Nyaruguru muri 2050: Uko abatuye umujyi bazava kuri 2.4% bakagera kuri 62.7%

"Nyaruguru ifite ubutunzi bukomeye mu bukerarugendo, ndetse n’ahantu nyaburanga hakenewe gutezwa imbere. Hari kandi ubukire bukomeye buhishe mu buhinzi bworozi muri aka karere."

Nyaruguru ifite kandi amahirwe menshi yo kongera abatuye mu mujyi, bakava ku mpuzandengo ya 2.4%, bakagera kuri 62.7% mu mwaka wa 2050.

Izi ni zimwe mu nteruro z’igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Nyaruguru cy’imikoreshereze y’ubutaka, mu cyerekezo cy’u Rwanda cya 2050.

Umujyi wa Nyaruguru, ari wo uri i Kibeho ahubatse ibiro by’Akarere, hakaba n’Ingoro ya Bikira Mariya isurwa n’abarenga ibihumbi mirongo itanu ku mwaka, ni wo aka karere gacungiraho.

Intego y’igihugu muri rusange, ni ukugira abaturage 70% batuye mu mujyi mu mwaka wa 2050.

Kugira ngo Nyaruguru igere ku ntego zayo, bizakorwa abaturage begerezwa ibikorwa remezo, ndetse n’amazu akavugururwa, maze udusantere dutandukanye tugahinduka imijyi yo ku rwego ruciriritse yitwa rurban.

Ni yo mpamvu, uretse umujyi wa Kibeho uzakomeza kwagurwa, hari utundi dusantere dutatu natwo tuzakomeza kubakwa, tukazamurwa ku rwego ruciriritse -rurban. Utwo ni Cyahinda, Munini na Nyagisozi.

Uruhare rw’ishoramari rw’abikorera narwo rutegerejwe mu kubaka ibikorwa remezo, cyane cyane amazu y’ubucuruzi, amahoteli, ndetse n’amazu yo guturamo.

Ibi kandi bizajyana n’imihanda ihuza imirenge ikayigeza ku muhanda munini wa Kibeho. Uyu muhanda na wo ubwabo biteganyijwe ko uzagurwa ukaba ibice bine.


Watangiye kubona amataba y’icyayi cy’u Rwanda? Ugeze Nyaruguru

Mu Majyepfo y’u Rwanda, akarere ka Nyaruguru kagizwe n’urunyuranyurane rw’imisozi ifite amabanga n’amataba, ndetse n’imibande yambaye yikwije icyatsi kibisi gitoshye kuva muri Mutarama kugeza mu Kuboza.

Iki gishushanyo kigaragaza amashusho arindwi y’ubukungu Akarere ka Nyaruguru katagomba guhusha.

Muri aya mashusho, igishushanyo kigaragaza ko akarere kose kaberanye n’igihingwa cy’icyayi n’ikawa, kubera ubusharire bw’ubutaka bwumvikana n’izo ngengabukungu u Rwanda rumaze igihe kinini rugenderaho mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga. Icyakora ubu butaka ngo bunaberanye n’ibindi bihingwa bitandukanye, ku buryo Nyaruguru yitwaye neza yaba ikigega cy’u Rwanda.

Muri Nyaruguru, hari inganda eshatu z’icyayi zitunganya icyayi giturutse mu mirima y’amakoperative. Izo nganda ni Mata, Nshili na Kibeho ndetse na Munini itegerejwe mi bihe bya vuba.

Ikindi rero kizwi kimaze no kwandikwa mu bitabo by’amateka, ni ubukerarugendo, burimo ubushingiye ku iyobokamana ry’i Kibeho, ahemejwe ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu mu ntangiriro za 1980.

Ibarura ryakozwe rigaragaza ko Kibeho isurwa n’Abakerarugendo ibihumbi mirongo itanu ku mwaka.

Aha kandi hiyongeraho ubukerarugendo bwa Pariki y’igihugu ya Nyungwe, ari na yo ishingiyeho ubuvumvu bukomeye kuko inzuki zibonamo indabo gakondo kandi zitangijwe n’imiti iterwa ibimera.

Nyaruguru kandi ni ikigega cy’amashyamba aha igihugu imbaho zikoreshwa mu mirimo inyuranye y’ubwubatsi, ndetse n’ibikoresho byo mu rugo n’ibyo mu biro.

Muri ibi byose icyakora, Nyaruguru yatoranyijwe nk’akarere k’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana, n’ubuhinzi bw’icyayi.

Abakoze iki gishushanyo, bagira inama akarere ka Nyaruguru, gukoresha neza amahirwe bafite, kandi bakayamenyekanisha kuko umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina. Aha ni ho abaturage, ndetse n’abafatanyabikorwa bazungukira mu butunzi Nyaruguru ihatse.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka