Ingengabitekerezo ya Jenoside mu ‘bana b’Imana’

Kuva mu myaka 31 ishize, ubuhamya bwagaragaje ko abavuga ko bitirirwa Kristo, cyangwa mu bakristo harimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, none ubu bakaba batarahindutse, bagakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu buhamya bwa Rugumire Alphonse warokokeye mu mujyi wa Kigali agaragaza ko mu Itorero rye hakirimo abafite ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ko ikwiye gukumirwa bigizwemo uruhare n’abayobozi, bagashishoza ku batanga inyigisho n’abahanzi, kuko mu byo bavuga hari ubwo usanga hihishemo imvugo z’urwango n’amacakubiri.

Rugumire avuga ko ibyo abona mu Itorero bimwibutsa ibyo yahuye nabyo Jenoside igihagarikwa, aho yabonye umwe mu bakoze Jenoside agiye kurya ku igaburo ryera, akabibwira umuyobozi mu Itorero, ariko akamusubiza nabi avuga ko mu rusengero atari mu rukiko.

Rugumire Alphonse
Rugumire Alphonse

Icyo gihe ngo Rugumire we yahisemo kureka igaburo aritahira.

Agira ati, "Nasabye ko uwo muntu wakoze Jenoside atajya ku igaburo maze nsubizwa ko aho turi atari mu rukiko, ariko kubera ubuhamya bw’uwo muntu nari mfite mpitamo kwisohokera ndataha, dore ko n’ubundi mu rusengero bari biriwe bandyanira inzara, kuko nari nambaye agapira kanditseho amagambo yamagana Jenoside n’abayikoze".

Rugumire abwira abayobozi mu matorero ko n’uyu munsi hari ibigaragaza amacakubiri, kandi ko bibangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda. Nyamara, ngo bimwe abayobozi b’Itorero baba babibona ariko ntibagire icyo babikoraho.

Agira ati, "Ndagira ngo mbwire abayobozi ko hari ibiba bikirengagizwa kandi bigaragara. Hano haracyarimo inyigisho zigisha ku moko, Ubuhutu n’Ubututsi kandi ntacyo bikitumariye. Aha ni ho umukristo yahagurutse akavuga ngo banga kwiteranya ngo hatagira ubatambikana. Iryo jambo murikure mu Itorero kuko ntacyo bikitumariye kwibona mu moko".

Mu ngero yatanze, Rugumire yavuzemo indirimbo ya Korari yigeze kumenyekana no kwamamara, irimo amagambo agira ati "Abatashye baratashye, abagiye baragiye abasigaye barahogomba biyanduza."

Aho Rugumire ashaka kugaragaza ko indirimbo nk’iyo igamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko igaragaza ko abapfuye ibyabo byarangiye kandi nta wukwiye kwirirwa abaririra, kuko byaba ari ukwiyanduza kandi batazagaruka.

Agira ati, "Iyo nsuye iwacu aho data avuka nsura umusozi nkareba imbago z’umurima ngataha, ngenda nk’ikinyugunyugu kigurikira ku musozi. N’iyo nsuye iwabo wa mama niko bimeze ni umusozi wambaye ubusa. Ubwo se nzibagirwa ko habaye abanjye bishwe, maze ndeke kurira? Ibyo ni byo bita ukwiyanduza"?


Hari abavuze ko “Ibuka ari Dayimoni”

Gatesi Aimerence, Komiseri wa IBUKA mu Karere ka NYARUGENGE avuga ko nyuma ya Jenoside, abatarashakaga Ubumwe n’Ubwiyunge badukanye ubuhanuzi bw’ibinyoma bakajya bahanura ko babonye Umudayimoni uvuye mu kuzimu witwa IBUKA, bagamije guca intege Abakirisitu ngo batemera uwo muryango.

Agira ati, "Twaje gusanga abashakaga gupfobya Jenoside no kuzimanganya ibimenyetso, ari bo bahanura ko babonye Umudayimoni witwa IBUKA. Nyamara ahubwo, nibo bazanye umudayimoni witwa ceceka, ugamije kubuza abantu gutanga amakuru ku bishwe."

Yongeraho ati, "Hari aho bakora imihanda tugasangamo abacu kandi abakirisitu baranze gutanga amakuru. Hari kandi inzu zikekwaho ko zubakiye ku mibiri y’abacu, kandi zirimo iz’Abakirisitu babibonye bafite amakuru ariko bakicecekera.”

Umunyambanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda avuga ko ubwicanyi muri uwo Murenge bwihutishijwe n’uwari Konseye Nyirimanzi Gregoire ubu ufungiye i Mageragere, ubwo yashyirwagaho ngo amare Abatutsi bari bahatuye n’abahahungiraga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka