Incamake kuri ba Minisitiri b’Intebe b’u Rwanda kuva mu 1993

Muri iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w”intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva, bituma hari n’abandi bahindurwa, ndetse bose bararahira nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda.

Tugiye kureba muri macye ba Minisitiri w’intebe bayoboye Guverinoma kuva mu 1993.

1. Agathe Uwilingiyimana

Nyakwigendera Agathe Uwilingiyimana wavutse mu 1957, yayoboye Guverinoma y’u Rwanda guhera tariki 18 Nyakanga 1993 kugeza tariki 7 Mata 1994.

Uwilingiyimana yari umurwanashyaka wa MDR (Movement Démocratique Républicain) Ishyaka ryaharaniraga Demukarasi ryakomokaga kuri MDR-PARMEHUTU, ariko iri jambo ryaje kuvanwaho kubera ingengabitekerezo y’amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere hasigara MDR, nayo iseswa mu 2003 kubera kugaragaramo ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside byasizwe n’abashinze PARMEHUTU.

Agathe Uwilingiyimana kugeza ubu ni we mugore wenyine wabaye Minisitiri. Yakoze imirimo itandukanye irimo kwigisha muri Kaminuza y’Igihugu y’u Rwanda (UNR) akaba n’impuguke mu by’ubutabire. Mu buzima bwe yaranzwe no kuba impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore n’uburezi muri rusange.

Uwilingiyimana yishwe ku itariki 7 Mata 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hashize amasaha macye indege ya Perezida Juvénal Habyarimana ihanuwe, agapfana na mugezi we Ntaryamira w’u Burundi.

2. Jean Kambanda

Jean Kambanda wavutse mu 1955 yasimbuye Uwilingiyimana ku itariki 9 Mata 1994 kugeza ku ya 19 Nyakanga 1994 ubwo Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi (RDF ya none) zari zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zigakuraho n’ubuyobozi bwayishyize mu bikorwa, we na bagenzi be bari bariyise abatabazi bagahungira igihugu.

Kambanda nawe yari umurwanashyaka wa MDR yari yaracitsemo ibice bibiri, we akaba yari ari muri MDR Power, igice cyari gishyigikiye Jenoside yakorewe Abatutsi nawe yigizemo uruhare rutaziguye.

Kambanda yafatiwe muri Kenya na police y’iki gihugu tariki 18 Nyakanga 1997 ku bufatanye bw’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), ahamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu. Yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo kwemera icyaha, ubu afungiwe muri Mali.

3. Faustin Twagiramungu

Faustin Twagiramungu wamamaye cyane ku izina rya ‘rukokoma’ mu nkubiri y’amashyaka menshi mu myaka yabanjirije Jenoside 1991-1994), ni we wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere nyuma ya Jenoside aturutse muri MDR, guhera tariki 19 Nyakanga 1994 kugeza kuya 28 Kanama 1995.
Ni gahunda yashyizwe mu bikorwa na FPR Inkotanyi, hakurikijwe amasezerano ya Arusha yo gusangira ubuyobozi n’andi mashyaka ataragize uruhare muri Jenoside.

Twagiramungu yabaye Minisitiri w’Intebe ku ngoma ya Pasteur Bizimungu (1994-2000), agira uruhare rugaragara mu gutangiza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ariko nyuma aza kongera kuganzwa na bya bisigisi by’amacakubiri yaranze MDR-PARMEHUTU birangira ashwanye n’ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi ahunga igihugu.

Mbere yo kwerura akerekana uwo yari we nyakuri, Twagiramungu yagarutse mu Rwanda mu 2003 yiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya mbere yabaye nyuma ya Jenoside abona amajwi 3.6% kuri 95.1% ya Paul Kagame. Ari mu buhungiro mu Bubiligi, yakomeje ibikorwa byo kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda abinyujije mu biganiro yatangaga ku maradiyo mpuzamahanga (by’umwihariko BBC, VOA na Ikondera TV).

FPR yari yaramugiriye icyizere kubera urugamba rukomeye yarwanye mu kwamagana ubutegetsi bw’igitugu bwa Juvénal Habyarimana, ari naho haturutse izina rya ‘Rukokoma’ kubera inama yigeze gutumiza nka perezida wa MDR kuri Stade Régional i Nyamirambo, akagaragaza ibyo yanengaga Habyarimana yivuye inyuma. Ni byo byanamuviramo kwitwa icyitso cy’Inkotanyi hafi yo kuhasiga ubuzima.

Mu Bubiligi, aho yaguye azize uburwayi ku myaka 78, yari yarahashinze ishyaka rya politike yise Rwandan Dream Initiative (RDI), ariko ntiryigeze ryemererwa gukorera mu Rwanda kubera ko amahame yaryo yari ahabanye na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

4. Pierre-Célestin Rwigema

Pierre Célestin Rwigema nawe wari muri MDR, yasimbuye Twagiramungu guhera ku itariki 31 Kanama 1995 kugeza ku ya 8 Werurwe 2000 avaho yeguye ashinjwa ruswa no kunyereza umutungo.

Amaze kwegura mu 2001 yashinjwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, leta y’u Rwanda itanga impapuro zisaba ko atabwa muri yombi. Icyo gihe yari yarahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), aho yize ibijyanye n’ubuyobozi mu by’ubucuruzi (Business Administration) mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters).

Mu 2011, uwari Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga yabwiye itangazamakuru ko ubutabera bw’u Rwanda bwaje gusanga nta bimenyetso bihari byerekana uruhare rwa Rwigema muri Jenoside, urubanza rwe rurasubikwa. Rwigema yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 11 ari impunzi ya politike. Icyo gihe yavuze ko agarutse ku bushake bwe kandi ko aje gukomeza gufatanya n’Abanyarwanda kubaka igihugu.

Mu 2012, Rwigema yari umwe mu bakandida umunani (8) batowe n’Inteko Ishinga Amategeko ngo bahagararire u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Uburasirazuba (EALA).
Kuri ubu, Pierre Célestin Rwigema w’imyaka 72 ni umwarimu kuri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) mu cyiciro cya Masters, akigisha no kuri Kaminuza ya Jomo Kenyata mu cyiciro cya Ph.D.


5. Bernard Makuza

Bernard Makuza wavutse mu 1962, ni we Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wamaze igihe kirekire (imyaka 11) nyuma yo kwegura kwa Rwigema guhera ku itariki 8 Werurwe 2000, kugeza ku itariki 6 Ukwakira 2011.

Yatangiye kuyobora guverinoma y’u Rwanda nta shyaka abarizwamo kuko irya MDR yabagamo mbere ryasheshwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu 2003 nyuma yo kongera kugaragaramo amacakubiri, maze yigira inama yo kwifatanya na FPR Inkotanyi.

Makuza yagize uruhare rukomeye mu kuvugurura inzego z’ubuyobozi no guteza imbere igihugu muri leta ya Paul Kagame. Nyuma yo gushyiraho guverinoma nshya muri Werurwe 2008, Makuza yongeye kugirirwa icyizere akomeza kuyobora kugeza mu 2011, ahava ajya kuyobora Sena guhera mu 2014 kugeza mu 2019.

Mbere yo kuba Minisitiri w’Intebe, Bernard Makuza yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi no mu Budage. Ni mwene Anastase Makuza, wabaye minisitiri ku butegetsi bwa Grégoire Kayibanda (1962-1973).

6. Pierre-Damien Habumuremyi

Pierre-Damien Habumuremyi ni we Minisitiri w’Intebe wayoboye igihe gito (munsi y’imyaka itatu) aturutse muri FPR Inkotanyi. Yabaye umwarimu muri Kaminuza y’Igihugu y’u Rwanda, UNR no muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK.

Yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije wa Komisiyo y’Amatora (2000-2003) nyuma yaho ayibera Umunyamabanga Nshwingwabikorwa kugeza mu 2008, ubwo yatorerwaga kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ya EALA mu gihe cy’amezi abiri (Gicurasi-Nyakanga).

Habumuremyi yinjiye muri guverinoma y’u Rwanda agirwa Minisitiri w’Uburezi muri Gicurasi 2011 asimbuye Charles Muligande. Guhabwa umwanya wa Minisitiri w’Intebe kuva mu Kwakira 2011 kugeza muri Nyakanga 2014, byaratunguranye cyane kubera ko nta mirimo ya politike yo mu rwego rwo hejuru yari yarigeze agaragaramo mbere.

Yavuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ahabwa kuyobora Urwego rushinzwe Impeta n’Imidari by’Ishimwe, hanyuma muri Nyakanga 2020 atabwa muri yombi arafungwa azira gutanga sheki zitazigamiye no gusabira Kaminuza ye (Christian University of Rwanda) inguzanyo zitangwa n’abantu bungukira ku bandi inyungu z’umurengera (Bank Lambert).

Pierre-Damien Habumuremyi w’imyaka 64, nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame mu Kwakira 2021, yashyizwe mu bagize Inama y’Inararibonye mu Rubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda guhera mu Gushyingo 2024.

7. Anastase Murekezi

Anastase Murekezi wo mu Ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD), yabaye umunyamabanga wa leta ushinzwe gukurikirana inganda no guteza imbere ishoramari, ahava mu 2005 ajya kuyobora Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugeza mu 2008.

Nyuma ya MINAGRI, Murekezi yahawe kuyobora Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo kugeza muri Nyakanga 2014 ari bwo yahabwaga Minisiteri y’Intebe kugeza muri Kanama 2017.

Nyuma y’imyaka irindwi ayobora guverinoma y’u Rwanda, Murekezi w’imyaka 73 yabaye Umuvunyi Mukuru kuva mu 2017 kugeza mu 2020. Nk’impuguke mu buhinzi n’iterambere ry’ubukungu n’ubuzima rusange bw’abaturage, Murekezi ni umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi ya Compact2025, gahunda mpuzamahanga igamije kurandura inzara n’imirire mibi mu myaka 10 iri imbere.

8. Édouard Ngirente

Dr Édouard Ngirente w’imyaka 52, yabaye Umuyobozi w’Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mbere yo kugirwa Umujyanama mu by’Ubukungu muri iyo minisiteri, hanyuma Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Werurwe 2011 yari iyobowe na Perezida Kagame imwemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Kuva mu 2014, Dr. Ngirente yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’isi i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze imyaka ibiri agirwa umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu mu buyobozi bukuru bw’iyo banki uhagarariye ibihugu 22 birimo n’u Rwanda.

Dr Édouard Ngirente yabaye Minisitiri w’Intebe kuva ku wa 30 Kanama 2017 kugeza ejo bundi tariki 23 Nyakanga 2025 asimbuwe na Dr Justin Nsengiyumva.

Mu myaka irindwi Dr Ngirente yari amaze muri izi nshingano, ashimirwa kuba muri guverinoma icyuye igihe harashyizwe imbere kubazwa inshingano bidasanzwe ku bagize guverinoma, ndetse abitwaye nabi bagahita bakurwa mu myanya kandi bikamenyeshwa abaturage.

Ku buyobozi bwe, Dr Ngirente nk’impuguke mu by’ubukungu (Ph.D.) yiyemeje gukorana na FPR Inkotanyi mu kuzamura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, yashyize imbaraga mu kuvugurura uburezi, guhanga imirimo mishya, kuzamura ibikorwaremezo no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kugeza igihugu ku Cyekerezo cya 2050.

9. Dr Justin Nsengiyumva

Dr Justin Nsengiyumva ni Minisitiri w’Intebe kuva ku itariki 23 Nyakanga 2025, akaba abaye uwa Cyenda (9) uhereye mu 1993. Yari asanzwe ari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).

Dr Nsengiyumva yabaye umujyanama mukuru mu bijyanye n’ubukungu mu kigo cy’Abongereza gishinzwe imihanda ya gari ya moshi n’isanzwe (Office of Rail and Road) kuva mu 2016.
Yanabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi mu 2008, umwanya yagiyeho avuye ku wundi nka wo muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kuva mu 2005-2008.

Dr. Justin Nsengiyumva wavutse mu 1971, afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD mu Bukungu), yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza. Yakoze no mu bigo bikomeye birimo RwandAir, Rwanda Revenue Authority, RIEPA n’ibindi. Yinjiye mu nshingano nshya nka Minisitiri w’Intebe ku wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka