Basketball: Tigers BBC itsinze REG BBC yegukana igikombe cya mbere mu mateka

Ikipe ya Tigers Basketball club izahagararira U Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe cya Rwanda cup bwa mbere mu mateka yayo.

Tigers BBC yegukanye igikombe cya mbere mu mateka yayo
Tigers BBC yegukanye igikombe cya mbere mu mateka yayo

Ni igikombe yegukanye kuri uyu wa gatanu taliki ya 3 Ukwakira, nyuma yo gutsinda ikipe ya REG BBC ku mukino wa nyuma amanota 83 kuri 77 byatumye izahagararira u Rwanda mu mikino y’akarere ka gatanu (Zone)

Ni umukino ikipe ya Tigers yagaragaje imbaraga kuva mu gace ka mbere dore ko mu duce tune (4) tugize umukino, yegukanyemo dutatu naho REG BBC itsindamo kamwe byanatumye REG yisanga ibuze igikombe na kimwe uyu mwaka.

Agace ka mbere, ikipe ya Tigers yakegukanye ku manota 21 kuri 18 ya REG, Agace ka kabiri, nanone Tigers ikegukana ku manota 20 kuri 13 ya REG maze bajya kuruhuka ikipe ya Tigers iri imbere mu giteranyo rusange.

Ubwo bari bavuye kuruhuka, ikipe ya REG BBC yagerageje kugenda imbere ya Tigers maze yegukana agace ka gatatu ku manota 32 kuri 24 ya Tigers BBC ariko ikinyuranyo nti cyavamo.

Agace ka kane ari nako ka nyuma, kegukanywe n’ikipe ya Tigers ku manota 18 kuri 14 ya REG BBC bingana n’amanota 83 kuri 77 y’igiteranyo.

Tigers ni igikombe yegukanye bwa mbere mu mateka yayo ndetse no mu mateka yiri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya kabiri nyuma yo gutangizwa umwaka ushize muri 2024.

Umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya Kepler BBC nyuma yo gutsinda ikipe ya APR BBC amanota 74–62.

Mu cyiciro cy’abagore, iki gikombe cyegukanywe na REG WBBC itsinze APR WBBC ku mukino wa nyuma amanota 79 kuri 52.

Ku nshuro ya mbere iri rushanwa rya Rwanda Cup rikinwa, ryegukanywe n’amakipe ya APR BBC mu byiciro byombi abagore n’abagabo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka