Basketball, ururimi Abanyarwanda batangiye kumva

Uyu munsi, u Rwanda rwabonye icyanya gishya, cyangwa inyubako izatuma abakunda siporo, cyane cyane Basketball bayikina, bayifana cyangwa se bayireba bakikijwe n’ikirere cyiza, kirimo iby’ibanze umuntu wagambiriye gusohoka yabona, ahantu umukunzi wa siporo yajyana n’inshuti ye, cyangwa n’umuryango, buri wese akahabona ikizatuma agaruka.

Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri ubwo bafunguraga Zaria Court
Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri ubwo bafunguraga Zaria Court

Iki cyanya gishya, ni Zaria Court, iri iruhande rwa Petit Stade, ndetse ikaba ituranye na Stade Amahoro, ndetse na BK Arena.

Iki gikorwa cya Giants of Africa, ikigo kiyemeje kumenyekanisha Basketball muri Afurika no kuyikundisha abato kugira ngo izababere umukino uzabazamura, ndetse ukazamura n’ibihugu byabo, kirimo hoteli, ahantu ho kurebera imikino, ibibuga by’imikiko inyuranye, amasoko, aho kwiyakirira, n’ibindi bituma umuntu waje mu mikino kuri State Amahoro na BK Arena agubwa neza, ku biciro byiza, kandi ahantu hiyubashye,

Umuyobozi, akaba ari n’uwashinze Giants of Africa, Masai Ujiri, ni umwe mu bari kugenda bahindura isura ya Basketball ku mugabane wa Afurika, ndetse no mu Rwanda, aho agenda afasha kubaka cyangwa gusana ibibuga biha urubyiruko amahirwe yo kwitoza, no kuzamura impano.

Ujiri aje asanga u Rwanda rumaze gusobanukira igishobora kuva muri siporo, mbere na mbere uhereye ku ishoramari.

Ubu, abikorera ku giti cyabo bafata iya mbere bagatera inkunga amakipe akina basketball, uhereye kuri Banki ya Kigali itera inkunga Shampiyona y’u Rwanda, ikaba ari nayo ubu iri gucuruza BK Arena.

Kuba abashoramari batangiye kwitabira Basketball, ni nabyo biri gutuma umukinnyi wa Basketball arushaho kungukira mu mwuga we. Abakurikira amakuru ya Siporo bavuga ko kugeza ubu Basketball y’u Rwanda ari yo iri imbere mu guhemba neza abakinnyi.

Impuzandengo y’abanyamakuru ba Siporo igaragaza ko umukinnyi uhembwa macye, aba ari ku madolari magana atanu, naho impuzandego yo hejuru ikaba amadorali ibihumbi cumi na kimwe. M

Nyamara, mugenzi we ukina umupira w’amaguru aba ashobora gutahana hagati y’amadolari magana abiri n’amadolari ibihumbi bitandatu ku kwezi.

Mu bafana nabo, ubwitabire bugenda buzamuka, ku buryo urebye n’amafaranga yishyuzwa ku kibuga, Basketball ubu itike ya macye ihagaze ku mafaranga ibihumbi bitanu, ariko muri football, n’igihumbi barakirya.

Hagati aho, Basketball itangiye kuba umukino uzana ibirori n’amarushanwa mpuzamahanga mu Rwanda, iziheruka zikaba ari Basketball Africa League(BAL), Afro Basket, Shampiyona y;isi y’ama clubs n’izindi.

Basketball y’u Rwanda, yiganje mu bigo, bikora imirimo inyuranye, ndetse no mu mashuri, kuva ku yisumbuye, kugera na za Kaminuza.

Ubu intambwe isigaye, ni ukuyigeza mu baturage bandi, hakabaho ikipe idashamikiye ku kigo icyo ari cyo cyose, ubundi abafana bayo bagahangana nk;uko tujya tubibona muri ruhago.

Ibyo byazatuma n’ibibuga nabyo birushaho kwiyongera, kandi nibigenda gutyo, siporo zisanzwe zizwi mu Rwanda, ahari nazo zizagerageza kwikubita agashyi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka