Reba neza niba warize Afurika yuzuye
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wagaragaje ko ushyigikiye ubukangurambaga bw’abasaba ko ikarita ya Afurika ikosorwa, kuko uburyo bwakoreshejwe bayishushanya bwayigaragaje nk’umugabane muto.

Ubu bukangurambaga buzwi nka “Correct the Map” ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bivuga ngo “Mukosore Ikarita” bukomeje gufata indi ntera hirya no hino ku mugabane wa Afurika, aho abarimo abarimu, abayobozi mu nzego za politiki n’ab’umuco bavuga ko ubumenyi bw’ibijyanye n’ubutaka (geography) atari imirongo iri mu mpapuro gusa, ahubwo ari n’ishusho y’amateka, indangahantu n’ubushobozi.
Mercator projection nibwo buryo bwabanjirije ubundi, butangizwa n’umuhanga mu by’ubutaka w’umubiligi witwa Gerardus Mercator, mu kinyejana cya 16.
Nubwo ubu buryo bwakozwe hagamijwe gufasha abatwara amato kugenda neza mu mazi, ariko ngo bwahinduye cyane ingano y’ibihugu n’imigabane, bituma Afurika igirwa ntoya cyane kurusha ingano yayo nyakuri, mu gihe u Burayi na Amerika y’Amajyaruguru byagizwe binini cyane.
Abashyigikiye iyi gahunda bavuga ko ibyo byagize ingaruka zikomeye ku buryo abantu babona Isi, bikanashimangira ubusumbane bushyira “Amajyaruguru y’Isi” mu mwanya w’ubumenyi n’ububasha.
Umwe muri bo ati “Amakarita twakuze tubona ntabwo ari uko adafite icyo avuga ahubwo afite ubutumwa ashaka gutanga, kubera ko bagaragazaga Afurika nto kurusha uko yari imeze, bayerekana nk’aho atari ingenzi. Gukosora ikarita ni ugukosora ubwo butumwa.”
Mu 2018, abahanga mu by’ubutaka bakoze ikarita nshya yiswe ‘Equal Earth projection’, igenewe cyane amashuri, ikaba igaragaza ingano nyakuri y’imigabane. Kuri iyi karita, Afurika igaragara nk’umugabane munini cyane nk’uko yahoze.
Ugereranyije ibiri kuri iyo karita usanga Afurika irusha ubunini Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubushinwa, Ubuhinde ndetse n’igice kinini cy’u Burayi byose biteranyirije hamwe, nubwo kugeza ubu, mu mashuri menshi no kuri murandasi hagikoreshwa ikarita isanzwe ya Mercator.
Abashyigikiye ‘Correct the Map’ bavuga ko guhindura ikarita hagakurikizwa iya ‘Equal Earth’ cyangwa izindi zisa na yo, byagira inyungu zikomeye ku muco no ku mitekerereze, kuko byafasha urubyiruko rwa Afurika kubona umugabane wabo nk’umugabane ukomeye ku Isi, aho kuwubonamo ubuto.
Kuba ‘Correct the Map’ yaremejwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ni intambwe ikomeye, abayobozi bavuga ko bazasaba amashuri, inzego zishinzwe gucapa ibitabo, ndetse n’imiryango mpuzamahanga gusimbuza Mercator amakarita y’ukuri.

Iyi gahunda iri no gusaba ibigo by’ikoranabuhanga bikora amakarita yo kuri murandasi, kugira ngo na byo bihindure ibigaragara ku mbuga zabyo.
Ku Banyafurika benshi, izi nzozi zo kwemeza ikarita yerekana ingano nyakuri ya Afurika, ni igikorwa cyo kongera kwiyubaka mu ishusho y’ukuri, nk’uko ibiganiro ku byerekeye ibishushanyo, inkingi z’amateka n’ibitabo by’amateka bigaragaza guharanira kuzirikana amateka, ni na ko bimeze ku ikarita y’Isi.
Umwe mu bayobozi bashyigikiye iyo gahunda yagize ati “Ubumenyi bw’ubutaka bugena uburyo umuntu abona Isi. Niba ikarita ikwereka ko iwanyu ari hato, ukura wiyumvisha ko iwanyu ari hato, ariko niba ikarita igaragaza ukuri, ukura uzi ko iwanyu ari hanini kandi hafite imbaraga. Ibyo bihindura byose.”
Uko Correct the Map ikomeza gushyigikirwa, abayihagarariye bizera ko abazabaho mu bihe bizaza baziga neza Isi, babona Afurika mu ngano yayo nyayo, ntikomeze kugaragazwa nk’iyagabanyijwe n’ikarita yakozwe n’Abanyaburayi mu myaka irenga magana atanu ishize, ahubwo igasubizwa agaciro kayo yahoranye mbere y’iyo myaka.
Gahunda ya ‘Correct the Map’ iyobowe n’amashyirahamwe akora ibijyanye n’ubuvugizi arimo, Africa No Filter na Speak Up Africa.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Muzagere hano mu murenge wa Rukoma mu kagari ka Taba urugomo rwuzuye ubugome kugeza aho kuwa 14/05/2025 mu ijoro batemye abazamu bararira kuri Centre z’ubucuruzi ndetse birara mu nsina z’uwacitse ku icumu baratemagura!Nta reaction y’ubuyobozi ifatika kandi bivugwa ko hari abaketswe!

Mugerageze kwegereza abaturage bo mu byaro bya kure iminara ya KT radio barabakunda cyane ariko ntiyumvikana henshi
Hello kigali today turabakunda Kandi turabakurikira.
Ibijyanye na correct map nigahunda nziza Kandi iganisha kukuri kuko Afrikaans tubona nikoyagizwe nabakoze map ntago arko yahoze , ukuri kubahirizwe kugirango nabazadukomokaho bazige ibyukuri mumashuri Kandi binagarara