Ku Mulindi w’intwari: Habayeho Radiyo Muhabura

Kuri uyu wa Kabiri Nyakanga, KT Radiyo yimuriye ibiganiro byayo ku Mulindi w’Intwari, aho ni mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, ahakorereye Radiyo Muhabura yamenyekanye cyane mu rugamba rwo kubohora u Rwanda kubera amakuru mpamo yagezaga ku Banyarwanda mu gihe ikinyoma n’urwango byari byibasiye igihugu.

Mweusi Karake
Mweusi Karake

Kujya aho intwari zateguriraga urugamba rwo kubohora u Rwanda biri muri gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 31 yo Kwibohora, umunsi nyirizina ukaba ari Iya Kane Nyakanga.

Mu kiganiro na KTRadiyo, Mwewusi Karake, wabaye umuyobozi wa porogaramu kuri Radio Muhabura yasobanuye ko iyi Radiyo yatangiye muri Werurwe mu 1991, mu gihe urugamba rwo kubohora u Rwanda rwo rwari rwaratangiye mu kwezi k’Ukwakira mu 1990.

Itangira byaturutse mu gitekerezo cya Komisiyo yo muri RPF ishinzwe ibijyanye n’ubukangurambaga, yatangiye ikorera mu Rugano rw’ibirunga, ahitwa mu gahinga, kuko byasabaga kuyishyira ahantu itagaragara. Yatangiye ifite ubushobozi bucyeya, itavuga neza, bayita ngo ni akavumvuri, ariko uko imyaka igenda, ubushobozi bukagenda bwiyongera ariko igenda irushaho kumvikana ahantu henshi. Guhera mu 1992, ngo yumvikanaga mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibituranye n’u Rwanda nka Uganda, u Burundi, Tanzaniya n’ahandi.

Izina Muhabura rijya kwaduka, ngo hari mu gihe cy’amateka yo kwagura u Rwanda, aho umwami w’u Rwanda yatabaranye n’ingabo, maze akanjira Uganda, ndetse agafata igice kinini, kugeza ubwo yageze hafi ya Kampala.

Ku bw’amahirwe macye, umwami ngo yarwariye Malariya muri icyo gihuhgu cy’amahanga, maze ingabo zari kumwe na we zisanga zigomba kumucyura uko byamera kose atararemba ngo abe yagwa ishyanga, kuko cyaraziraga ku Mwami.

Aha rero bahuye n’ikibazo cyo kumenya u Rwanda iyo baturutse, kuko nta bikoresho biranga amayira nk’ibizwi uyu munsi byari bihari. Icyakora, umwe muri izo ngabo yaje kwereka bagenzi be igisozi kirekire babonaga mu mpezajisho, ababwira ko ari mu Rwanda agira ati, ‘ kiriya gisozi nitugenda tugisanga tukakigeraho, turaba tugeze iwacu.”
Niko byagenze, bagenda basanga icyo gisozi koko bagera mu Rwanda, bahera ubwo bakita Muhabura, kubera ko cyahabuye abahabye cyangwa se cyayoboye abari bayobye, kirabacyura. Igitekerezo cy’izina ry’iyo Radio nacyo ngo ni aho cyakomotse, kuko iyi Radiyo na yo, yaje igamije guhabure abahabye, kuyobora abari barayobye, bayoboke inzira nyayo.

Mu kwezi kwa Kamena 1992, ingabo za RPA zimaze gufata Byumba, Radiyo Muhabura yarimutse itangira gukorera ahitwa Bungwe, icyo gihe itangira gukora nka Radiyo nk’izindi abanyamakuru bagakora bari kumwe n’abatekinisiye. Nubwo Mwewusi yari yaraje ari umusirikare nk’abandi, ariko kubera ko itsinda rya mbere ryakoze kuri Radio Muhabura ryari abasirikare nawe yisanze ahawe inshingano zo kuyobora porogaramu zayo ndetse no kugenzura ibiganiro byayo, ariko akagira n’ibiganiro ategura ubwe, agahangana no kunyomoza amakuru yatangwaga na Radiyo z’ibihuha nka RTLM, na Radiyo Rwanda yabeshyaga amakuru y’urugamba, ndetse ikanabiba urwango.

Radio Muhabura rero yashyiraga imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, nta na rimwe yavugaga Abatutsi cyangwa Abahutu, ahubwo yavugaga Abanyarwanda, icyo gihe yagiraga n’inshingano zo kubeshyuza ibivugwa na RTLM no kuri Radio Rwanda ikavuga amakuru y’ukuri, ariko ibinyujije no mu binyamakuru byandika mu ndimi zitandukanye yari ifite. Mu by’ukuri Muhabaura ngo ntabwo yari Radiyo gusa, ahubwo yagiraga byinshi ikora harimo ibyo kwandika, gukora za videwo n’ibindi.
Radiyo Muhabura kandi ngo yari ifite agaciro gakomeye, kubera ko byari bizwi ko ihigwa cyane, ku buryo iteka yashyirwaga hafi y’ahari ibirindiro by’ubuyobozi bukuru bw’ingabo (high command), kugira ngo irindirwe umutekano bikomeye. Radio Muhabura, yakoraga yimuka, ibikoresho byayo bakabyikorera ku mutwe bakabyimurira aho igiye gukorera, kuko yavuye mu Rugano, yimukira Bungwe, nyuma yimukira i Kaniga.
Bijyanye n’uko ubushobozi bwagiye buzamuka, Radiyo Muhabura ngo yagiye ivugurura imikorere, ku buryo nko mu gihe yakoreraga aho i Bungwe, imaze kubona abakozi benshi, yavuye ku biganiro biri mu Kinyarwanda gusa, yongeramo n’izindi ndimi harimo Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili ndetse yongeramo n’imyidagaduro, harimo amakinamico, n’umwanya w’umuziki, abasirikare bagatura bagenzi babo indirimbo n’ibindi.

Mu 1993, mu gihe cy’imishyikirano y’amahoro ya Arusha, ngo nibwo Radio Muhabura yagize izina rikomeye, kubera ko Radio Rwanda na RTLM, zatangazaga amakuru abeshya abantu, ariko Radio Muhabura yo ikavuga inkuru mpamo.

Iyi Radiyo, ngo yari ifite umusirikare ushinzwe kuyoherereza amakuru y’uko ibintu byose byagenze mu mishyikirano, ku buryo abanyamakuru bayo bari barihaye iyo ntego, buri munsi bakaba badashobora kuryama badatangaje ibyabereye i Arusha n’ubwo byaza mu ijoro cyane, kandi bakabitangaza mu ndimi zose zakoreshwaga. Ayo makuru y’ibibera mu mishyikirano Radio Muhabura ngo yayatangazaga na mbere y’uko Radio Rwanda iyatangaza, bigatuma abantu bayumva mbere y’uko bumva ibyo Radio Rwanda na RTLM zitangaza.
Radio Muhabura ni yo yaje guhinduka Radio Rwanda guhera muri Nyakanga 1994, kubera ko abari bahunze bahunganye imodoka igenda ivugiramo Radio, babanza kuyishyira i Gitarama. Nyuma ibigize iyi adiyo ngo bayijyanye ku Gisenyi,ariko bakomeza kuvuga ko Radiyo Rwanhda ivugira i Kigali, ariko babeshya. Aha rero, Radiyo Muhabura yatangiye kumvikana yahindutse Radiyo Rwanda ivugira i Kigali, iyo yindi bahunganye yahise izima kubera ko nta minara yari igifite.
Abakoraga kuri Radiyo bajyaga biyita amazina y’amahimbano
Asobanura impamvu abanyamakuru bo kuri Radiyo Muhabura bahitagamo kudakoresha amazina yabo nyayo, Mwewusi yavuze ko byari mu rwego rwo kurinda umutekano w’imiryango baturukagamo, cyane cyane iya bagenzi babo bari baturutse mu Rwanda, kuko iyo amazina yabo nyayo amenyekana, byari kuba ikibazo.

Yagize ati, “ Ntitwakoreshaga amazina yacu, kuko icya mbere, ntabwo twari nk’abanyamakuru basanzwe bashaka kumenyekana, ariko nanone ku bantu bavaga hano mu Rwanda twagira ngo turinde imiryango yabo.”

Ku bijyanye n’uruhare iyo Radiyo yagize mu rugamba rwi kubohora u Rwanda, Mwewusi avuga ko bitashoboka gushyira ku munzani kugira ngo amenye uko uruhare rungana, ariko yemeza ko yari ifite inshingano nyinshi, harimo ubukangurambaga, kuvuga neza gusobanura intego y’urugamba n’ibindi.

Avuga ko Radiyo Muhabura yagize uruhare runini kuko yahuraga n’abashyitsi baje kureba uko urugamba rumeze. Yagize uruhare mu rugamba nk’uko n’izindi ngeri nyinshi z’abantu zagize uruhare mu rugamba, kuko ngo nta muntu umwe watsinda urugamba.

Mwewusi Karake nk’umuntu wakoze itangazamakuru muri icyo gihe cy’urugamba agira icyo avuga ku itangazamakuru rikorwa muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, aho asanga abanyamakuru bamwe batagira ukwigengesera ngo bumve ingaruka zishobora gukurikira ibyo batangaza.

Mwewusi Karake nk’umuntu wakoze itangazamakuru muri icyo gihe cy’urugamba agira icyo avuga ku itangazamakuru rikorwa muri iki gihe cy’ikoranabuhanga.

Mwewusi avuga ko iyo arebye uko itangazamakuru rikorwa muri iki gihe, hari ibyo aribonamo bikamubabaza.

Yagize ati, “ Urumva njye nagiye ku rugamba ndi umugabo mfite abana n’umugore, ntabwo twajyaga gushaka ‘views’, ariko ubu hari ibintu wumva ku maradio, ku mbuga nkoranyambaga, ukavuga uti buriya uriya muntu yigez atekereza ku ngaruka z’ibi bintu”?

Mweusi avuga ko nubwo bigoye kubera ko amafaranga akenewe kandi ibyo bikaba ari ibintu byumvikana, ariko nibura abanyamakuru bajya bashyira ku munzani mbere yo kugira icyo batangaza, bakabanza kwibaza icyo bimariye ababumva.

Reba ibindi muri iyi video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka