaturage.
Mu mwaka wa 2013 ahenshi mu Turere tw’Intara y’Uburengerazuba hatanzwe Televiziyo zo gushyirwa mu tugari no mu mirenge kugira ngo zifashe abaturage kumenya amakuru y’ibibera mu gihugu, no kubarinda kurambirwa mu gihe bagiye gushaka serivisi.
Mu gihe ubuso busigaye bwo guturaho mu Rwanda ngo bungana na 4,4% gusa, Inama Njyanama y’Akarere ka Huye yemeje ko nta muntu uzongera kubaka adakurikije igishushanyo mbonera igena n’ubuso bw’ikibanza kugira ngo bace ikibazo cy’abantu ku giti cyabo bubaka amazu manini cyane kuko atwara umwanya munini.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bimuwe mu nkengero z‘ishyamba rya Gishwati baravuga ko bategereje ingurane bari baremerewe zibarirwa muri miliyari na miliyoni magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda (1,200,0000,0000FRW) ariko kugeza n’ubu bakaba batarazihabwa kandi ubwo Perezida Paul Kagame aheruka gusura abaturage bo mu (…)
Mu turere 7 two mu Ntara y’Iburasirazuba ngo banyotewe no kubona iterambere ry’umupira w’amaguru kandi ugashingira ku bana bakiri bato kugira ngo bazakurane imbaraga n’ubuhanga muri uyu mukino, bityo bazajye batoranywamo abakinnyi bo mu makipe akomeye mu gihugu, nibiba ngombwa bagere no mu mahanga.
Mu gihe abatoza b’amakipe y’abana bo mu turere twa Musanze na Gicumbi barimo gutegurira abana bari munsi y’imyaka 15 kuzakinira amakipe makuru yo mu Rwanda by’umwihariko amakipe yo mu cyiciro cya mbere yo mu Ntara y’Amajyaruguru, Musanze F.C na Gicumbi F.C, Akarere ka Rulindo kabimburira utundi turere kugira politiki yo (…)
Uretse Akarere ka Nyaruguru katagira ikipe y’abana bafite munsi y’imyaka 15 batozwa umupira w’amaguru, mu tundi turere tugize Intara y’Amajyepfo bafite amakipe ategura abana, bigatanga icyizere ko mu minsi iri imbere amakipe y’u Rwanda azaba akinisha abana barwo gusa.
Muri uyu mwaka wa 2015-2016, Intara y’Iburengerazuba ngo ifite imishinga mirongo irindwi n’itandatu izatwara miliyari miliyari 55 na miliyoni 362 n’ibihumbi 292 na 594 mu rwego rwo guteza imbere imijyi n’imiturire rusange ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.
Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika bwasabye Leta ya Kongo gukuraho amananiza ishyira kuri Monusco bagafatanya kwambura ku ngufu za gisirikare intwaro abarwanyi ba FDLR banze kuzishyira hasi ku bushake kandi bari bahawe ku wa 2 Mutarama 2015 nk’itariki ntarengwa.
Ibitaro by’uturere mu Ntara y’Iburasirazuba birabarura igihombo gisaga miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kuvura abarwayi ariko bamara gukira, ngo bakabura ubwishyu bwa serivise bababa bahawe. Izi ngorane zo kutishyurwa ibitaro bihura na zo, ngo ahanini zishingira ku baturage batagira ubwisungane mu kwivuza (…)
Mu gihe amenshi mu mavuriro mu Rwanda avuga ko ahangayikishijwe n’ikibazo cy’abaturage bajya kwivuza badafite mituweri babura yo kwishyura bagatoroka batishyuye, Ibitaro bya Muhororo mu Karere ka Ngororero byo ngo byashyizeho agasanduku abakozi babyo bashyiramo amafaranga yo kugoboka ababa babuze kwishyura. Muri iki (…)
Mu gihe muri iyi minsi havugwa ikibazo cy’abaturage bamwe bajya kwa muganga bagatoroka amavuriro batishyuye, uturere tumwe na tumwe mu Ntara y’Amajyaruguru ngo twafashe ingamba zo kugabanya uwo mwenda. Nko ku Bitaro bya Ruhengeri n’ibya Nemba mu Karere ka Gakenke, ngo abo bakekaho ko bashobora gutoroka batishyuye (…)
Ibitaro bitandukanye mu Rwanda biravuga ko bihura n’ikibazo cy’abantu bajya kwivuza bamara gukira bakananirwa kwishura bigatuma bakabigendamo umwenda bikabangamira izindi serivisi zitangirwa kwa muganga. Mu nkuru zicukumbuye zo muri iki cyumweru, Kigali Today irabagezaho uko iki kibazo gihagaze mu ntara zose z’u Rwanda (…)
Mu gihe Akarere ka Rwamagana kamaze kugera ku kigero cya 30% by’abaturage bamaze kugezaho umuriro w’amashayanyarazi, Intara y’Iburasirazuba igeze ku kigero cya 24,9% by’abayafite ariko Guverineri wayo, Uwamariya Odette, akaba atanga icyizere ko bazagera mu 2017-2018 bamaze kugeza amashanyarazi kuri 70% by’abayituye.
Mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo Akarere ka Muhanga kaza ku isonga mu kigira igice kinini gifite amatara yo ku muhanda (eclairage public) ku burebure bwa km 25 n’ubwo amenshyi muri yo ngo adakora, Akarere ka Kahuye kaza ku isonga mu kugira ingo nyinshi mu kugira amaturage benshi bafite umuriro w’amashanyarazi n’ikigero cya 21%.
Abatuye mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda basaga 85% bababajwe no kuba batagerwaho n’ibyiza by’amashanyarazi afatwa nk’isoko ya byinshi mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza.
N’ubwo intara y’Amajyaruguru ari yo iza ku isonga mu kugira ingomero zitanga amashanyarazi nyinshi mu Rwanda, ibipimo biragaragaza ko abafite amashanyarazi muri iyo ntara ari 15% gusa by’abayituye bose.
Abaturage b’imidugudu ya Rwarucura na Ryabega akagali ka Mbare umurenge wa Karangazi bemeza ko ubutaka bwa hegitari ebyiri bwari bwaragenewe isoko bwahawe abantu bishoboye nyuma yo kubeshya bari abatuye mu manegeka.
Nyuma y’aho Kigali Today itangarije inkuru ku cyumba cy’amasengesho cya Rubengera mu Itorero Peresibiteriyeni mu Rwanda (EPR) kivugwamo inyigisho z’ubuyobe, ubuyobozi bw’iryo torero bwahinduye ubuyobozi bw’icyo cyumba cy’amasengesho bunategurira abakirisito amahugurwa ku buhanuzi n’inyigisho z’ubuyobe.
Kubona umubare nyawo w’abaturage bose bambuwe cyangwa batinze kwishyurwa na ba rwiyemezamirimo ntibyoroshye kubera ko ubuyobozi butayatanga akaba ari yo mpamvu mu turere twa Rwamagana na Nyagatare ho nta makuru kuri iki kibazi turabasha kumenya.
Muri iki gice cya gatatu ku nkuru zivuga kuri ba rwiyemezamirimo bambura cyangwa bagatinda kwishyura abaturage bakoresheje turareba uko byifashe mu ntara y’Amajyepfo.
Mu cyegeranyo cya ba rwiyemezamirimo bakoresha abaturage ntibabishyure, ubu turabagezaho uko byifashe mu Ntara y’Uburengerazuba aho bigaragara ko akarere ka Karongi gafite iki kibazo kurusha utundi.
Nk’uko mumaze kubimenyera, buri cyumweru Kigali Today ibagezaho inkuru zicukumbuye. Ubu twabahitiyemo kubagezaho inkuru zijyanye n’ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bakoresha abaturage ariko hagashira igihe batarabishyura. Uyu munsi turahera ku ntara y’Amajyaruguru.
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 batishoboye barimo imfubyi zirera biteganyijwe ko bagiye kongera guhabwa amazu muri uyu mwaka nyuma y’uko mu mwaka ushize hatanzwe amazu 40 ku batishoboye barimo inshike zitagira abazifasha.