Khadja Nin, bihorere rata! U Rwanda ni Igihugu ‘Kigali’
Inkuru zo Kwita Izina ntituraziva imuzi kuko abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baje muri ibi birori baracyaramutsa abaturage mu nguni zose, bakareba ibyo u Rwanda rwagezeho, ndetse n’uburyo igihugu cyiyubatse nyuma y’amateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku munsi wo Kwita Izina ubwaho twahamenyeye amakuru menshi, tuhabonera amarangamutima atandukanye y’abahaye amazina adasanzwe abana mirongo ine b’ingagi bavutse mu myaka mike ishize.
Abatarasobanukirwa Kwita Izina, ni kimwe mu bikorwa bikomeye by’ubukerarugendo muri aka karere u Rwanda rurimo, ariko kikagira umwihariko wo guhuza abanyabigwi baturutse ku mpera z’isi, bakavuga icyo batekereza ku Rwanda.
Iyo bafashe ka gatabo kanditsemo amazina y’umwana w’ingagi bagiye kwita, n’umuryango akomokamo, ntibagarukira aho. Usanga bafite indi minota ibiri, itatu, ine cyangwa itanu yo gusangiza ababumva icyo bazi ku Rwanda.
Inkuru zabo akenshi zishima ubuyobozi bw’u Rwanda bworohereza ishoramari, bukabungabunga ibidukikije, kandi bugashyira imbere abaturage.
Izindi na zo zivuga urugwiro rw’Abanyarwanda n’ubwiza bw’igihugu mu misozi n’amataba igihumbi, urunyuranyurane rw’inzuzi, isuku, n’ibindi ushobora kwishimira ariko wakwambuka imbibi z’u Rwanda, bikaba byahinduka.

Muri izi nkuru, twumvisemo iya Khadja Nin, Umurundikazi w’umuhanzi uzwi cyane, ukunzwe ku isi yose, wishimiye igihugu cyamubyaye, akakifuriza amahoro n’iterambere, ariko akagira u Rwanda ku mutima, aho yagize ati "Navukiye i Burundi ndahabyirukira, ariko ubu nishimiye ko u Rwanda ari cyo gihugu cyanjye cy’ibihe byose."
Akibivuga, ingabo z’u Burundi zirwanira ku mbuga nkoranyambaga zahise zitangira akazi, zambarira urugamba, maze zigeze mu birindiro byazo, zitangira kurasa amabombe, nako amagambo.
Mu burakari bwinshi, bamubwiye ko yihakanye amamuko ye, akajya "kugambanira u Burundi" n’andi magambo menshi atarimo ubusirimu na mba!
Icyakora, we yabashubije yicishije bigufi ababwira ko akunda igihugu cyamubyaye, ndetse akanagikorera, akaba yarakimenyekanishije muri iyi myaka 66 amaze abonye izuba, n’ubwo i Burundi ubwaho yahavuye akiri umwangavu.
Icyakora ikintu yababwiye, ni uko, koko yibuka icyaro yavukiyemo cy’i Burundi n’ukuntu cyari cyiza, abenshi bakaba bumva ko ariho yazaza gutura mu masaziro ye. Yababwije ukuri ko U Burundi yari azi, buryoshye ubu ntabwo wabona, ati "ubwo Burundi bw’icyo gihe nta bugihari, kandi nzi ko ntawambeshyuza."
Uretse kuba Khadja Nin ubu ngubu umuntu yavuga ko afite ubwenegihugu mpuzamahanga kubera urwego ubuhanzi bwe n’ubuvugizi bwo kurengera ikiremwamuntu bwamushyizeho, yibutsa n’abamuha amasomo ko na we afite uburenganzira bwo kwihitiramo ahantu akeneye mu myaka ye, hatuje, hari amahoro, hahumeka umwuka mwiza, ndetse akagira ati ’ndabikwiriye’, kandi koko byamubera.
Naho rero, ukurikije ibyo abanyabigwi baje Kwita Izina bavuze ku Rwanda, nawe uri Umurundi w’umutima waha agahenge umuvukanyi Khadja Nin, kuko wakumva ko yahisemo neza.
Uhereye ku bahanzi/abanyabugeni bagenzi be bari aha nk’igikomangoma cyo mu Budage, Ingeborg Schleswig-Holstein uyoboye Louisenlund Foundation cyangwa umuhanzikazi Yemi Alade wo muri Nijeriya n’abandi, wamubwira uti wahisemo neza.

Wumvise ibyo Prof. Senait Fiseha, David Marriott bavuze, ukumva ibyo Dr. Yin Ye uyobora BGI Group yavuze, n’abandi n’abandi, waha amahoro Khadja Nin.
U Rwanda abantu barubona nk’igihugu gitoya (ubaze mu buso), ariko si gito(si igisambo, ntikimana). Abanyarwanda basangira ibihari bakanyurwa, ndetse ni igihugu cyakirana urugwiro abakigana, gifite umutima mugari wo kwakira buri muntu wese ushaka urukundo, ugenzwa n’ineza.
U Rwanda si ikirahure cy’amazi nk’uko umuyobozi wa cyera yigeze kukibeshyera, akavuga ko umuntu akomeje kwakira abandi bantu rwakuzura, rugasendera, ku buryo hari ababura agasantimetero bahagararamo.
Mu minsi ya vuba aha, twabonye igihugu cy’u Rwanda gikomeza kwakira abasaba ubwenegihugu, barimo n’Abarundi, bakabuhabwa, kandi bidatinze, kuko iby’ino aha bigira umurongo, wawukurikiza ukabona ibyo usaba, nta bituga, nta biturire.
Khadja Nin yavuze ko hari igihugu cya Afurika yari afitemo inzu, mu gihe cy’imyaka igera ku icumi. Nta kabuza ko no mu Rwanda uko azabyifuza azihitiramo aho yakubaka. Ibyangombwa by’ubutaka, umaze kugura biratangwa, kandi igihugu kiratekanye haba ku nkiko z’Amajyepfo, Amajyaruguru, U Burasirazuba n’Uburengero bwaryo, haba no mu gihugu hagati.
Yahitamo umujyi nka Kigali cyangwa imijyi yungirije Kigali, yahitamo inkengero z’imijyi aho areba uruhererekane rw’imisozi n’ibibaya, aho yumva amajwi y’abanyarwanda babyukana akanyamuneza bagana imirimo ibatunze, Khadja Nin arisanga, she will feel at home, kandi azisanzura, kuko abakurambere barabivuze, u Rwanda ni igihugu ’Kigali.’
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|